00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo mu nda cyashatse icyo mu nkono! Urukundo rw’ibanga rwa Padiri Munyeshyaka n’umugore babyaranye umuhungu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 December 2021 saa 07:43
Yasuwe :

Padiri Munyeshyaka ati “Ndagukunda urabizi ariko noneho ndashaka umukobwa”, umugore ati “Ariko wowe ubyara abahungu gusa” undi ati humura “Iyi nshuro ni umukobwa!” Ni uko byagenze bigeza aho Padiri Munyeshyaka Wenceslas afasha ibishura hasi none byamuviriyemo kwirukanwa.

Padiri Munyeshyaka Wenceslas ni Umupadiri wahoze akuriye Paruwasi ya Sainte Famille mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abamuzi bibuka ko mu 1994 yagendanaga imbunda yo mu bwoko bwa ‘Masotela’ ku itako.

Yavuzweho gufata abagore ku ngufu ndetse bamwe ameze nk’uwabagize abagore be. Hari umwana w’umukobwa yasambanyije ku gahato waje no kubitangaho ubuhamya.

Yashinjwe kwica Abatutsi bari barahungiye kuri Sainte-Famille, muri Saint-Paul no kuri Cela. Ibyo si yo ngingo y’uyu munsi, tuzabigarukaho nyuma.

Yahungiye mu Bufaransa mu 1994, akingirwa ikibaba ariko kera kabaye ababikoze nawe ubwe batamajwe n’urukundo rw’ibanga yagiranye n’umugore babyaranye umuhungu.

Hari ibiganiro by’ibanga byafashwe humvirijwe telefoni ye, bishyirwa hanze mu 2017. Ubibonye ntiwakeka ko ari umushumba uba uganira n’intama ye, dore ko bageza aho bemeranya gusubirayo kuko nta mahwa. Imfura yabo ubu ifite imyaka 11.

Umupadiri asezerana kuba umusiribateri. Ni umuhamagaro ushobora umugabo ugasiba undi kuko hari aho bigera agatima kakarehareha, wa mugani icyo mu nda kikumva gishaka icyo mu nkono!

Padiri Munyeshyaka nawe ni uko byamugendekeye maze ahundagaza imitoma kuri Mukakarara Claudine birangira babyaranye.

Uko bateranaga imitoma, bitana Chouchou na Cherie, ni ko Jandarumori y’u Bufaransa yabumvirizaga, biza kurangira ibyabo bigiye hanze.

Umushinjacyaha Gerald Patrick wo mu gace ka Rosny-sous-Bois ni we washyize hanze ibiganiro Padiri Munyeshyaka yagiranye n’umugore babyaranye.

Ni ibiganiro byo kuri telefoni by’iminsi myinshi. Inyandiko IGIHE ifitiye kopi igaragaza ibyo ku wa 27 Nzeri 2014 hagati ya Padiri Munyeshyaka na Mukakarara.

Icyo gihe hari mu masaha ya saa tanu n’iminota 20. Padiri atangira abwira Mukakarara ko amaze kuvugana na Louise uba mu Rwanda ndetse ko yamuboneye umutangabuhamya umushinjura witwa Hakizimana.

Uwo Hakizimana ngo yari afite imyaka 19 mu 1994. Mu biganiro byabo ntibabitinzeho, ahubwo babivuzeho umurongo umwe nyuma bakomeza ibyabo.

Padiri Munyeshyaka ati "Mimi Cherie, Louise amaze kumpamagara mu kanya ndanezerewe cyane. Yanyijeje ko ku wa Kabiri azampa igisubizo.”

“Yanampaye umuhungu we turavugana anyizeza ko ku wa kabiri nzabona igisubizo, ko rwose bitazarenga ku wa kabiri. Niwe ubwe uzakurikirana dosiye yanjye. Ubu afite imyaka 39 bivuze ko mu gihe cy’ubwicanyi yari afite imyaka 19."

Claudine ahita abaza umukunzi we ati "Muraziranye?", Munyeshyaka agasubiza ati “Ndamuzi neza Hakizimana". Claudine ati “Njye nari mfite ubwoba ko ibyo mutabivugana kuri telefoni kuko batinya ko mu Rwanda bumviriza telefoni z’abantu".

Padiri Munyeshyaka ati "Ni akazi kabo ntacyo bitubwiye. Nta kibi dukora turi kwirwanaho." Claudine ati " Ubusanzwe ibi bintu ntibivugwa kuri telefoni."

Padiri Munyeshyaka ati " Oya, oya nta politiki dukora. Rwose byanejeje cyane. Ndagushimiye cyane Claudine.”

Nyuma yo kumuha ayo makuru, Padiri Munyeshyaka yahise aboneraho kubwira Mukakarara Claudine, ko naramuka adafunzwe, azamubyarira umwana wa kabiri.

Ati “ Nindamuka ntafunzwe tuzabyara umwana wacu wa kabiri (aseka). Ni wowe wanyeretse iyo nzira yo kubyara, ariko noneho ndifuza umukobwa".

Claudine ati "Wowe ubyara abahungu". Padiri Munyeshyaka ati "Oya ndifuza umukobwa".

Barakomeje baterana imitoma, babwirana n’utundi tugambo tw’urukundo, bibukiranya n’ibihe byiza bagiranye ubwo muri Nyakanga 2010 babyaraga umuhungu wabo.

Claudine ati "Imana izagukorera ibitangaza ubyare umukobwa.”

Ku wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, Musenyeri wa Diyoseze ya Évreux, Christian Nourrichard, yasohoye itangazo rihagarika Padiri Munyeshyaka nyuma y’uko yemeye ko afite umwana.

Padiri Munyeshyaka w’imyaka 63 yakoreraga umurimo we muri Paruwasi ya Mutagatifu Saint-Martin de la Risle i Brionne mu Bufaransa. Yemereye uwari umushumba we koko ko yabyaye kandi ko yifuza n’undi mwana.

Ubu yatangiye ubuzima bushya nk’umuturage aho kuba uwihaye Imana. Abarizwa muri Komine ya Gisors mu Bufaransa. Umwana wa Padiri Munyeshyaka yavutse muri Nyakanga 2010, aba muri iyo Komine se abamo.

Musenyeri Christian Nourrichard yafashe umwanzuro wo kumuhagarika, kuko ibyo yakoze bihabanye n’amahame ya Kiliziya agenga Abasaseridoti.

Padiri Munyeshyaka yahagarikiwe kandi amasakaramentu yose, bivuze ko agiye kubaho nk’Umulayiki, nashaka kongera kuyahabwa bizasaba ko aba Umugarukiramana.

Padiri Munyeshyaka yageze mu Bufaransa mu 1994, yari avuye muri Arikidiyosezi ya Kigali kuko yari Umusaseridoti muri Paruwasi ya Sainte Famille.

Ageze mu Bufaransa yatse ubuhungiro, yakirwa muri Diyosezi ya Évreux na Musenyeri Jacques David mu 1996 nyuma aza koherezwa muri Paruwasi ya Gaillard-sur-Seine mu 2001. Yabaye kandi muri Paruwasi ya Gisors Vallée d’Epte n’iya Plateau d’Étrépagny.

Ku wa 30 Nyakanga 2021, Ibiro bishinzwe impunzi n’abatagira ubwenegihugu mu Bufaransa, OFPRA, byamuhaye ubuhungiro.

Padiri Munyeshyaka yandikiranye n'umugore babyaranye, amubwira ko yifuza ko amubyarira umwana wa kabiri ariko noneho w'umukobwa
Padiri Munyeshyaka ubu yahawe ubuhungiro bw'u Bufaransa, iminsi mike mbere y'uko ahagarikwa
Ni Umupadiri washinjwe kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bivugwa ko we ubwe hari abo yishe
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Munyeshyaka yagendanaga imbunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .