00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka mu itegeko rishya rigenga ubwenegihugu Nyarwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 July 2021 saa 08:43
Yasuwe :

Itegeko Ngenga rishya rigenga ubwenegihugu Nyarwanda ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 28 Nyakanga 2021, ririmo impinduka zigaragaza ko abahabwa amahirwe yo kubuhabwa ari benshi ugereranyije n’uko byari bimeze mu itegeko ryaribanjirije.

Ubusanzwe ubwenegihugu Nyarwanda ni isano umuntu afitanye n’u Rwanda ituruka ku kuba afite inkomoko mu Rwanda cyangwa afite ubwenegihugu Nyarwanda butangwa.

Itegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008. Rifungura imiryango ku banyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi.

Perezida Paul Kagame agaruka ku kibazo cy’itangwa ry’ubwenegihugu, mu nama yaguye ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi muri Nzeri 2020, yavuze ko abantu bakeneye ubwenegihugu bw’u Rwanda badakwiye kubwimwa igihe bafite ubushake bwo gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.

Muri rusange impamvu zishingirwaho mu gusaba cyangwa gutanga ubwenegihugu Nyarwanda butangwa zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana watoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye. Izindi mpamvu ni ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.

Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose n’iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.

Icyakora, kwamburwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa ntibyemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.

Mu mpinduka z’ingenzi mu itegeko rishya harimo n’imiterere y’indahiro

Bisanzwe bizwi ko mbere yo guhabwa icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda butangwa, umuntu ubwemerewe abanza kurahira keretse iyo ari umwana utarageza ku myaka 18 igenwa nk’iy’ubukure.

Mu itegeko rya 2008, indahiro yagiraga iti “Njyewe kanaka, ndahiriye ku mugaragaro ko nzubaha, ngakunda byimazeyo Igihugu cy’u Rwanda kandi nkubahiriza Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko. Imana ibimfashemo.”

Indahiro mu itegeko ryishya igira iti “Njyewe, …ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzakunda igihugu; ko nzaba inyangamugayo; ko nzabumbatira indangagaciro Nyarwanda. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”

Prof. Philip Cotton wahoze ayobora Kaminuza y'u Rwanda ubwo yahabwaga ubwenegihugu bw'u Rwanda

Ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku bumenyi cyangwa impano byihariye

Kugira ngo umuntu asabe cyangwa ahabwe ubu bwenegihugu hashingirwa ku kuba usaba afite ubumenyi cyangwa impano byihariye bikenewe mu Rwanda, kuba hari inyandiko urwego bireba rugenera urufite ubwenegihugu Nyarwanda mu nshingano isobanura uburyo ubumenyi cyangwa impano byihariye usaba afite bikenewe mu Rwanda bikaba byashingirwaho.

Agomba kandi kuba ari inyangamugayo kandi afite imyifatire myiza ndetse akaba atahungabanya umutekano w’Igihugu. Ibi mu itegeko ryabanje nta byari biteganyijwe.

Ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku ishoramari

Umuntu ufite ibikorwa by’ishoramari, binini kandi birambye mu Rwanda yemerewe gusaba ubwenegihugu Nyarwanda mu gihe agaragaza inyandiko urwego bireba rugenera urwego rufite ubwenegihugu Nyarwanda mu nshingano igaragaza ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye by’usaba mu Rwanda bishobora gushingirwaho ahabwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa.

Na none asabwa kuba inyangamugayo kandi afite imyifatire myiza no kuba atahungabanya umutekano w’Igihugu.

Ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku kuba mu Rwanda

Mu gihe umunyamahanga amaze nibura imyaka 15 aba mu Rwanda yemerewe gusaba ubwenegihugu akabuhabwa. Ariko bisaba ko icyo gihe aba akimaze ahaba byemewe n’amategeko kugeza ku munsi w’ubusabe.

Asabwa kuba ari inyangamugayo, afite ubumenyi ku muco n’imigenzo Nyarwanda no kubyubaha, afite ubumenyi ku ndangagaciro mboneragihugu; kugira imibanire myiza n’abandi mu muryango Nyarwanda. Ikindi ni uko agomba kugira ubushobozi buhagije no kuba atahungabanya umutekano w’Igihugu.

Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba umwimukira

Ingingo ya 18 y’iri tegeko igena ko ibishingirwaho mu gusaba ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba umwimukira birimo kuba yarimukiye mu Rwanda ku mpamvu z’imibereho, iza politiki cyangwa iz’ubukungu.

Agomba kuba akomoka ku muntu wimukiye mu Rwanda ku mpamvu z’imibereho, iza politiki cyangwa iz’ubukungu, kuba amaze nibura imyaka 25 aba mu Rwanda kandi ari ku butaka bw’u Rwanda no kuba ntaho agihuriye n’igihugu cye akomokamo.

Usaba ubu bwenegihugu asabwa kuba inyangamugayo kandi afite imyifatire myiza, kugira ubumenyi ku muco n’imigenzo Nyarwanda no kubyubaha, akaba afite ubumenyi ku ndangagaciro mboneragihugu. Ibi byiyongeraho kugira imibanire myiza n’abandi, kugira ubushobozi buhagije no kuba atahungabanya umutekano w’Igihugu.

Ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku cyubahiro

Muri uru rwego ibishingirwaho birimo guha agaciro imyitwarire y’umwihariko y’umuntu n’ibikorwa by’indashyikirwa by’umwihariko by’umuntu cyangwa indi mpamvu yagenwa.

Abatagira ubwenegihugu na bo bemerewe kubusaba cyangwa kubusabirwa mu gihe usaba cyangwa usabirwa adafite ubwenegihugu kandi ari ku butaka bw’u Rwanda ku munsi w’ubusabe no kuba atahungabanya umutekano w’Igihugu.

Kuva mu 2009 kugeza mu 2020, Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko rwari rumaze gutanga ubwenegihugu ku bagera kuri 935.

Ikindi gishya kirimo ni uko igihe umuntu afite ubwenegihugu burenze bumwe ni ukuvuga ubunyarwanda n’ubw’ikindi gihugu kimwe cyangwa kirenze kimwe asabwa kubimenyekanisha.

Iyo Umunyarwanda afite ubwenegihugu burenze bumwe, ubwenegihugu Nyarwanda ni bwo bwonyine bwitabwaho iyo hari amategeko y’u Rwanda agomba kubahirizwa.

Umuntu ufite ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro, kugena ubwenegihugu bwitabwaho mbere y’ubundi iyo hari amategeko y’u Rwanda agomba kubahirizwa bishingira ku burenganzira n’inshingano yemerewe abuhabwa.

Uwari Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, ashyikiriza Peter Otema, umukinnyi w'umupira w'amaguru wahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .