00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe nk’iki mu 1997: Icuraburindi mu Ishuri ry’i Nyange nyuma y’igitero cy’Abacengezi (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 March 2021 saa 10:43
Yasuwe :

Mu 1997, i Ngororero ku Ishuri Ryisumbuye rya Nyange hacuze umwijima ariko waje gushibukamo ubutwari bw’abato budateze kuzibagirana mu Banyarwanda n’abarufite ku mutima.

Ni inkuru yoroshye kuyibara, ariko ikomeye ku bayibayemo cyane bitewe n’uko itanga ubutumwa bukomeye ku bakiri bato n’urubyiruko muri rusange.

Hari mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Werurwe 1997, ubwo Abacengezi bagabaga igitero mu Ishuri ryisumbuye rya Nyange, ahazwi nk’i Nyange, maze basaba abanyeshuri baryigagamo icyo gihe kwitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo.

Abanyeshuri barabyanze, maze abacengezi bicamo abanyeshuri barindwi, abandi 40 bararokoka ariko muri abo barindwi bakomerekejwe abakiriho baracyafite ibyo bikomere.

Aba bana 47 bigaga i Nyange bashyizwe mu ntwari z’igihugu zo mu cyiciro cy’Intwari z’Imena ku wa 12 Nzeri 2001, igihe Intwari z’igihugu zatangazwaga bwa mbere.

By’umwihariko hari abarokotse iki gitero bibuka ibi bihe nk’ejo hashize.

Sindayiheba Phanuel w’imyaka 44, uvuka mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, ni umwe mu bize kuri iri shuri mu 1995. Ubwo igitero cy’Abacengezi cyo ku wa 18 Werurwe 1997 cyabaga, yari umunyeshuri mu mwaka wa Gatandatu.

Abara amateka y’iyi nkuru nk’ayabaye ejo hashize, ku buryo abasha kugusubiza mu ishuri bigagamo n’ibyaribayemo muri iryo joro abo bacengezi babagabagaho igitero.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Gashyantare uyu mwaka, yagize ati “Muri iryo joro, byari ahagana saa Mbili z’umugoroba, twari tugiye muri étude [gusubira mu masomo] twitegura igeragezwa mu isomo ryitwaga Psychologie, hanyuma dutangira twumva urusaku rw’amasasu twumva bisa nk’ibivugira kure, ariko tukabifata nk’ibisanzwe kuko twari tubimenyereye.”

Yakomeje agira ati “Kubera ko n’iyo byabagaho byabereye nko ku dusozi tw’aho bitaga Ndaro, bwaracyaga abasirikare ba RDF bakaza kuduhumuriza bakatubwira bati ni Abacengezi bari baje kwiba no gusahura inka, twabamenesheje bagiye.”

Ishuri ryigagamo abo mu mwaka wa Gatandatu [ryigagamo abanyeshuri 24 ariko bari 18 kuko bamwe bigaga bataha], ryari ryitaruye andi ariko ryegeranye n’ahakoreraga ubuyobozi bw’ishuri ku buryo ubwo Abacengezi baryinjiragamo abari mu yandi mashuri batigeze bamenya ko hari icyabaye.

Ati “Mbona mu ishuri ryacu hinjiye abantu batatu bambaye imyenda y’igisirikare, bariya basirikare bari ab’ingabo za Habyarimana, ugasanga hejuru yambaye igikoti cya gisirikare hasi bambaye ipantalo y’ikoboyi.”

Yakomeje agira ati “Icyo bari bahuriyeho ni uko bari bafite imbunda kandi bigaragara ko harimo n’amasasu ahagije. Mu kwinjira rero, bafunguye urugi [hari uwari mukuru muri bo afite n’inkota], wa wundi wari mukuru muri bo ahita atubaza niba tumuzi, akoresha Igifaransa ariko kitari na cyiza cyane, ati ‘Est que vous me connais?, ni uko natwe turahakana tuti oya. Ati Vous allez me voir’, bivuze ngo ‘Mugiye kumbona.’”

Muri ako kanya abanyeshuri bose bari bamaze kurambarara hasi abenshi bihishe munsi y’intebe, ubwoba bwabatashye abari basigaye babasha kuvuga cyangwa kwikiriza ibyavugwaga n’aba bacengezi bari mbarwa.

Sindayiheba avuga ko uwo mucengezi yahise ababwira ngo nibamworohereza akazi nta kibazo bagira. Icyo gihe buri wese yibazaga ikiri bukurikireho.

Ati “Hanyuma yerekana uruhande rw’ibumoso ati ‘Abatutsi mujye hariya, yerekana iburyo ati Abahutu mujye hariya’. Ako kanya habayeho umwanya nakwita nk’umunota wo gutuza, hashize akanya umukobwa witwaga Mujawamahoro Chantal [Aruhukire mu mahoro], aravuga ngo ‘Nta Muhutu uri hano nta n’Umututsi uri hano, twese turi Abanyarwanda’.”

Amateka mabi y’ivanguramoko ryazanywe n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bari bayazi kuko bari bafite imyaka ibarirwa muri 17-22. Ni ukuvuga ngo buri wese yari azi ubwoko bwe hagendewe ku moko yakoreshwaga ku butegetsi bwa mbere ya Jenoside

Abo Bacengezi bahise batangira kubica, bamaze kubona ko abanyeshuri bose bo mu wa Gatandatu bameze nk’abapfuye [hari harimo abapfuye, abandi barashwe bagwa igihumure], bahise basohoka bajya mu ishuri ryo mu mwaka wa Gatanu.

Aba banyeshuri bo mu wa Gatanu na bo bababereye ibamba banga kwivangura ndetse uwari amaze gusomera bagenzi be ijambo ry’Imana rivuga ko nta cyatandukanya abantu n’urukundo rw’Imana, ahita ababwira ko nta Muhutu n’Umututsi bari muri iryo shuri.

Muri iryo shuri ntibahatinze, bahise batangira kurasa abanyeshuri na bo bahita bagerageza gusohoka ari nabwo abo mu yandi mashuri bumvise urusaku rw’amasasu barasohoka bose birukanka ku misozi no mu mashyamba biza kurangira bamwe bahuye n’abasirikare ba RDF baza gutabara.

Abo banyeshuri bo mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu bose banze kwitandukanya, baje kugirwa Intwari zo mu Cyiciro cy’Imena.

Muri izo Ntwari z’Imena ubu abariho ni 39 nyuma y’uko ku ikubitiro batandatu baguye muri icyo gitero, umwe yitaba Imana muri Nyakanga 2001 azize ibikomere yatewe n’icyo gitero cy’abacengezi mu gihe undi yatabarutse mu 2018 azize indwara.

Intwari 39 zikiriho, benshi muri bo bagize amahirwe yo gukomeza amashuri ya Kaminuza, ubu bakora imirimo inyuranye hirya no hino mu gihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe [CHENO], Nkusi Déo, yabwiye IGIHE ko abakiriho bakurikiranwa, gusa hari abagizwe intwari batakiriho, basize imiryango.

Yavuze kandi ko ntaho itegeko rivuga ko umuryango w’Intwari witabwaho byihariye, icyakora ntabwo ‘bawureka ngo wandagare’.

Ati “Ubutwari si ubw’umuryango, ni ubw’umuntu ku giti cye. Bavuga ko inda ibyara mweru na muhima, hari nubwo usanga wa wundi uriho niba undi yarapfuye ashobora kuba n’ikigwari wenda. Ibihembo ntabwo byaba ari iby’undi ni iby’umwe wakoreye ubutwari.”

“Gusa nk’urwego, ntabwo wamureka ngo yandagare mu buzima ariko ntabwo biba biri muri gahunda ngo kuko yabaye intwari, umuryango we, abana be bazahabwa ibi n’ibi.”
Mu mateka y’u Rwanda, Ubutwari ni indangagaciro ikomeye kandi yahozeho. Ni imwe mu ndangagaciro zubatse igihugu, ziracyagura zinagiteza imbere.

Muri ibyo byose birushaho kuba akarusho iyo iryo shyaka n’ubutwari bifitwe n’abakiri bato kuko byongerera imbaraga umusaruro wabyo.

Ishuri ry'i Nyange ryagabweho igitero n'Abacengezi ku mugoroba wo ku wa 18 Werurwe 1997
Ku wa 18 Werurwe 1997 nibwo Abacengezi bateye iri shuri
Sindayiheba yari afite imyaka 20 y'amavuko, yigaga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye ubwo Abacengezi bagabaga igitero mu Ishuri ry'i Nyange

Video: Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .