00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haba harabayeho inyerezwa no gucunga nabi umutungo mu iyubakwa ry’Ikibuga cya Golf? RSSB yagize icyo ibivugaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 July 2021 saa 12:44
Yasuwe :

Kuva ku wa Mbere w’iki Cyumweru, imwe mu nkuru zaciye ibintu mu itangazamakuru ry’u Rwanda, ni ivuga ku mushinga wo kubaka Ikibuga cya Golf cya Kigali, ko itsinda ry’urubyiruko ryari riwushinzwe, ryasesaguye ndetse rikidagadura muri miliyari 16 Frw zari ziwugenewe.

Nyuma y’umunsi umwe iyi nkuru isohotse, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, ari narwo rwateye inkunga umushinga w’iyubakwa ry’iki kibuga, rwanyomoje ibirego bijyanye n’ikoreshwa nabi ry’amafaranga yari awugenewe, aho byitwa ko ari imisanzu y’ubwiteganyirize y’abaturarwanda yasesaguwe.

Iyo nkuru ivuga ko guhera mu 2018, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangiye ibikorwa bigamije gushaka uko iki kibuga giherereye i Nyarutarama cyavugururwa bijyanye n’igihe, kikava ku kugira imyobo icyenda ahubwo ikikuba kabiri ikaba 18 ku buryo kijya ku bipimo mpuzamahanga.

Muri icyo gihe ngo Sosiyete y’Abafaransa yitwa Gregori International & Gary Player, yahawe isoko ryo gukora igishushanyo mbonera cy’uwo mushinga no kubaka hanyuma ikazishyurwa miliyoni 4$ birangiye.

RDB yaje gushyira mu maboko RSSB uyu mushinga kugira ngo iwugenzure, ku buryo wari kuzaba kimwe mu bikorwa u Rwanda rwifashisha mu gutuma abari kwitabira Inama y’Abakuru b’ibihugu bo muri Commonwealth, CHOGM, bagubwa neza.

Kuko ari umushinga usaba amafaranga menshi, byabaye ngombwa ko RSSB imenyesha Minisiteri y’Imari n’Igenamugambi kugira ngo ibihe umugisha.

Ngo muri Kanama 2019, Inama y’Ubutegetsi ya RSSB yagennye ko hashingwa ikigo gifite igishoro cya miliyari 19,6 Frw kizajya kigenzura ibikorwa byose bijyanye n’icyo kibuga.

Icyo kigo cyiswe “Rwanda Ultimate Golf Course LTD (RUGC),” ndetse mu buyobozi bwacyo harimo nka Alain Ngirinshuti aho yagizwe ukuriye Inama y’Ubutegetsi.

Josué Dushimimana we yagizwe Umuyobozi Mukuru wacyo, Ntwali Kevin Habineza ashyirwa mu Nama y’Ubutegetsi cyo kimwe na Brian Kirungi na Patrick Gihana Mulenga. Bagombaga kujya batanga raporo yabo kuri RSSB.

Bivugwa ko aba basore bose bakiri bato, batangiye gukoresha nabi umutungo w’icyo kigo, bakajya batanga amasoko nta mapiganwa yabayeho, bakishyura abantu bagemuye ibikoresho ariko nta mpapuro zisaba kwishyura zitanzwe n’ibindi nk’ibyo.

Mu mpera za Kanama 2019, RSSB ngo yaje kongera ingengo y’imari yo kubaka icyo kibuga, iva kuri miliyoni 4$ igera kuri miliyoni 16$. Byose byakorwaga kugira ngo ikibuga kizarangire kiri ku rwego mpuzamahanga.

Bivugwa ko kugera muri Kamena 2020 ubwo hari hateganyijwe CHOGM iki kibuga cyari kitaruzura.

  • Ese habayeho gucunga nabi umutungo muri RUGC? RSSB yagize icyo ibivugaho

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, RSSB yasohoye itangazo rya paji ebyiri rikubiyemo ingingo zirindwi zisobanura imvo n’imvano y’ikibazo.

Iri tangazo rivuga ko uyu mushinga uri mu cyerekezo cy’igihugu cya 2050 cyo kuba igicumbi mpuzamahanga cy’ubukerarugendo bityo ko ariyo mpamvu “ubuyobozi bw’u Rwanda, bwasanze Ikibuga cya Golf cya Kigali igikorwa remezo cyo ku rwego rwo hejuru gishobora gushyirwa ku rwego mpuzamahanga kikagira uruhare mu kongera ibikorwa by’ubukerarugendo bwaba mpuzamahanga cyangwa bw’imbere mu gihugu”.

RSSB ntiyagiye kure y’ibyatangajwe ko uyu mushinga watangiye uri mu maboko ya RDB ariko nyuma ikaza kuwegurirwa byemejwe na Minisitiri. Kugira ngo ucungwe neza, RSSB ivuga ko aribwo hashinzwe RUGC.

Ku bijyanye n’imitangire y’amasoko, RSSB yavuze ko yose yatanzwe mu buryo bwemewe. Iti “Kuko RUGC yari ikigo cyigenga, ntabwo byasabaga ko hakurikizwa ibigenwa n’amategeko ya leta”.

Yavuze ko ibyemezo bikomeye nko guha isoko Gregory International, byakozwe n’itsinda ryagenwe na RDB; RSSB; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, RHA; Umujyi wa Kigali na Kigali Golf Club.

Ikomeza igira iti “Kuko ingengo y’imari ya mbere ingana na miliyoni 4$ yari yaremejwe itari ihagije kugira ngo hubakwe ikibuga cyemewe n’Ishyirahamwe ry’Abakina Golf by’umwuga (PGA), yaravuguruwe igera kuri miliyoni 11$ ndetse isoko rya mbere ryongererwa igihe bigizwemo uruhare n’itsinda rigizwe na RDB, RDB,RHA, Umujyi wa Kigali na Kigali Golf Club”.

Ivuga kandi ko kubera imikoranire myiza n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’u Rwanda, iki kibuga cyuzuye mu Ukuboza 2020, ubugenzuzi bukorwa n’abahanga mu myubakire y’ibibuga bya Golf, abagenzuzi b’uyu mushinga n’itsinda ryari ryashyizweho n’inzego zose zakurikiranaga ibikorwa.

Kubaka byatwaye umwaka n’igice mu gihe ubusanzwe kubaka ikibuga kiri ku rwego rwa PGA, RSSB ivuga ko bitwara imyaka irenga ibiri.

Kuva cyakuzura, ngo RUGC iri gukora imirimo yoroheje ijyanye no kucyitaho mu gihe mu myaka ya mbere, Gregori International ariyo izajya icyitaho ikanagisana.

  • Ibinyabutabire byangije iki kibuga

Taarifa yatangaje mu ntangiriro za Kamena 2021, bamwe mu bakozi ba RUGC bateye ikinyabutabire mu bwatsi bwa kiriya kibuga ngo bashaka “guhembera ubwatsi bwacyo kugira ngo barebe ko bwashibuka ariko biranga”.

RSSB yatangaje ko byari biteganyijwe ko Ikibuga cya Golf kizafungurwa mu mpera za Kamena 2021 ariko kubera ikibazo cy’ibyo binyabutabire byangije ibice bimwe byacyo, ingaruka zabyo n’uko kudindira byose byabazwe ku watsindiye isoko ryo kubaka.

Yasoje igira iti “Nyuma yo kugenzura uko ikibuga kiri kongera kumera neza, RUGC yateganyaga kugifungura mu mpera za Nyakanga 2021, ariko icyo gikorwa kirasubikwa kubera ingamba nshya zafashwe zo kwirinda COVID-19 zirimo no kuba Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo”.

Biteganyijwe ko gahunda ya Guma mu rugo nikurwaho aribo hazatangazwa igihe ikibuga cya Golf kizatahwa ku mugaragaro.

Ikibuga cya Kigali Golf Club cyari gisanzwe gifite ubuso bwa hegitare 17 mu gihe kuri ubu ikiri kubakwa kizaba gifite hafi hegitare 65.

Iki Kibuga cya Golf kimaze iminsi ibiri ari inkuru mu matwi ya benshi
Muri iki kibuga hahoramo amazi atuma ubwatsi bwacyo butoha
Imirimo yo kwagura iki kibuga yararangiye, hasigaye kugitunganya neza
Iki kibuga cyaraguwe kiba kinini aho cyambukiranya igishanga kiva Nyarutarama kigakomeza munsi ya Gacuriro no mu Kabuga ka Nyarutarama
Uri muri iki kibuga aba yitegeye imidugudu ya Gacuriro mu karere ka Gasabo
Dushimimana Josué uyobora Ikigo cya Rwanda Ultimate Golf Course Ltd gishinzwe itunganywa ry’Ikibuga cya Kigali Golf Club
Ikibuga cya Kigali Golf Club cyari gisanzwe gifite ubuso bwa hegitare 17 mu gihe kuri ubu ikiri kubakwa kizaba gifite hafi hegitare 65
Alain Ngirinshuti ukuriye inama y'ubutegetsi ya Rwanda Ultimate Golf Course LTD (RUGC)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .