00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramenyekanye mu byatangajwe na Rusesabagina mbere y’iminsi 45 ngo atabwe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 October 2021 saa 07:30
Yasuwe :

Tariki ya 31 Kanama 2020 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Paul Rusesabagina yatawe muri yombi. Hari nyuma y’iminsi 45 agaragaye mu kiganiro n’abarwanashyaka b’Impuzamashyaka MRCD yayoboraga abasobanurira amavu n’amavuko yayo.

Rusesabagina yeretswe itangazamakuru nyuma y’iminsi ibiri akandagiye ku butaka bw’u Rwanda, aho yageze ashutswe n’inshuti ye magara, Bishop Niyomwungere Constantin.

Uyu musaza w’imyaka 67 yatunguwe no kwisanga i Kigali mu Rwanda [aho yaherukaga mu myaka 2004] mu gihe muri gahunda ye yari yerekeje mu Burundi mu bikorwa byo kuganira n’amadini atandukanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, icyo gihe rwatangaje ko Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba.

Ifatwa rya Rusesabagina ryari riherekejwe n’ibimenyetso simusiga bishimangira ukuboko kwe mu ishingwa rya FLN, birimo ibiganiro we ubwe yatanze abyiyemerera ndetse n’ibyo yabwiye urukiko ko yayiteye inkunga y’ibihumbi 20 by’ama-Euro.

Rusesabagina ari muri RIB, ubwo yabazwaga amafaranga yahawe MRCD/FLN yavuze ko atamenya neza umubare ariko ko agera mu bihumbi 300 by’amayero.

Urugero rwa hafi ni ikiganiro yatanze ku wa 16 Nyakanga 2020, hari mbere y’iminsi 45 ngo atabwe muri yombi. Icyo gihe yagarutse ku ishingwa ry’Ishyaka Nyarwanda riharanira impinduka muri Demokarasi (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique, MRCD).

Icyo kiganiro cy’amasaha abiri n’iminota 38 cyarimo abanyamuryango ba MRCD, cyashyizwe kuri YouTube Channel y’iyi mpuzamashyaka yakurikiranwaga umunsi ku wundi na Espérance Mukashema [wari ukuriye Radio Ubumwe yaterwaga inkunga na Rusesabagina].

Mu rukiko Rusesabagina yiyemereye ubwe ko yahembye Mukashema wa Radio Ubumwe “igihe kitazwi”. Uwo mugore wapfuye yahembwaga amadolari 300 ku kwezi atanzwe na Rusesabagina.

Inkuru y’uko yafashwe ikimara gusakara, video yari yashyizwe kuri YouTube ya MRCD yahise isibwa mu buryo busa no gusibanganya ibimenyetso kuko Rusesabagina yari yamaze gushyikirwa n’ukuboko k’ubutabera.

Agace gato k’iyo video gafite iminota ine n’amasegonda 50 kerekana Rusesabagina asubiza Twagiramungu Faustin [na we ufite Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryari muri MRCD] iby’ishingwa rya FLN no kugena intego yayo.

Icyo gihe yagize ati “Twatangiye MRCD mu Ugushyingo 2016. Twari amashyaka abiri arimo CNRD-Ubwiyunge na PDR-Ihumure. Icyo gihe, CNRD yari iyobowe na Wilson Irategeka; ni njyewe wari uyoboye PDR-Ihumure. Nyuma y’imishyikirano miremire, twumvikanye ko tugiye gushyiraho urwego (platform) ruhuzwa n’ibintu bitanu twari twasezeranye gukorana.’’

“Ibyo bintu bitanu ni kiriya bariya bahungu bakora, ndavuga abo b’iriya ku isambu, icya kabiri ni dipolomasi, icya gatatu cyari ubukangurambaga, icya kane yari itangazamakuru naho icya gatanu ari icungamutungo.’’

Mu mvugo ye nk’aho yakoresheje isambu, yashakaga kuzimiza ariko yari abiziranyeho n’abo bakoranaga.

Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo zabo, bakoreshaga “abahinzi” bashaka kuvuga “abarwanyi”, “amasuka” yasimburaga “imbunda”, “amasasu” bayitaga “utubuyenge” mu gihe ku irasaniro “Champ de Bataille’ hitwaga mu “murima” cyangwa ku “isambu”.

Nyuma yo kwihuza kwa PDR Ihumure na CNRD-Ubwiyunge no gushyiraho umurongo w’ibyo yemera azajya agenderaho, aya mashyaka yashatse andi maboko yo kuyashyigikira.

Rusesabagina yakomeje ati “Twarakoranye noneho mu mpera za 2017, ni bwo abavandimwe bacu bo muri RRM (Mouvement Révolutionnaire Rwandais) ya Callixte Nsabimana bashatse kutwiyungaho, baravuga bati ‘twagira natwe twifatanye namwe noneho plaform yanyu yarimo amashyaka abiri, dukorane turi batatu’.’’

“Muri Werurwe 2018, twagiranye ibiganiro bitaziguye twemeranywa ko tugiye gukorana ndetse tumaze kubyumvikana twaratangiye birashyuha. Icyo gihe ni bwo twavuze tuti aba bahungu bacu, aba basirikare ba MRCD tuzabita bande. Mu nama ya batatu nk’uko nabivuze aribo CNRD-Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM twumvikanye ko tubita FLN. Kuva muri Gicurasi 2018 ni bwo ijambo FLN ryabayeho, ni bwo bariya bahungu biswe FLN. Impamvu twabahaye iryo zina ni uko na RRM yari igiye kuzanamo abayo [barwanyi], kugira ngo tube amashyaka bose.’’

Yavuze ko uko kwihuza ari nako kwatumye habaho MRCD/FLN kuko ‘bumvikanye ko ingabo ari iz’amashyaka atatu’ kugeza ubwo hanakiriwe ‘RDI Rwanda Rwiza’ [ya Twagiramungu Faustin] ku wa 18 Kamena 2019.

Uyu mutwe w’iterabwoba wari umaze kunoza umugambi wawo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda watangiye kurugabaho ibitero bitandukanye.

Abarwanyi ba MRCD/FLN bagabye ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu birimo i Nyabimata na Kivu mu Karere ka Nyaruguru, mu ishyamba rya Nyungwe muri Nyamagabe no mu duce dutandukanye tw’Akarere ka Rusizi.

Muri rusange, ibitero bya FLN byaguyemo abantu icyenda, byangirikiramo ibikoresho byinshi birimo ibyasahuwe n’ibyatwitswe.

Rusesabagina ndetse n’abandi 20 bariabarwanyi ba MRCD/FLN bagejejwe imbere y’ubutabera banaburanishwa ku byaha bakurikiranyweho.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, runaha Nsabimana Callixte Sankara imyaka 20 rubahamije ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byakozwe na MRCD/FLN.

Inkuru bifitanye isano:

- Intambwe ku yindi: Ukuboko kwa Rusesabagina muri politiki, igisirikare no gukusanya inkunga yo gufasha FLN

- Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, ’Sankara’ ahabwa 20- Uko isomwa ry’urubanza ryagenze (Video)

Na mbere yo gutabwa muri yombi, Rusesabagina yagaragaye mu mashusho yafashwe mu bihe bitandukanye ashimangira ko yagize uruhare mu ishingwa rya MRCD/FLN yagabye ibitero bitandukanye byahitanye ubuzima bw'inzirakarengane ku butaka bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .