00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirenge 31 ibangamiwe no gutangira serivisi mu nyubako zishaje

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 11 August 2022 saa 10:17
Yasuwe :

Uwaserutse neza agaragara neza. Ni kimwe n’uwakoreye ahantu hisanzuye kandi hakeye, serivisi atanga ntizahwana n’izatangiwe ahantu hafunganye. Ni cyo kibazo kibangamiye imirenge 31 muri 89 yo mu Ntara y’Amajyaruguru, aho inyubako zayo zishaje ku buryo zikeneye kuvugururwa cyangwa guhindurwa.

Intara y’Amajaruguru igizwe n’uturere dutanu, imirenge 89, utugari 413 n’imidugudu 2743, ariko inyubako 31 zikorerwamo n’imirenge usanga zarangiritse izindi ari nto cyane kubera igihe zubakiwe bikabangamira imitangire ya serivisi.

Iyo urebye inyinshi muri izo nyubako zikorerwamo n’imirenge, usanga inyinshi ari izigeze gukorerwamo na segiteri za kera, uturere twa mbere y’ivugururwa rya 2006 n’izubatswe ari iz’imirenge y’ubu ariko ugasanga nta byumba bihagije zahawe kuko muri icyo gihe abakozi bayikoreraga bari bake.

Ikindi izo nyubako zihuriyeho, ni uko usanga hari izo usanga amabati azisakaye yarangiritse agatobagurika, inkuta zibasiwe n’ubukonje bukabije, inzugi n’amadirishya byangijwe n’umugese n’izo usanga sima yo mu byumba n’amabaraza bihora birimbagurika bamwe bakabigereranya n’igisoro.

Bamwe mu bayobozi b’uturere dufite imirenge myinshi igikorera mu nyubako zitajyanye n’igihe, bavuga ko kuri ubu bakigerageza gushaka ubushobozi bwo kuvugurura no kubaka inyubako zijyanye n’igihe kuko imirenge ubwayo itabyishoborera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yagize ati "Ingaruka kuri iyi mirenge ni uko usanga abakozi bagerekeranye muri biro bikagorana kuhatangira serivisi ku baturage iyo baziye rimwe bakeneye abo bakozi. Ikindi ni uko iyi mirenge bigorana kubona icyumba mberabyombi cyo gukoreramo inama no gusezeranya abageni. Kubera ko iyo mirenge idafite ubushobozi bwo kwisanira izo nyubako, zirushaho kwangirika ariko nk’akarere tugerageza kujya tuzisana no kubaka inshya uko ubushobozi bugenda buboneka.”

Akomeza ati “Hari imirenge igifite iki kibazo cyo kubona ibyumba byabo byihariye bibikwamo ibikoreresho. Ibi bigira ingaruka ku mutekano w’ibikoresho na dosiye zabo kuko aho bibikwa haba hasimburanwa n’abandi bakozi b’imirenge."

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, na we yagize ati “Birumvikana haba hari abakozi benshi mu biro bimwe bigatuma n’ababagana batisanzura kuri serivisi baba basaba. Ziriya nyubako ziba zihenze ku buryo akarere katashobora guhita kazubakishiriza rimwe ariko buri uko ingengo y’imari igenda iboneka niko duhera ku iyihutirwa tukayubaka.”

Bamwe mu baturage bagana iyo mirenge na bo bemeza ko kuba imirenge yabo yubatswe ku buryo usanga ari mito bibabangara cyane kuko igihe bagiye gusaba serivisi bayoberwa uwo bayisaba bikabagora.

Urugero ni urw’umwe mu babyeyi witwa Maniraguha Jacqueline wagize ikibazo cy’amakimbirane mu muryango yajya gusaba ubujyanama akabangamirwa n’umuyobozi kandi atari we yari ashyiriye ikibazo ahubwo ari uko yamwumvishe akibwira undi yari yaje agana.

Maniraguha yagize ati “Nagize ikibazo umugabo wanjye atangira kugurisha imirima tutabyumvukanyeho, mbigeza ku mukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, amaze kumva ikibazo cyanjye ansubiza ko umugabo afite uburenganzira bwo kugurisha kuko bimwanditseho kubera ko tutari twagakosoje.”

"Nasubiye ku murenge kubaza ushinzwe irangamimerere kubera ko ibiro byabo byegeranye navugaga anyumva ahita aza aramubwira ngo ikibazo cyanjye arakizi, ngo narananiranye nuko ntaha batamfashije.”

Imirenge ifite inyubako nto cyane harimo nka Base, Cyinzuzi, Cyungo na Bushoki muri Rulindo, Muko, Shingiro, Musanze yo muri Musanze n’indi.

Hari kandi n’inyubako zikorerwamo n’imirenge usanga zirutwa n’izikorerwamo n’utugari kuko hari iz’izitugari zubatswe mu gihe cya vuba bigizwemo uruhare n’abaturage cyangwa Leta ariko ugasanga zo zijyanye n’igihe ariho abaturage bahera basaba ko n’izikorerwamo n’imirenge zavugururwa zikajyana n’igihe kuko uru rwego rutanga serivisi nyinshi zikenerwa na bo.

Inyubako ikorerwamo n'Umurenge wa Muko imaze imyaka irenga 40 yubatswe. Ntigifite ubushobozi bwo kwakira abayikoreramo n'abayigana kandi irashaje
Inyubako y'Umurenge wa Musanze abakozi usanga bacucitse mu cyumba kubera ubuto bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .