00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intandaro y’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri Afurika mu mboni za Perezida Kagame

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 April 2021 saa 04:21
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje umusaruro muke, inzitizi mu buhahirane, ihindagurika ry’ibihe n’icyorezo cya COVID-19 nk’itandaro y’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa ku batuye Umugabane wa Afurika.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 29 Mata 2021 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ikiganiro ku kuvugurura uko ubuhinzi bukorwa muri Afurika n’uko uyu mugabane wakwihaza mu biribwa.

Cyateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku Buhinzi (IFAD) ndetse n’Ihuriro ry’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi muri Afurika, FARA.

Uretse Perezida Kagame iki kiganiro cyanitabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu batandukanye barimo Edgar Lungu wa Zambia Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Bah Ndaw uyoboye Mali mu nzibacyuho na Nana Akufo-Addo wa Ghana.

Cyitabiriwe n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Iki kiganiro kibaye mu gihe hirya no hino ku Mugabane wa Afurika hakigaragara ikibazo mu bijyanye no kwihaza mu biribwa ahanini biturutse ku buryo butanoze umurimo w’ubuhinzi ukorwamo kuri uyu mugabane.

Imibare ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko 70% by’abaturage ba Afurika batabasha kubona indyo iboneye nyamara wihariye 60% by’ubutaka bushobora guhingwa mu Isi yose.

Perezida Kagame yagaragaje ko intandaro y’uko kutabasha kwihaza mu biribwa kw’abatuye Afurika biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umusaruro muke mu buhinzi, inzitizi zikiri mu buhahirane n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.
Ati “Urwego rw’bijyanye n’ibyo kurya muri Afurika rurajegajega bitewe n’umusaruro muke n’inzitizi mu buhahirane ndetse ihindagurika ry’ibihe riri gutuma ikibazo kirushaho gukomera, uko kugwa kwimvura bigenda guhindagurika n’ikibazo cy’ubutayu kikarushaho kuba kibi ndetse birumvikana ko icyorezo cya COVID-19 ari umutwaro waje wiyongeraho, tugihanganye nawo.”

Yakomeje avuga ko igisubizo kuri iki kibazo ari ukuvugurura uburyo ubuhinzi bukorwa muri Afurika.

Ati “Ku rundi ruhande, ibisubizo kuri ibi bibazo birazwi kandi biri mu bushobozi bwacu. Kuvugurura uburyo ubuhinzi bukorwa muri Afurika birihutirwa. Nta n’umwe ushobora kwihaza binyuze mu buhinzi gakondo. Ubuhinzi bugamije ubucuruzi bushobora kuba inzira yo kugera ku burumbuke ku miryango y’Abanyafurika.”

“Mbere na mbere, dukeneye kuzamura ubushobozi bwacu mu bijyanye n’ubushakashatsi. Birashaboka ko ubuhinzi ari wo murimo wa muntu mu by’ubukungu ukuze, ariko uburyo bwo kubona ibiribwa bugezweho bushingira kuri siyansi n’ikoranabuhanga, kimwe na telefone zigezweho twese dukoresha."

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bufatanye kugira ngo Afurika ibashe kugera ku dushya tuyifasha kubona umusaruro w’ibiribwa wisumbuyeho, ku giciro gito kandi hatangijwe ibidukikije. Yavuze ko u Rwanda ruri muri uru rugendo rufatanyije n’ibigo bitandukanye byo mu karere, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abikorera.

Urubyiruko rukwiye kumvishwa ko ubuhinzi ari akazi keza

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko ubuhahirane buri mu bizafasha Afurika kwihaza mu biribwa, ashimangira ko Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ari intambwe ishimishije iganisha kuri uru rugendo yatewe.

Ati "Icya kabiri, dukeneye kurushaho guhahirana hagati yacu. Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ryagura amahirwe y’ibigo by’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi byo muri Afurika kugera kuri byinshi bishoboka. Mu gihe kinini, umugabane wacu wagiye ukura hanze ibyo kurya dufitiye ubushobozi bwo kwibonera , kubera inzitizi ziri mu buhahirane bw’imbere n’ibindi."

"Icya gatatu, dukeneye kumvisha urubyiruko rwacu ko ubucuruzi bushingiye ku buhinzi ari umwuga mwiza. Mu Rwanda n’ahandi hose muri Afurika, twatewe akanyabugabo no kubona umubare w’urubyiruko rurangiza amashuri rukiyegurira ubuhinzi wiyongera kandi rukabikuramo amafaranga menshi. Kugira ngo ibi bikomeze birasaba uruhare rw’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse no koroherezwa kugera kuri serivisi z’imari n’ubwishingizi."

Perezida Kagame yavuze ko guharanira ko habaho ubufatanye bwa Afurika binyuze mu biganiro nk’ibi no gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi biri mu bizatuma ubukungu bushingiye ku buhinzi buba umusingi w’iterambere ry’uyu mugabane.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje umusaruro muke, inzitizi mu buhahirane, ihindagurika ry’ibihe n’icyorezo cya COVID-19 nk’itandaro y’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa ku batuye Umugabane wa Afurika
Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana ageza ijambo ku bitabiriye ikiganiro
Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia ni umwe mu bitabiriye

Amafoto &Video: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .