00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inshuti nya nshuti: Amerika imaze gutanga miliyari 17 Frw mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 3 April 2021 saa 01:16
Yasuwe :

Umunyarwanda niwe wagize ati “Inshuti nziza uyibonera mu byago”. Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda ifatanyije n’ibihugu by’inshuti yashyize amafaranga menshi mu bikorwa bigamije kuyirwanya, kimwe muri byo ni Leta Zunze ubumwe za Amerika yatanze inkunga zitandukanye.

Iki gihugu cyatanze inkunga zaba iz’amafaranga cyangwa ibikoresha. Kugeza uyu munsi, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko iki gihugu kimaze gushyira miliyari 17 Frw mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Rwanda.

Mu mezi abiri yonyine ashize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze asaga miliyari 5 Frw muri ibi bikorwa. Muri aya harimo ibihumbi 510 $ byatanzwe n’Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya indwara (CDC) muri gahunda zo gutanga amahugurwa ku ndwara z’ibyorezo.

Muri uku kwezi, iki kigo kandi cyatanze ibihumbi 610$ yo gukoresha muri gahunda zo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bugenewe indembe ndetse n’ibihumbi 950$ mu kongerera ubushobozi laboratwari zo mu Rwanda mu gupima COVID-19 ndetse no kubika amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Si CDC gusa yatanze amafaranga yafashije u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 kuko muri Werurwe 2021, Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahaye abakora mu nzego z’ubuzima z’u Rwanda udupfukamunwa, uturindantoki n’imyambaro ifasha abaganga kwirinda COVID-19 bifite agaciro k’ibihumbi 300$. Ibi bikorwa byose Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze byaje byiyongera ku bindi zari zakoze umwaka ushize.

Turacyari kumwe mu rugamba

Mu butumwa yatanze ku wa 2 Mata 2021, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Peter Vrooman, yavuze ko ibyo igihugu cye gikomeje gukora mu gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kurwanya COVID-19, bigaragaza gusohora kw’isezerano yatanze avuga ko ‘u Rwanda na Amerika bizivana mu kibazo cy’icyorezo cya COVID-19’.

Ati “Umwaka ushize, nahagaze muri ubu busitani mvuga ko nizeye ko u Rwanda na Amerika bizivana mu kibazo cya Coronavirus, kandi twabigezeho mu mwaka utoroshye twese hamwe. Abanyamerika batanze amafaranga arenga miliyari 17 Frw mu rwego rwo kurwanya Coronavirus.”

Yakomeje avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gufasha u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya COVID-19 rutararangira.

Ati “Uyu munsi, turacyari muri uru rugamba. Ariko mumenye ko Amerika izakomeza gufatanya n’u Rwanda […] Erega ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu.”

Uretse muri ibi bihe bya COVID-19, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, mu bucuruzi, ishoramari, igisirikare, ubuzima, ubuhinzi no kwihaza mu biribwa, uburezi, iterambere ry’urubyiruko, guteza imbere ubukungu, demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza.

Nko mu 2016, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 268$. Harimo miliyoni 56$ zakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya SIDA, miliyoni 41$ zari zigenewe ibikorwa by’ubutabazi na miliyoni 38$ zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane, guharanira amahoro n’umutekano.

Hari na miliyoni 34$ zari zigenewe ibikorwa by’uburezi bw’ibanze na miliyoni 23$ zari zigenewe ibikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze.

Kuva mu 2017 kandi binyuze mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID), hatanzwe miliyoni 105$, mu 2018 ayo mafaranga ariyongera agera kuri miliyoni 147$ naho mu 2019 aba miliyoni 135$.

Kugeza mu Ugushyingo 2020, iki gihugu cyari kimaze guha u Rwanda miliyoni 105 $ aho igice kinini cy’aya mafaranga cyakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya COVID-19.

Ambasaderi Peter Vrooman yavuze ko Amerika izakomeza gufatanya n'u Rwanda mu kurwanya COVID-19

u Rwanda rwiteguye gukorana na Biden

Amateka agaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje kuba hafi y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kwiyubaka kw’iki gihugu cyari kivuye ahantu habi.

Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva kuri Joe Biden, George W. Bush, Barack Obama na Donald Trump bagiye bakorana neza n’u Rwanda.

Muri Mutarama 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko iki gihugu cyiteguye gukomeza gukorana neza na Amerika no ku buyobozi bwa Joe Biden uherutse gutorwa nka Perezida.

Biruta yabwiye The New Times ati “Twiteguye gukomeza gukorana n’ubuyobozi bushya mu gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byombi binajyanye no kuzamura imikoranire isanzwe mu nyungu z’ibihugu byombi.”

Yavuze kandi ko u Rwanda rwiteze ko ibijyanye n’imikoranire mu by’ubukungu hagati yarwo na Amerika izongerwamo ingufu kuri iyi manda ya Biden.

Yavuze ko ibyo bizajyana no kuganira ku masezerano y’ubucuruzi ya AGOA azarangira mu 2025 ndetse n’ubuhahiranire rusange n’umugabane bishingiye ku isoko rusange rya Afurika riherutse gutangizwa.

AGOA ni amasezerano y’ubucuruzi agenewe ibihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho bifashwa kohereza muri Amerika ibicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu nta musoro, bikaba mu bwoko busaga 6000 burimo nk’imyenda, ikawa, ibiribwa n’ibindi bikomoka ku buhinzi.

Amerika yahaye u Rwanda inkunga zitandukanye mu rwego rwo kurufasha guhangana na COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .