00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Donald Kaberuka yavuze impamvu atajya mu Nama y’Ubutegetsi ya Banki y’Ubucuruzi n’ikibazo yabajijwe na Papa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 December 2021 saa 02:18
Yasuwe :

Dr Donald Kaberuka wabaye Perezida wa Karindwi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yatangaje ko adashobora kujya mu Nama y’Ubutegetsi ya Banki y’Ubucuruzi, agaragariza abazirimo ko bakwiriye kuba bazi neza ko ibyo bakora bigomba kugirira inyungu sosiyete muri rusange aho kuba itsinda rito.

Dr Donald Kaberuka ni umwe mu Banyarwanda bafite amateka akomeye ku ruhando mpuzamahanga nk’umuhanga mu by’ubukungu. Ubu ni Intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yihariye mu kurwanya COVID-19.

Ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo SouthBridge gitanga ubujyanama kuri za guverinoma no ku bikorera muri Afurika ku bijyanye n’ishoramari ndetse n’ubucuruzi.

Mu biganiro byateguwe na Banki Nkuru y’Igihugu bigaruka ku miyoborere mu by’imari iboneye muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, yagiriye inama abayobozi bajya mu nama z’ubutegetsi ko bakwiriye kuzijyamo batekereje neza.

Dr Kaberuka yavuze ko yigeze gutumirwa i Vatican na Papa Francis mu nama yari yitabiriwe n’abantu 20 bafite aho bahuriye n’ubukungu.

Icyo gihe Papa Francis yari ari kwandika “Encyclical”, inyandiko iba igenewe Abakirisitu ivuga ku ngingo runaka. Papa yari afite impungenge zijyanye n’imiterere y’ubukungu ku Isi.

Yibazaga amahame ya muntu mu bijyanye no kugenzura no gukoresha umutungo.
Icyo gihe ngo Papa yabwiye abari bitabiriye ko kuva muntu yabaho, amafaranga ari ikintu gikoreshwa mu buzima bwe mu bijyanye na serivisi akeneye.

Ati “Ikibazo yatubajije, ni ikigero ki ikiremwamuntu cyabaye igikoresho cy’amafaranga. Ni izihe mpamvu?”

Yavuze ko impamvu yababajije icyo kibazo yari ishingiye ku myitwarire, uburyo abantu bakoresha amafaranga niba baba batekereje kuri sosiyete muri rusange n’ibindi.

Yavuze ko indangagaciro ari ingenzi, ko kugira ubumenyi umuntu atazifite ntacyo bimaze.

Ati “Abantu bazi ikiri ukuri n’ikitari cyo ariko kuko ibyo bazi bihabanye n’indangagaciro zabo bakora amakosa. Hanyuma Sosiyete ikaba ariyo ibigenderamo.”

Yavuze ko atari byo ko umuntu arangiza Kaminuza ku myaka 25 ariko ku myaka 27 akaba ashaka kuba umwe mu batunze umutungo ubarirwa muri za miliyari.

Indangagaciro mu rwego rw’imari yagaragaje ko ari ingenzi kuko arizo zituma umuntu akora ikintu kiboneye.

Ati “Niba hari ikintu ubona muri banki yawe kitari kugenda neza, ukagira ubushake bwo kuvuga Oya. Ubumenyi, umutima n’ubushake ubifite wagana mu cyerekezo cyiza.”

Dr Donald yabajije abayobozi b’Inama z’Ubutegetsi niba ibyo bakora mu kazi kabo ka buri munsi baba batekereza inyungu rusange za Sosiyete. Yavuze ko ibyo bidasaba ubunararibonye ahubwo bisaba ko umuntu aba ashyize ibintu ku mutima kandi n’ibyo akora bikajyana n’uko abyemera.

Dr Donald Kaberuka yavuze ko kuva yava muri BAD, yanze kugira inama n’imwe y’ubutegetsi ya banki y’ubucuruzi ajyamo n’ubwo yegerewe na nyinshi mpuzamahanga.

Yavuze ko ari inshingano zikomeye ku buryo n’umuntu udafite ubumenyi n’ubunararibonye afashwa akabugira.

Gusa ngo igisabwa cyane muri aka kazi ni umutima wo kugakora neza, asaba abantu ko niba bashyizwe mu myanya nk’iyo bakwiriye kubitekerezaho neza bakumva ko ibyo bari gukora bitari mu nyungu z’abantu bake, ahubwo ari sosiyete muri rusange.

Ati “Kuva nava muri BAD, nanze kujya mu nama n’imwe ya banki y’ubucuruzi kandi negerewe na banki mpuzamahanga z’ubucuruzi ndabyanga. Kuko numva inshingano zo kwicara mu nama y’ubutegetsi ya Banki y’Ubucuruzi.”

Yavuze ko ari umwanya ukomeye utagamije gushimisha abayobozi cyangwa se wo kujyamo by’izabukuru. Ati “Nubwo waba udafite ubunararibonye, wafashwa, ariko niba utabishyizeho umutima, amahame yo kubikora, ntabwo bikunda.”

Dr Kaberuka agaragaza ko umuntu uri muri uwo mwanya yisanga ari inshuti n’abayobozi bakuru b’ikigo cye, akabona amakuru adashobora kujyaho impaka.

Ati “Mu gihe abantu batoranyijwe kugira ngo bajye mu nama z’ubutegetsi z’ibigo runaka bakwiriye kumva neza ko batari gufasha itsinda rito ry’abantu ahubwo uri guha serivisi sosiyete yose muri rusange. Ntabwo ari ukuvuga ngo ukora bijyanye n’amakuru uhawe, niba umuyobozi mukuru aguhaye amakuru utishimiye, urabaza.”

Dr Kaberuka yayoboye Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund ifite ingengo y’imari ya miliyari zirenga 14 z’amadolari gusa ngo igihe cyose iyo yabonaga amakuru yumva atamunyuze, yarasobanuzaga.

Ati “Kandi icy’ingenzi ni icyo ukoresha ayo makuru. Abantu batoranywa ngo bajye muri izo nama z’ubutegetsi bakwiriye kumva neza inshingano zabo.”

Dr Kaberuka yavukiye i Byumba mu 1951. Afite ubunararibonye mu rwego rw’imari mu bijyanye n’amabanki, ubucuruzi mpuzamahanga n’iterambere hamwe n’imiyoborere. Yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda kuva mu 1997 kugera mu 2005.

Dr Donald Kaberuka yakebuye abajya mu Nama z'Ubutegetsi bagakora ibintu batabishyizeho umutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .