00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC yahagaritswe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 December 2021 saa 04:54
Yasuwe :

Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe niryo ryemeje ko uyu muyobozi yahagaritswe kugira ngo abanze yisobanure ku byo akurikiranyweho.

Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.

Ntabwo impamvu zatumye ahagarikwa by’agateganyo zigezwe zitangazwa.

Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .