00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingaruka za Covid-19, ibyiza by’igisibo, ubuhezanguni muri Islam; ikiganiro na Mufti w’u Rwanda (Video)

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 15 May 2021 saa 07:35
Yasuwe :

Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi barangije Igisibo cya Ramadhan, kiza ku mwanya wa kane mu nkingi eshanu zubakiyeho idini rya Islam.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko Igisibo gifasha Abayisilamu kwegerana n’Imana kurushaho.

Yagize ati “Inyungu ya mbere ni uko Igisibo ari ukwezi Imana yaduhaye kugira ngo dushobore gukoresha uku kwezi neza twigwizaho ibyiza bituzamura mu rwego imbere y’Uwiteka”.

Yavuze ko Igisibo kinafasha Abayisilamu kumenya “Kugira indangaciro y’ubumuntu, kuko iyo ukoze Igisibo ukagira inzara, bituma iyo umuntu ushonje akwegereye [agusaba ubufasha] umuha ubufasha”.

Mufti Hitimana yagarutse kandi ku bibazo bimaze igihe bihuzwa n’idini ya Islam, birimo iby’ubutagondwa n’ubuhezanguni n’ibindi.

Ikibazo cy’abahezanguni kimeze gute mu Rwanda?

Hirya no hino ku Isi, hakunze kumvikana ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba ishingira ibikorwa byayo ku myemerere y’idini rya Islam ndetse no mu Rwanda cyaravuzwe , ubwo mu 2016, abasore 25 b’Abayisilamu bafungwaga bashinjwa ibyaha birimo gushaka kwinjira mu mitwe y’iterabwoba irimo Al-Shabaab ndetse na ISIS.

Uretse iki kibazo cy’abahezanguni b’urubyiruko, byanavuzwe ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru mu idini ya Islam bari barimo gukwirakwiza inyigisho z’ubuhezanguni mu rubyiruko rusengera muri iryo dini.

Ibintu byafashe indi ntera ubwo Polisi y’u Rwanda yarasaga Umuyobozi w’Umusigiti wa Kimironko, imuziza kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi by’ubuhezanguni.

Ibi byose byabaye ari bwo Sheikh Hitimana akimara guhabwa inshingano zo kuyobora Idini rya Islam mu Rwanda, kuko yazihawe muri Kanama 2016, ku buryo gukemura iki kibazo byari inshingano ze za mbere.

Umwe mu bayobozi bakomeye mu idini ya Islam mu Rwanda, yatubwiye ko ikibazo cy’ubuhezanguni ari ikintu cyahungabanyije iri dini cyane. Ati " Cyaduteye ibibazo bikomeye cyane kuko nta kintu na kimwe twagombaga gukora icyo kintu kitarava mu nzira.”

Iki kibazo kandi cyanaciye ibice bibiri mu Muryango wa Islam mu Rwanda, kuko bamwe mu Bayisilamu batumvaga ukuntu aba basore bafunzwe, ndetse bamwe bagashinja ubuyobozi bwa Islam kubigiramo uruhare.

Sheikh Hitimana yagize ati "ibi bibazo byarangiye mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda”, ndetse ashimangira ko Abayisilamu bakwiye gufata iya mbere mu guhangana n’ikibazo cy’ubuhezanguni.

Yagize ati “Aba bantu bakora ibikorwa by’iterabwoba, ni twe nk’Abayisilamu tugomba kubafatira ibyemezo mbere y’abandi bose. Bariya bantu ntabwo tuzi imikorere yabo, ariko ikigaragara ni uko atari abantu beza, ni abantu bagamije kugirira abandi bose nabi batavanguye”.

Bitewe n’ibi bibazo by’ubuhezanguni Umuryango wa Islam wanyuzemo mu Rwanda, hari benshi batekereza ko uyu Muryango ufitanye isano rya hafi n’ibikorwa by’ubuhezanguni.

Mufti Hitimana yabihakanye agira ati “Islam ntiyigeze ibaha izo nshingano ni ibintu bafatiye aho gusa bashaka gufata abantu bunyago n’izina ryabo n’ibyabo, babikoresha mu nyungu zabo.”

Umwihariko w’igisibo cyizihijwe mu bihe bya Covid-19

Igisibo cyasojwe kuri uyu wa Kane, cyari icya kabiri Abayisilamu bo mu Rwanda bizihijwe mu buryo budasanzwe, kuko cyabaye imisigiti myinshi ifunzwe, ndetse n’ifunguye ikaba iri gukora mu buryo bwubahirije amategeko yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mufti w’u Rwanda yavuze ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Bayisilamu mu bijyanye n’imisengere yabo.

Ati “Ntabwo byoroshye, Abayisilamu baba bifuza gukora amasengesho menshi, yaba amasengesho yo mu ijoro, ndetse n’ay’umwiherero (akorerwa mu musigiti) ntabwo byoshobotse”.

Kugeza ubu Abayisilamu bemerewe gusenga kuwa Kane no kuwa Gatanu, aho basengera mu misigiti 335 muri 675 bafite mu Rwanda.

Mufti Hitimana uri mu Nteko ifata ibyemezo ku ifungurwa ry’insengero n’imisigiti, yavuze ko n’ubwo imisigiti igifunze, iyafunguwe yasaranganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku buryo Abayisilamu bashobora gukomeza amasengesho yabo mu buryo bwiza.

Yagize ati “N’ubwo imisigiti yose itarafungurwa, twitaye ku gusaranganya, ku kareba tuti ariko Abayisilamu batuye mu gice runaka, batabonye imisigiti itatu, bishoboka ko n’urumuri rwo gusenga rushobora kuzima, reka tubahe umusigiti umwe”.

Yanasabye Abayisilamu gukomeza kwifashisha ubundi buryo bwo gusenga bagumye mu bice barimo, anabizeza ko “Igihe kizagera imisigiti yose igafungurwa” nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Igisibo kizana abayoboke bashya mu Idini ya Islam

Mufti Hitimana yavuze ko igihe cy’Igisibo ari ukwezi kudasanzwe mu Idini rya Islam, ndetse ko ari yo mpamvu muri uku kwezi imyitwarire y’Abayisilamu iba yahindutse cyane.

Yagize ati “Mu kwezi kwa Ramadhan, Imana yavuze ko ari Igisibo yahaye abantu nk’impano, ndetse n’ibihembo bikubiyemo ntawe ubizi ariko ni byinshi.”

Iyi niyo mpamvu mu gihe cy’Igisibo, usanga “Na wa wundi waguye mu gihe gishize, ubona yabadutse, usanga mu kwezi kwa Ramadhan afite ibakwe n’imbaraga zidasanzwe, ku buryo usanga imisigiti [yabaye micye] kubera ko abantu babaye benshi. N’abagana Idini ya Islam usanga babaye benshi.”

Igisibo ni inkingi ya kane muri eshanu zubakiweho n’Idini ya Islam, aho byizerwa ko ari ukwezi Imana itanga umugisha mwinshi, bityo Abayisilamu bagahamagarirwa kwitwara neza muri uko kwezi.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .