00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiteye amatsiko ku mibereho ya Dr. Diane Karusisi umaze imyaka itanu ku buyobozi bwa Banki ya Kigali

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 14 June 2021 saa 01:36
Yasuwe :

Abayobozi cyane cyane ab’inzego zikomeye, dukunze kubamenya mu kazi gusa, nyamara na bo bagira ubuzima bwihariye ndetse bakanagira ibitekerezo ku ngingo zikunze kuvugwaho muri sosiyete.

Dr Diane Karusisi nk’umwe mu bahanga igihugu gifite mu rwego rw’imari, yavuze ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rushaka gutera ikirenge mu cye, ndetse rukanarenga ku byo agezeho, agaruka ku buzima bwe bwite hanze y’akazi, ku bitabo akunda gusoma n’ibindi.

Dr. Diane Karusisi amaze imyaka itanu ari Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali. Kuva yatangira kuyobora iyi banki mu 2016, yateje imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guhaza ibyifuzo by’abakiliya, kongera inyungu ndetse no kongera imikoranire y’ibigo bito n’ibiciriritse.

Ku buyobozi bwe yongereye ibikorwa bya BK Group kuko iki kigo gifite ubucuruzi bw’ubwishingizi, ubw’ishoramari ndetse n’ubw’ikoranabuhanga. Ibi bikorwa bigamije gufasha BK Group kongera inyungu yayo ndetse ni byo byatumye iki kigo kigira umutungo urenga miliyari imwe y’amadolari.

Uyu mubyeyi w’imyaka 45 y’amavuko, ni umuhanga mu mibare n’ubukungu. Afite impamyabumenyi ya Masters yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, imwe mu zimaze igihe kinini ku Mugabane w’i Burayi kuko yatangiye mu 1580.

Muri iyi kaminuza kandi ni ho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, mu ibarurishamibare mu by’ubukungu.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Diane Karusisi, yavuze ku byo akunze gukora mu mwanya muto abona wo kuruhuka, urwego yifuza kuzasigaho BK ndetse n’ibindi bitandukanye.

Dr Karusisi iyo muganira, yitsa cyane ku mahirwe urubyiruko rufite uyu munsi, ashingiye ahanini ku kuba rufite igihugu rwisangamo, gikora ibishoboka byose ngo ejo harwo hazabe heza.

Ati “Iyo ubona ko igihugu cyagushyizemo ubushobozi, nawe uba ugomba kucyitura. Ugomba gutanga umusanzu wawe mu kucyubaka.”

Kimwe mu bintu by’ingenzi kuri Dr Karusisi, ni ikinyabupfura. Kuri we, ku muntu ushaka gutera imbere, ni wo musingi wa byose kuko iyo kidahari, ahazaza he harangirika.

Ati “ Iyo umuntu agiye mu bintu byinshi, mu kavuyo, agateshuka ku nshingano mu bintu bidafite akamaro, ni ukwipfusha ubusa. Abahungu, abakobwa bigiriye icyizere, [bashingiye] ku cyizere igihugu cyabashyizemo, bakagira n’ikinyabupfura cyo gukurikira icyo bashaka, nibaza ko bagera kuri byinshi.”

Dr Diane Karusisi asaba urubyiruko kubyaza umusaruro icyizere igihugu cyarugiriye kandi rukarangwa n'ikinyabupfura

Uko abona ikibazo cy’inda ziterwa abangavu

Inda ziterwa abangavu ni kimwe mu bibazo bikomeye bihangayishikije Sosiyete Nyarwanda muri iki gihe. Urebye nko mu mibare, abana batewe inda mu 2019, barenga ibihumbi 23.

Ubisesenguye neza wasanga baruta abaturage batuye mu Murenge wa Mageragere, Nyarugenge, Rwezamenyo n’indi myinshi yo mu Mujyi wa Kigali kuko yose nta n’umwe utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 23, 6.

Dr. Karusisi yavuze ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda ari ikintu kibabaje cyane, gikeneye ko umuryango nyarwanda muri rusange ukiganiraho, ntibiharirwe abangavu kandi hagashyirwaho ibihano bikarishye.

Ati “Ingaruka nyinshi zijya ku bakobwa ariko ntabwo baba biteye inda bonyine […] abo bantu babatera inda na bo bagombye kugerwaho n’ingaruka kandi bikamenyekana. Umuntu uhemuka agomba kugirwaho ingaruka na we. Ni ikintu kibabaje cyane.”

Nk’umubyeyi ufite abana b’abakobwa, yavuze ko ari ikintu kibabaje gikwiriye guhagurukirwa kikamaganwa mu kubaka u Rwanda buri wese yifuza.

Igitabo cyahinduye ubuzima bwa Dr. Karusisi

Igitabo cyitwa ‘How will you measure your life?’ cyanditswe na Prof. Clayton Magleby Christensen, ni kimwe cyafashije Dr Karusisi.

Uwacyanditse ni umwarimu muri Kaminuza ya Havard, akaba umuhanga watangije ihame rizwi nka ‘Disruptive Innovation’ rikoreshwa mu bucuruzi, rifatwa nka rimwe mu mahame y’ingenzi azagira uruhare mu bucuruzi mu kinyejana cya 21.

Ni igitabo Christensen yanditse amaze kubona uburyo bamwe mu rungano rwe bageze ku ntego zabo mu buzima, ariko ibyo bafite ntibibahe ibyishimo n’umunezero, bigatuma bamwe biyahura abandi bakananirwa urushako n’ibindi nk’ibyo.

Nyuma yo gutangira kwigisha muri kaminuza, uyu mugabo yatangiye kugaruka cyane ku buryo umuntu yagira ibyishimo mu buzima kandi bikajyana n’akazi afite, kakamugeza ku ntego ze ariko n’ubuzima busanzwe bukamushimisha. Uyu mwanditsi yaje kwitaba Imana mu 2020.

Dr. Karusisi yavuze ko nubwo gusoma ibitabo bimwigisha ariko ikimutera imbaraga cyane ari ukureba uburyo Abanyarwanda babanye n’uburyo babasha kubona ibisubizo ku bibazo bahura na byo buri munsi.

Ati “Ikintu kinyigisha cyane ni ubuzima bwa buri munsi mu Rwanda…kureba ukuntu Abanyarwanda bahatana, bakiha agaciro kugira ngo bakomeze batere imbere, ni ibintu bimpa icyizere cy’uko abana bacu bazabaho mu Rwanda ruteye imbere kurusha aho rugeze ubu.”

Ibyo akora iyo atari mu kazi

Dr Karusisi yavuze ko mu mwanya muto abona atari mu kazi, awuharira umuryango. Ati “Iyo naruhutse ngirana umwanya n’abana. Ntabwo ngira umwanya mwinshi ariko iyo nawubonye, mba ndi kumwe n’umuryango ndetse n’abana, ni byo numva bimpa imbaraga ku munsi ukurikira iyo ngiye ku kazi."

Uyu muyobozi yavuze ko afite intego yo gukomeza kubaka ubushobozi mu bintu bya ngombwa, kuzamura ikigo ahagarariye mu buryo bw’imiyoborere, imicungire ndetse n’imitangire ya serivisi.

Dr Diane Karusisi amaze imyaka itanu ayobora Banki ya Kigali iri ku isonga ku isoko ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .