00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzitizi n’ibihombo mu ishyirwa mu bikorwa ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi mu mashuri

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 August 2021 saa 11:51
Yasuwe :

Urwego rw’uburezi mu Rwanda ni rumwe mu zakozwemo impinduka zitari nke mu myaka 27 ishize, zirimo indimi zigishwamo n’ihindagurika ry’integanyanyigisho, bigaragara ko ku ruhande rumwe zagize ingaruka haba ku ireme ry’uburezi ryari ryitezwe zidasize umutungo wahatikiriye.

Mu 2015 Minisiteri y’Uburezi binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), yahinduye integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi bw’umunyeshuri yagenderwagaho (Knowledge Based Curriculum: KBC) isimbuzwa igamije guha abanyeshuri ubushobozi (Competence Based Curriculum: CBC) uhereye mu cyiciro cy’incuke ukageza mu cy’ayisumbuye.

Hashingiwe ku mwanzuro wa 13 w’Inama y’Umushyikirano yabaye mu 2015, wasabaga guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu mashuri yose, REB yashyizeho amabwiriza avuguruye agenga uko imfashanyagisho yagombaga gushyirwa mu bikorwa.

Ayo mabwiriza yashyizweho umukono na Gasana Janvier wari Umuyobozi Mukuru wa REB icyo gihe, ku wa 8 Werurwe 2016, yagenaga ko Ururimi rwigishwamo ari Ikinyarwanda mu cyiciro cy’amashuri y’incuke; Ikinyarwanda kikigishwa nk’ururimi binyuze mu nkuru zisomwa na mwarimu, imivugo n’indirimbo hatezwa imbere ubushobozi bwo kumva, kuvuga no kwandika bibategura gukurikira integanyanyigisho y’Ikinyarwanda mu masomo yo mu mwaka wa mbere.

Inyigisho zose uretse Icyongereza zagombaga gutangwa mu Kinyarwanda mu myaka yose y’icyiciro cya mbere cy’abanza.Ikinyarwanda cyari kigenewe amasomo umunani mu cyiciro cya mbere n’ane mu cyiciro cya kabiri mu cyumweru, n’ibindi.

Aya mabwiriza kandi yavugaga ko integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi izagenda isimbura isanzwe ku buryo byagombaga kugeza mu 2018 imaze kugera mu myaka yose, kuva mu cyiciro cy’incuke, icy’abanza n’ayisumbuye.

Nyamara muri Kanama 2020 guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro ko amasomo yose azajya yigishwa mu Cyongereza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ni mu gihe REB yari yaramaze guha isoko sosiyete Printex ryo gucapa ibitabo bingana na 1.036.000 by’imibare byo mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza byari byanditse mu Kinyarwanda.

Ibi bitabo [by’imfashanyigisho] byagombaga kwifashishwa mu ishyirwa mu bikora rya CBC, byari byaramaze kwishyurwa 1.871.888. 752 Frw bivuze cyabaye igihombo kuko byahise bita agaciro.

Ikindi ikigo REB cyihaye gahunda yo gukwiza mu mashuri ibitabo byandikiwe imbere mu gihugu, yatangijwe mu 2017. Ibitabo byandikiwe mu gihugu byagombaga gutangira gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2018.

Nyamara Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu 2020 yagaragaje ko kugeza mu Ukwakira 2020 byari bitaracapwa ngo bigezwe mu mashuri mu gihe iyi nteganyanyigisho nshya yari yaratangijwe mu 2015.

Mu Ukwakira 2020, mu mashuri 38 yasuwe hirya no hino mu gihugu, 14 byagaragaye ko yari ataragezwamo igitabo na kimwe mu by’amasomo yigishwa.

Umugenzuzi w’Imari ya Leta yavuze ko ibi bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi n’uburyo abanyeshuri bitwara mu bizamini bikaba biteye impungenge ko bizatuma intego za CBC zitagerwaho.

Amasomo ateganyijwe mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ni Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare, amasomo mbonezamubano n’ubumenyi mu by’iyobokamana, ubumenyi n’ikoranabuhanga riciriritse, ubuhanzi n’ubugeni, igororangingo na siporo.

Ikoranabuhanga rya ‘e-solution system’ ryaraguzwe ribura umumaro

Ni ikoranabuhanga ryari rigenewe gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child) ngo izi mudasobwa zibashe kwakira amasomo y’Imibare, Icyongereza na Siyansi ku banyeshuri biga kuva mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza.

Muri Nzeri 2015, REB yasinyanye amasezerano na sosiyete Hicommands PVT Ltd, afite agaciro ka 1.084.963.955 Frw yagombaga gutanga serivisi za e-solution system. Amasezerano yagombaga kumara iminsi 120 y’akazi, ni ukuvuga amezi ane.

Impungenge zishingiye ku kuba yarashyizweho umukono mu cyiciro cya nyuma cy’integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi (KBC) yendaga kubererekera inshya (CBC).

Ni ukuvuga ko iri koranabuhanga ryahise rita agaciro kuko ritari rigikenewe nyamara REB yaramaze kwishyura 99% by’agaciro k’amasezerano yarigengaga.

Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw'umunyeshuri (CBC), igena ko abanyeshuri bigira mu matsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .