Ibiciro byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 4 Ukuboza, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko igiciro cya litilo ya lisansi cyagumishijwe ku 1580 Frw mu gihe igiciro cya litilo ya mazutu cyagumye ku 1587.
RURA ivuga ko Guverinoma yagumishijeho ibi biciro mu rwego rwo kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro ryaba iry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibindi bicuruzwa.
Mu Ukwakira uyu mwana nibwo RURA yaherukaga gutangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litilo ya lisansi yagabanyutseho 29Frw naho mazutu ikagabanyukaho 20 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!