00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka mu buzima bw’abafite ubumuga: Miliyari 41 Frw zigiye gushorwa mu bikorwa bibateza imbere

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 17 June 2021 saa 06:01
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yamaze kwemeza politiki nshya y’abantu bafite ubumuga igamije kubafasha kwisanga no kugira uruhare muri gahunda zose z’igihugu no kubaho ubuzima bubahesha agaciro, mu gihe cy’imyaka ine ikaba izashorwamo asaga miliyari 41 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bikorwa bizaba birimo higanjemo ibyo kuzamura imibereho myiza y’abafite ubumuga hashyirwaho gahunda zibafasha kwihangira umurimo, guteza imbere ikoranabuhanga ridaheza, kongera umubare w’abantu bafite ubumuga mu nzego z’imirimo, guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro n’umuco n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko iyi politiki bayitezeho kugira uruhare mu kuziba icyuho cyagaragaraga mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bikabangamira imibereho myiza n’iterambere y’abafite ubumuga.

Ati “Icya mbere ni uko igaragaza umurongo w’ibikenewe gukorwa n’inzego zizabigiramo uruhare ndetse n’ibizakorwa birateganyijwe. Si kimwe no kujya mu rwego runaka gusaba ngo nihakorwe iki cyangwa kiriya.”

Ndayisaba yakomeje avuga ko iyi politiki izafasha kuziba icyuho mu burezi aho abana benshi bafite ubumuga batiga mu gihe ari bwo musingi w’iterambere ry’umuntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange.

Mu myaka 10 ishize igipimo cy’abana batishoboye bata ishuri cyakomeje kuzamuka kigera kuri 28.3% ku biga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza na 10.2% ku biga mu wa mbere uhereye mu 2005 nk’uko byagaragajwe muri raporo ya ‘Rwanda Education Sector Strategic Plan: ESSP.’

Mu 2013-2018, byemejwe ko abana bafite ubumuga bangana na 27% batakandagiye mu ishuri ugereranyije n’abatabufite bari 14%, mu gihe abaritaye bari 9% ku bafite ubumuga na 6% ku batabufite.

Mu 2017, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko mu bana 185,666 bakiriwe mu cyiciro cy’ikiburamwaka, abafite ubumuga bari 1%, mu bindi byiciro naho bakaba bari bacye cyane.

Ibi bifitanye isano no kuba hari amashuri agifite inyubako zitorohereza abafite ubumuga kuzigeramo, ibikoresho bakeneye batabasha kubona ndetse no kuba abazi ururimi rw’amarenga bashobora gufasha abatumva batavuga bakiri bake nk’uko Ndayisaba yakomeje abisobanura.

Ahandi hakiri ibibazo by’ingorabahizi ni mu rwego rw’ubuzima aho nka mituweli itishingira ubuvuzi bw’abafite ubumuga nk’insimburangingo usanga zikosha.

Mu gutwara abantu mu buryo rusange naho hari kuba bitorohera abafite ubumuga kugera aho bategera imodoka no kuzigendamo bitewe n’imitere y’ubumuga bwabo, kutamenya ahari ibimenyetso byo mu muhanda, imiferege y’amazi idapfundikiye ku nkengero z’imihanda abatabona bashobora kugwamo n’ibindi.

Ndayisaba yakomeje agira ati “Nk’umuntu utabona ntiyari akwiye guhagarara ngo ategereze ko itara ry’icyatsi ryako ngo abone uko atambuka muri feux rouges, kuko ataba ahareba, yagombye kugira ahantu akanda akabimenya kimwe na ya mirongo ishushanyije mu muhanda aho abanyamaguru bambukiranya, uko iteye ntibimworohereza. Ibyo byose birateganyijwe, twizeye ko mu myaka ine hari byinshi bizaba byakemutse.”

Politiki nshya y’abantu bafite ubumuga iri mu nshingano za Minisiteri zitandukanye ahateganyijwe ibikorwa mu nzego z’imibereho myiza, uburezi, ibikorwa remezo, kurengera abana, guteza imbere umurimo, ubuhinzi, ubuzima, itumanaho, siporo n’umuco bizatwara 41,458,014,440 Frw.

Amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera abantu bafite ubumuga agena ko bari mu byiciro birimo ubumuga bw’ingingo, ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutumva no kutavuga. Gusa hari n’icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije.

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2012 ryerekanye ko mu Rwanda abantu bafite ubumuga bari 446,453.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko politiki nshya bayitezeho kuziba icyuho mu nzego zitandukanye z'ubuzima bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .