00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Uwineza yahembwe mu bagore 20 b’indashyikirwa muri siyansi muri Afurika

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 November 2021 saa 07:21
Yasuwe :

Dr Uwineza Annette, usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ni umwe bagore 20 bo mu bihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bahembwe nk’indashyikirwa zitanga icyizere muri siyansi.

Ibi bihembo bizwi nka ‘L’Oréal-UNESCO For Women in Science Sub-Saharan Africa Young Talents Awards’ bitangwa buri mwaka aho bihabwa abagore babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye bya siyansi birimo ubuvuzi, ubugenge, ibinyabuzima, imibare n’ibindi.

Ibi bihembo bitangwa n’Ikigo cyo mu Bufaransa gikora ‘makeup’, amavuta n’imibavu cya L’Oréal Group binyuze mu kigo cyacyo gishinzwe guteza imbere imibereho myiza hibandwa ku bagore, Foundation L’Oréal ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya 12 wabereye mu Rwanda muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kane, ndetse Annette Uwineza aza muri 20 babyegukanye.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

Wanitabiriwe kandi n’abegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda barimo Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan.

Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa muri L’Oréal Group akaba na Visi Perezida wa Foundation L’Oréal, Alexandra Palt, yagaragaje ko u Rwanda rwahawe kwakira uyu muhango kubera intambwe rwateye mu bijyanye n’uburinganire ndetse no guteza imbere siyansi.

Yavuze ko COVID-19 yabaye imbogamizi ku burenganzira bw’abagore, aho ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bihungabanya uburenganzira bw’abagore byiyongereye.

Yakomeje avuga ko ibyinshi bikorwa muri siyansi bitashoboka abagore batabigizemo uruhare, ndetse agaragaza ko abagore bakwiye guhabwa umwanya bakagira uruhare mu bushakashatsi butandukanye bukorwa muri siyansi.

Yakunze siyansi kuva mu bwana

Dr Uwineza uri mu begukanye iki gihembo ni umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryigisha ubuvuzi.

Amashuri yisumbuye yayize muri muri Ecole des Sciences de Byimana, mu ishami rya Bio-chimie, aho yavuye ijya mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Yarangije amasomo ye muri iyi kaminuza mu 2006 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buvuzi rusange.

Dr Uwineza afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri University of Liège, aho yaminuje mu bijyanye na Human/Medical Genetics.

Yagiye akora ubushakashatsi butandukanye ariko bwose bufite aho buhuriye n’indwara z’uruhererekane mu muryango.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yatangiye gukunda siyansi akiri muto.

Ati “Nakunze siyansi kuva nkiri umwana muto nkimenya ubwenge. Numvaga ko nshaka kuba umuhanga muri siyansi, numvaga mfite amatsiko. Iyo nabonaga ikintu nibazaga impamvu, nkumva rero kuba namenya siyansi byamfasha kuba nasubiza ibibazo numva binteye amatsiko.”

“Nagize Imana ngira abantu bo mu muryango wanjye na bo bize siyansi bamfasha kubona icyerekezo, bamfasha kwiga amasomo y’ibanze azamfasha gukora akazi gafite aho gahuriye na siyansi.”

Yakomeje avuga ko abana bato b’abakobwa bafite inzozi zo kuzakurikirana ibijyanye na siyansi badakwiye guha amatwi ababaca intege.

Ati “Umuntu ni we wiyubakira ubuzima bwe. Niba ukunda ikintu ntugacibwe intege n’ibyo abantu bakubwira ni wowe uzi ejo hawe hazaza n’icyo ushaka. Ikindi kintu nasaba abana b’abakobwa ni ukumenya ko iyo bize bibafungurira amarembo haba mu rwego rw’ubushakashatsi, haba mu kubona akazi.”

Uretse Uwineza igihembo nk’iki cyanegukanywe na Motswedi Anderson ukomoka muri Botswana, Lenye Dlamini (Swaziland), Theresa Mazarire (Zimbabwe), Hendrina Shipanga (Namibia), Jacky Sorrel Bouanga Boudiombo (Gabon), Vinie Kouamou (Cameroun), Sephora Mianda Mutombo (RDC) na Ruth Nana Njantang (Cameroun).

Hahembwe kandi Bibi Sharmeen Jugreet wo mu Birwa bya Maurice, Agil Katumanyane (Ugand), Mary Murithi (Kenya), Hyam Omar Abass Ali (Sudani), Menonli Adjobimey (Benin), Motunrayo Coker (Nigeria), Esther Laurelle M. Deguenon (Benin), Abena Dufie Wiredu Bremang (Ghana), Sandra Jusu (Sierra Leone), Ndeye Maty Ndiaye (Senegal) na Lois Okereke wo muri Nigeria.

Kugira ngo umuntu ajye mu bahatanira ibi bihembo arabisaba, ubundi hakabaho itsinda ry’inzobere ritoranya abujuje ibisabwa ari nabo bahembwa.

Mu bigenderwaho hatoranywa abahembwa harimo kuba bafite imishinga ishobora gufasha Umugabane wa Afurika kuva mu bibazo urimo. Muri iyi mishinga harimo ijyanye n’imicungire y’amazi, gupima kanseri n’indwara z’uruhererekane mu miryango, kurwanya malaria n’ibindi.

Muri uyu muhango kandi hahembwe abagore n’abakobwa 20 begukanye ibihembo nk’ibi mu 2020 ariko ntibabishyikirizwa kubera COVID-19. Muri aba harimo Valentine Dushimiyimana.

Valentine Dushimiyimana ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga muri Cape Town University mu bijyanye n’Agakoko gatera Sida ndetse n’indwara zibasira umutima. Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri ‘Public Health’ yakuye muri Mount Kenya University ndetse n’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Butabire yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yegukanye iki gihembo kubera ubushakashatsi ari gukora ku Ishusho kw’itegura ry’uburyo buboneye bwakwifashishwa mu gupima indwara zifata umutima n’imiyoboro y’amaraso mu bantu babana na virusi itera SIDA kandi bari ku miti igabanya ubukana bwayo. Ibi bikorwa hagendewe ku bizamini by’amaraso byo kwa muganga, ndetse n’ibimenyetso ngenderwaho mu kuvura.

Intego y’ubu bushakashatsi ni ugusesengura ku buryo bwimbitse ibintu nyamukuru bishingiye ku miterere y’umubiri w’umuntu, birebwa hifashishijwe ibizamini by’amaraso byo kwa muganga, ndetse n’ibimenyetso ngenderwaho mu kuvura, byaba ari intandaro yo kurwara cyangwa bituma habaho ibyago byo kurwara indwara zifata umutima n’imiyoboro y’amaraso mu bantu babana na virusi itera SIDA bari ku miti igabanya ubukana bwayo.

Buzafasha kandi mu kureba ibyago baba bafite byo kuba barwara izo ndwara zifata umutima n’imiyoboro y’amaraso ndetse no gushyiraho uburyo bworoshye kandi buboneye bwakwifashishwa mu buvuzi busanzwe no mu kubasha gupima indwara zifata umutima n’imiyoboro y’amaraso mu bantu babana na virusi itera SIDA bari ku miti igabanya ubukana bwayo.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo witabiriwe n'abantu batandukanye
Ni igikorwa cyari cyiganjemo abagore n'abakobwa bakora mu bijyanye na siyansi
Abitabiriye uyu muhango bagize umwanya wo gusabana no kumenyana
Hari inyandiko nto zisobanura ibikorwa by'abagore n'abakobwa bahembwe
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa basoma amateka y'abagore n'abakobwa bahembwe
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakira uyu muhango wo gutanga ibi bihembo bizwi nka For Women in Science Awards
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré ari mu bari bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette bari mu bitabiriye uyu muhango
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette akurikirana uko umuhango wo guhemba ugenda
Umuyobozi Mukuru wa UGHE, Prof. Agnes Binagwaho nawe yari muri uyu muhango
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine aganira na Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa muri L’Oréal Group akaba na Visi Perezida wa Foundation L’Oréal, Alexandra Palt
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine aganira na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire
Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w'u Rwanda yitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ashyikiriza, Dr Uwineza Annette igihembo yegukanye
Valentine Dushimiyimana na we yahawe igihembo yatsindiye mu 2020
Dr Uwineza yahembwe mu bagore 20 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara b’indashyikirwa muri siyansi
Mary Murithi ukomoka muri Kenya ashyikirizwa igihembo cye
Abahembwe basabwe kubera abato urugero
Byari ibyishimo kuri aba bakobwa n'abagore begukanye ibihembo
Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa muri L’Oréal Group akaba na Visi Perezida wa Foundation L’Oréal, Alexandra Palt yasabye ko abagore barushaho guhabwa umwanya mu bijyanye na siyansi
Aba bagore n'abakobwa 40 bashyikirijwe ibihembo byabo, harimo 20 babitsindiye mu 2020 ariko ntibabishyikirizwa kubera icyorezo cya COVID-19

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .