00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko byagenze ubwo FPR Inkotanyi yashingwaga mu myaka 33 ishize

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 26 December 2020 saa 03:06
Yasuwe :

Hari abajya bavuga ko ubabaye ari we ubanda urugi, bashaka kugaragaza ko ushaka ikintu kurusha abandi, ari na we ugomba kwiyemeza gufata inshingano zo kugishyira mu bikorwa, kuko ashobora kwishingikiriza abandi nyamara badafite inyungu mu gikorwa nka we.

Aha rero ni ho bisaba ko wowe ubabaye ikintu cyane, ukumva ugishaka ku rwego rwo hejuru, ugomba gukura amaboko mu mufuka, ukareka ibyo gutegereza ak’i Muhana ahubwo ukambarira urugamba ugakorera icyo ushaka kugeraho.

Ibi ni ko byagenze ku wa 25 Ukuboza 1987, ubwo mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, hateraniraga abagabo n’abagore bari hagati ya 60 na 70, bagaterana batagamije kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli nk’uko byari bimeze ahandi, ahubwo bagateranywa no kuvugutira umuti ikibazo cy’ubuhunzi no guhezwa ishyanga cyari kimaze imyaka myinshi kibazonga, aka wa mugani w’ubabaye wagombaga kubanda urugi.

Mu gihe cy’iminsi itatu, mu buryo bugoranye cyane, abari bagize Ihuriro ‘Rwandese Allience for National Unity (RANU), barakoranye, baganira ku bibazo bari bamaranye imyaka, ariko kuri iyi nshuro, ku meza y’ibiganiro hashyirwaho uburyo bwo kugishakira ibisubizo.

RANU ryari ihuriro ry’abanyarwanda bari barahejwe mu gihugu cyabo, barahungiye ishyanga. Ahagana mu 1985, aba banyarwanda batekereje uburyo bavugurura RANU, bakinjizamo abanyamuryango biganjemo urubyiruko, ariko bakanashyiraho umurongo uhamye w’imikorere, ku buryo RANU yagombaga gukoreshwa mu gukemura ibibazo uruhuri aba banyarwanda bari bafite mu buhunzi.

Kuri Noheli yo mu 1987, ni bwo abagize RANU bahuye kugira ngo bemeze amavugurura yari amaze amezi atandatu akorwa muri iryo huriro.

Muri iyi nama, nibwo hemejwe ko icyari RANU gihinduka FPR-Inkotanyi, ndetse ubwo iyo iba ibaye Kongere ya mbere y’uyu muryango.

Tito Rutaremara yabaye Umunyamabanga wa mbere wa FPR-Inkotanyi. Uyu musaza kuri ubu uyoboye Urwego rw’Igihugu Ngishwanama n’Inararibonye, mu kiganiro na IGIHE yagize ati "Mu 1985 nibwo habayeho kwibaza uko twagira RANU kugira ngo ibe umuryango ukora, ugera hose mu Banyarwanda, ijye mu rubyiruko, ijye n’ahandi. Twatanze ibitekerezo, muri ibyo bitekerezo niho havuyemo ikipe yo kwiga uko RANU yahinduka ikaba umuryango ufunguye ku Banyarwanda bose aho bagiye bari.”

Yakomeje asobanura ko nyuma y’ibyo byemezo, icyakurikiyeho ari ugutangira kwiga amavugurura akenewe.

Ati “Ubwo ni bwo twahuye tumara amezi ageze kuri atandatu twiga uko tuzavugurura RANU tukayigira umuryango urimo urubyiruko, urimo abantu bose biteguye kugira ikintu bakora kinini, ni bwo iyo Kongere yabaye mu 1987 RANU ihindukamo FPR-Inkotanyi”

Usibye Rutaremara, abandi bitabiriye Kongere ya mbere ya FPR-Inkotanyi barimo abari basanzwe bagize Komite ya RANU, abarwanye mu ntambara yashyize Museveni ku butegetsi muri Uganda ndetse n’abandi bari bamaze igihe bigishwa, bafite inshingano yo kuzajya gushaka abayoboke mu bihugu birimo Tanzania, u Burundi, Congo Kinshasa ndetse n’i Burayi.

Kwitabira iyi Kongere ntibyari byoroshye kuko byakorwaga nijoro, kandi bigasaba abayitabiriye kuza bihishe ku buryo ntawe ubabona.

Rutaremara yagize ati “Kwitabira iyi Kongere kwari ukwihisha kuko aho yaberaga i Kampala mu gace kitwa Mbuya, byasabaga kuza buhoro, abantu bagenda bihisha, bakaza bagahurira mu nzu imwe yari ifitwe n’umwe mu bari mu gisirikare cya Uganda, bakazamo nijoro akaba ari bwo bakora inama”.

Ababona imyitwarire ya FPR-Inkotanyi yo guha ijambo n’uburenganzira abagore bashobora gutekereza ko ari ibyo yize vuba, nyamara amateka agaragaza ko guha agaciro abantu bose, barimo n’abagore, ari indangagaciro y’ibanze y’uyu Muryango kuva na kera.

Rutaremera yavuze ko mu bandi bayobozi batorewe imyanya icyo gihe harimo n’abagore, barimo Aloysia Inyumba, Konny Akayezu na “Nyinawumwami Christine wagizwe Umukuru w’Ishuri ryigisha Ibirebana na Politike”.

Uretse ivuka nyirizina ry’Umuryango FPR-Inkotanyi, iyi Kongere yanavuye imuzi iby’inyandiko z’iremezo zirimo intego, imigabo n’imigambi, amategeko remezo ndetse n’imyitwarire bigomba kuranga Umuryango. Muri iyi nama niho hemejwe ishyirwaho ry’Abakada, Urugaga rw’Urubyiruko ndetse n’Urugaga rw’Abategarugori.

Hanashyizweho kandi icyiswe ‘Option Z’ cyagombaga kwifashishwa nk’amahitamo ya nyuma mu gihe inzira z’ibiganiro byo kugerageza kugaruka mu gihugu zakomeza kuba agatererazamba.

Ubu buryo ni nabwo bwaje gukoreshwa ngo hatangizwe urugamba rwo kubohora Igihugu rwamaze imyaka ine, nyuma y’uko Leta ya Habyarimana Juvenal yanze ko impunzi zitahuka yitwaje ko ngo ’IKirahuri cyuzuye’.

Urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu rwasojwe muri Nyakanga 1994 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Kuva ubwo FPR Inkotanyi yinjiye mu rugamba rw’iterambere ihereye ku gukemura ibibazo byari mu gihugu nk’umutekano muke, ubukene, kugarura ubumwe n’ubwiyunge, ubutabera n’ibindi.

Umuryango FPR-Inkotanyi ufite intego-remezo ugenderaho kuva washingwa zirimo Kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda; Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu; Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi; Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu; Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso zijyanye na byo; Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage.

Harimo kandi Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi; Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane; no Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Umujyi wa Kampala ni wo watangirijwemo ibikorwa by'Umuryango RPF-Inkotanyi
Ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu
Aha ingabo za RPA zambukaga ku kiraro cy'Akanyaru ziri guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Major General Kagame yari afite ikoranabuhanga rimufasha kuganira n'ingabo ziri ku rugamba
FPR Inkotanyi yifashishaga itangazamakuru na dipolomasi mu gusobanurira amahanga impamvu y'urugamba rwo kubohora igihugu
Ingabo za FPR Inkotanyi ubwo zari zimaze kubohora Umujyi wa Kigali muri Nyakanga 1994
Amahame remezo yashyizweho FPR Inkotanyi igishingwa mu 1987 n'ubu niyo igenderaho
Perezida Paul Kagame niwe Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi, ushimirwa uruhare yagize ngo amahame y'umuryango ashinge imizi, imvugo ibe ingiro
FPR Inkotanyi nyuma y'imyaka 33 ni umuryango wagutse kandi ufite abayoboke benshi
Tito Rutaremara wabaye Umunyamabanga wa Mbere wa FPR Inkotanyi yavuze ko mu ishingwa ryayo byari bigoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .