00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indangamuntu igiye gushyirwa mu bisabwa ku binjira mu bitaramo n’utubari

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 August 2022 saa 11:16
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko gusaba ibyangombwa ku binjira mu bitaramo n’utubari byaba igisubizo ku kibazo cy’abana bagurishwa inzoga n’imyitwarire idahwitse y’urubyiruko rujyamo.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro Waramutse Rwanda cya Televiziyo y’Igihugu cyagarutse ku burere bukwiye umwana n’imyitwarire iri kugaragara mu bihe bitandukanye bigendanye ahanini no kugurisha inzoga abana ndetse n’imyambarire idakwiye mu bitaramo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko kimwe mu bituma abana binjira mu tubari no mu bitaramo biterwa no kuba ntaho basaba kuba umuntu afite imyaka y’ubukure kandi bikwiye.

Ati “Ubundi usanga hari aho bashyiraho imyaka runaka mu bagomba kugura ikintu, aba na bo bakwiye kubishyiraho waba udafite imyaka 18 ntugure itike. Ikindi kuyigurisha ntibihagije ahubwo hakwiye no kugenzurwa niba uwaje mu gitaramo yujuje imyaka.”

CP Kabera yagarutse ku myambarire ikunze kuranga bamwe mu bakobwa b’i Kigali bambara impenure cyangwa bakambara imyenda ibonerana cyane ku buryo ibice by’umubiri biba biri hanze.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko hari n’imyambarire idakwiye, ntikwiye mu muco Nyarwanda. Iriya myambarire y’impenure ndetse hari na bo usanga bambaye imyenda wagira ngo ni ibirahure, ntibikwiye.”

Yavuze ko polisi n’abashinzwe kwinjiza abantu mu bitaramo (aba-bouncers) bakwiye kujya bita ku myambarire y’abitabiriye ibitaramo n’imyaka ya bo ku buryo nta winjira aterekanye ibyagombwa uretse uherekejwe n’umubyeyi.

Ati “Hari ibikwiye gukorwa ndetse bigakorerwa icyarimwe nko guha abantu inzoga wababajije icyangombwa ndetse n’aba-bouncers bakajya basaba indangamuntu buri wese ugiye kwinjira mu bitaramo.”

Kabera yavuze ko uretse no mu bitaramo cyangwa mu tubari, bidakwiye gusindisha umwana no mu muryango nko mu gihe habaye ibirori bitandukanye.

Yongeye kwibutsa kandi ko gusindira mu ruhame ari icyaha bityo abantu bakwiye kubyirinda.

Umwe mu bategura ibitaramo, Mushyoma Joseph, yagaragaje ko imyitwarire y’abana ituruka no mu miryango bityo ko ari yo ntandaro y’imyambaro idakwiye, gusindira mu ruhame n’ibindi bikorwa bisebetse.

Yakomeje ati “Abenshi bava mu rugo batambaye kuriya. Ahanini babyambara bageze iyo bajya. Ntiwajya mu bikapu by’abantu kureba niba nta myenda irimo. Ubundi inshingano zacu usanga ari ukureba ko yaguze itike cyangwa yipimishije Covid-19. Kugenzura imyambarire byaba ari ibintu bigoye.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko mu mitegurire y’ibitaramo haba harabayeho inyigo yo kumenya ko ibitaramo bizaba bityo bakwiye gukaza ingamba.

Ati “Niba umuntu yambaye ubusa mu by’ukuri yagakwiye gukurwamo. Bariya bagenzura biriya byose bagakwiye kumenya n’abo ngabo kuko hari n’abasindaga bakadandabirana bakagwa no hasi. Haba inzego z’umutekano n’abateguye ibitaramo bakwiye kubakuramo.”

Ku birebana n’utubari tutagenzura ko abatwinjiramo bujuje imyaka y’ubukure yabigarutseho atangaza ko hagiye kongerwa imbaraga hakanashyirwaho ibyapa bibuza abana kutwinjiramo.

Ati “Ubundi utubari ni two dushyiraho ibyapa natwe tukagenzura, hari aho byakorwaga ariko bisa naho badohotse. Ariko hari n’ahari ibyapa bagakomeza kwinjiza abana. Igikomeye ni ugukaza ingamba ndetse no kwirinda gushyiramo imiyaga.”

Urujeni yakebuye ababyeyi basa naho batita ku nshingano zo kurera no gukurikirana ubuzima bw’abana bitwaje ko ari amajyambere.

Ubusanzwe imyambaro idasanzwe ikunze kuranga abakobwa mu bihe by’ibitaramo bikomeye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, kuko usanga nyuma yabyo hasigara hibazwa ku myambaro yaranze abacyitabiriye.

Inkuru wasoma: Imyambarire idasanzwe y’inkumi z’i Kigali mu gitaramo cya Tayc (Amafoto)

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abitabiriye ibitaramo bazajya basabwa ibyangombwa
Indangamuntu igiye kujya ibazwa abitabira ibitaramo bitandukanye
Abakobwa basabwe kwirinda guserukana imyambaro ibonerana mu bitaramo
Imyambarire idasanzwe ikomeje kwibazwaho mu bitabira ibitaramo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .