00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu u Rwanda ari cyo gihugu cya Afurika cyatoranyijwe kwakira inama mpuzamahanga ku buringanire

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 November 2021 saa 07:21
Yasuwe :

Mu Cyumweru gishize, u Rwanda rwatangajwe nk’igihugu cya mbere cya Afurika kigiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku buringanire izwi nka Women Deliver Conference.

Ni inama izaba muri Nyakanga 2023, ikazahuriza hamwe abantu basaga ibihumbi bitandatu mu gihe abasaga ibihumbi 200 hirya no hino ku Isi bazaba bayikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Muri iyi nama hazaganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo icyuho kikigaragara ku Isi mu kugera ku buringanire n’ubwuzuzanye, uburenganzira bw’abagore muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, amategeko akibangamiye abagore n’ibindi.

Ni inama ije mu gihe Afurika ikiri inyuma mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, aho ibihugu byinshi bigifite amategeko akumira abagore kuri serivisi n’uburenganzira bumwe na bumwe.

Banki Nyafurika ishinzwe Iterambere igaragaza ko abagore bo muri Afurika amasaha bamara mu mirimo arenzeho 50 % ku yo abagabo bakora, nyamara umutungo mwinshi ukabarirwa mu maboko y’abagabo.

IGIHE yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Umuryango Women Deliver, Kathleen Sherwin asobanura byinshi birimo icyatumye batoranya u Rwanda nk’igihugu cya mbere kigiye kuberamo iyo nama ikomeye muri Afurika, icyakorwa ngo ingaruka Covid-19 yagize zidasubiza inyuma ibimaze kugerwaho mu buringanire n’ibindi.

IGIHE: Kuki u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe nk’igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye Women Deliver Conference?

Kathleen Sherwin: Reka duhere ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’abagore ku kigero cya 60 %. Ni imibare iri hejuru cyane kurusha ibindi bihugu bya Afurika, bikaba ari urugero rwiza haba muri Afurika no ku Isi.

Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003, ryemeje ko 30% by’imyanya yo mu Nteko Ishinga Amategeko igenerwa abagore. Guverinoma kandi yiyemeje guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa. Abagore bashyirwa no mu yindi myanya y’ubuyobozi.

Uyu munsi politiki ya Leta y’u Rwanda ni icyitegererezo cy’uburinganire, bikaba bigaragaza akamaro k’ingingo ya 5 y’Intego z’Iterambere rirambye (SDG5), ko guha ubushobozi abagore n’abakobwa ari inzira y’iterambere rirambye muri Afurika. Byose byagezweho kubera politiki zashyizweho zorohereza abagore.

Iyi nama ije mu gihe isi igihanganye na Covid-19. Ni iki umuntu yakwitega muri iyi nama kizasubiza ibibazo abagore bafite muri iki gihe?

Icyorezo cyasubije irudubi ubusumbane bwari busanzwe hagati y’abagore n’abagabo. Nk’urugero, byasubije inyuma itangwa rya serivisi z’imyororokere, byongera inda zitateguwe, umubare w’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara, gukuramo inda bishyira mu kaga ubuzima bw’umubyeyi by’umwihariko mu bihugu bifite amikoro make.

Imibare yakusanyijwe na UNFPA n’abafatanyabikorwa bayo mu bihugu 115 bifite amikoro make mu ntangiriro za 2021, igaragaza ko abagore bagera kuri miliyoni 112 batabashije kubona serivisi zo kuboneza urubyaro kubera Covid-19, hakaba aho babisabaga hagashira amezi 3.6 batarabibona.

Kubera uku gutinda, abagore 1,4 batwaye inda batifuza kuko batagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro. Ikindi ni uko kutagerwaho na serivisi z’imyororokere, nabyo bigira ingaruka ku bantu mu buryo butandukanye.

Abantu bo mu bihugu bifite amikoro make barimo abagore n’abakobwa ndetse n’andi matsinda y’abantu adakunze kwitabwaho, bafite ingorane zikomeye zo kugerwaho na serivisi z’imyororokere.

Mu gihe Isi yigobotora Covid-19, dukwiriye gushyira mu bikorwa ingamba zitagira uwo ziheza, zigera kuri abo bose basigajwe inyuma. Ni ingenzi kandi kubaka inzego z’ubuzima zihamye, zishyira imbere ihame ry’uburinganire zikadufasha kuziba icyuha cyasizwe na Covid-19. Serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ni ngombwa, si amahitamo.

Women Deliver Conference izibanda ku buryo bwo kwigobotora icyorezo ariko cyane cyane ku ngaruka abagore n’abakobwa bahuye nazo, ikibazo cy’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibisubizo byadufasha kuziba icyuho Covid-19 yasize.

Mu bihugu bikennye, haracyari amategeko menshi asubiza inyuma abagore, ni iki cyakorwa ngo bikosorwe?

Hakenewe ko ingamba zafashwe mu kuziba icyo cyuho zishyirwa mu bikorwa kandi buri wese akabazwa ibyo ashinzwe. Ni nako bikwiriye kugenda mu kongerera imbaraga inzego z’abagore mu bihugu byacu, ingengo z’imari n’izindi nzego haba muri za Guverinoma n’abikorera.

Mwavuze ko Covid-19 yasubije inyuma cyane serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ku bagore. Hakenewe iki ngo ibintu bisubire uko bahoze?

Twemera ko ubuzima bwiza budasigana n’ubuzima bw’imyororokere n’ubundi burenganzira bujyana nabyo.

Covid-19 yamaze kugira ingaruka ku nzira zanyuzwagamo ibikoresho bijyanye no kuboneza urubyaro, bihungabanya inganda zakoraga ibikoresho by’ingenzi byo kuboneza urubyaro nk’udukingirizo, bikerereza igihe byafataga ngo ibyo bikoresho bigere mu babikeneye.

Hari n’aho abakozi n’ibikoresho byifashishwaga mu nganda zikora ibikoresho bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bahinduriwe inshingano bajyanwa mu bindi byari bikenewe cyane. Hari amavuriro yafunze imiryango, abantu babura aho bakura serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Mu guhangana n’ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, Guverinoma zahagaritse urujya n’uruza, serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zafatwaga nk’izitari ingenzi cyane zirafungwa.

Urugero, mu bihugu nka Nepal n’u Buhinde byatumye amavuriro akorana na Marie Stopes International, ikigo cya mbere kigenga gitanga serivisi zo kuboneza urubyaro, afunga imiryango.

Mu gihe nta gikozwe, serivisi z’ubuzima bw’imyororokere n’ireme ry’izitangwa, bizagabanyuka cyane.

Iyo abakobwa n’abagore bagerwaho na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ntibava mu mashuri, bakajya mu mirimo, bakinjiza amafaranga bakabaho uko bifuza.

Ese mubona Afurika yiteguye muri iyi ntambara y’Uburinganire, aho abagore bakeneye ijwi nk’iry’Abagabo?

Iyo abagore n’abakobwa bafite uburenganzira bwo kugenzura imibiri yabo, bagahitamo icyo bashaka ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, haboneka impinduka bakabaho ubuzima bishimiye.

Isi itarangwamo ubwoba, akato n’ivangura ry’ubwoko bwose niyo ngobyi y’Uburinganire. Kugira ngo ubwo burenganzira bugerweho, Guverinoma na za sosiyete sivile bakwiriye gufatanya mu gushakira hamwe ingamba no kuzubahiriza, ari nako abagore bongererwa ubushobozi, hashyirwaho amategeko abarengera, politiki zitabaheza, kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Umuryango Women Deliver, Kathleen Sherwin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .