Icyo gihe kandi abaturage bazaba barenga miliyoni 22,1 mu gihe mu 2035 bazaba ari miliyoni 17,6. Bivuze ko abafite imyaka yo gukora bazaba bari ku kigero cya 65,7%.
Ubuzima abaturarwanda bazaba babayeho bushingiye ku cyerekezo igihugu cyihaye cya 2050.
Nyuma yo gusoza icyerekezo 2020 cyasize igihugu kimaze gutera intambwe mu nzego zitandukanye z’ubuzima harimo n’ubukungu; kuva muri uwo mwaka u Rwanda rwatangiye icyerekezo 2050 aho rwihaye intego yo kubaka ubukungu bwarwo no guhindura imibereho y’Abanyarwanda bose.
Ubwo yatangizaga Inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 13 mu Ukuboza 2015, Perezida Paul Kagame, yatangaje icyerekezo gishya cya 2050 u Rwanda rwatekerejeho mu kubaka ahazaza h’igihugu.
Kuri we “Icyerekezo 2020 cyari icyihutirwa cyane ariko icyerekezo 2050 ni icy’ahazaza harambye h’u Rwanda.’’
Perezida Kagame yavuze ko icyerekezo 2020 cyari icyo gukora ibyari bikenewe kugira ngo Abanyarwanda bashobore kubaho, kandi bisubize agaciro mu gihe icya 2050 ari icyo kwihitiramo ahazaza kuko aribyo abenegihugu bakwiriye.
Mu 2050, u Rwanda rushaka kuba ruri mu bihugu bikize, mu gihe mu 2035 rukeneye kuba mu bifite amikoro aringaniye. Ibyo bisaba ko amafaranga umunyarwanda yinjiza ku mwaka azamuka n’ubukungu bw’igihugu bukiyongera.
Muri iki cyerekezo hifuzwa ko nibura kugeza mu 2035 Umunyarwanda azaba yinjiza atari munsi ya miliyoni 4 Frw ku mwaka, mu gihe mu 2050 azaba ashobora kubona miliyoni 12 Frw mu mezi 12.
Mu mwaka wa 2050, igishushanyombonera kivuga ko Abanyarwanda bazaba ari miliyoni zisaga 22.
Ubu bwiyongere bw’abaturage buzabasaba gukoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo basarure ku mbuto ziri kubibirwa abazagera muri Vision 2050. Inzira izabageza muri icyo cyerekezo iri mu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zose, guhanga udushya no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
– Imijyi yunganira uwa Kigali mu iterambere ry’abaturage biyongera ubutitsa
Mu 2013 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere imijyi itandatu yunganira uwa Kigali, hagamijwe kureba uko yafasha mu kugabanya umuvuduko w’abajya gushakira imirimo n’imibereho myiza mu Murwa Mukuru w’u Rwanda. Iyi mijyi ni Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.
Gahunda irambye yo guteza imbere iyi mijyi yungirije Kigali, igamije guha umurongo ngenderwaho Leta mu bikorwa by’iterambere rirambye no kurwanya ubukene muri iyo mijyi itandatu yatoranyijwe muri Gahunda y’Imbaturabukungu ya II (EDPRS 2).
Iterambere ry’iyi mijyi n’abayituye riri mu mujyo w’icyerekezo cyambukiranya imyaka, kuko ryubakiye ku musingi w’ibyakozwe kugeza mu 2020 hategurwa ibikeneye kugerwaho mu 2050.
Ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika, ikigero cy’abatuye mu mijyi mu Rwanda kiracyari gito (17.3%) ariko abaturage bo mu mijyi bo bakomeza kwiyongera cyane aho bageze kuri 4.5%, umubare uri hejuru cyane y’ikigereranyo ku rwego rw’Isi kibarirwa kuri 1.8%. Abaturage biyongera cyane muri Kigali kuri ubu ifite ubwiyongere bw’abaturage bungana na 9% ku mwaka.
Muri rusange, Abanyarwanda bariyongera ndetse ni imibare izakomeza kuzamuka kuko nk’impuzandengo y’imyaka yabo ari 20, ibisobanuye ko bafite igihe cyo kubyara. Nibura mu myaka itatu iri imbere, u Rwanda ruzaba rutuwe na miliyoni 14 mu 2025, bagere kuri miliyoni 16 mu 2030 ndetse na miliyoni 22 mu 2050.
Ibi biri mu byatumye Leta itunganya igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kizatuma abo Banyarwanda miliyoni 22 babona aho kuba mu 2050 ndetse n’indi mirimo igakorwa nta nkomyi.
Iki gishushanyombonera kigena ko ubuhinzi n’ubworozi buzakorerwa kuri kilometero kare 12.433, bingana na 51,5% by’ubutaka. Amashyamba yahariwe kilometero kare 7.725 [bingana na 32%] naho imiturire n’ibikorwaremezo bigenerwa kilometero kare 3.980 [15,1%]. Amazi n’ibishanga bikomye n’imbago zabyo byihariye kilometero kare 2.200 [8,5 %].
– Abaturage b’u Rwanda baziyongeraho miliyoni zisaga 11 mu myaka 38
U Rwanda rufite abaturage barenga miliyoni 12,5, n’umuvuduko w’ubwiyongere wa 2.4% buri mwaka (abana basaga 300.000 bavuka buri mwaka).
Imibare yerekana ko abaturage b’u Rwanda bari miliyoni 10,5 mu 2012. Byitezwe ko baziyongeraho abarenga 50% bakaba miliyoni 17,6 mu 2035 ndetse bakikuba kabiri bakagera kuri miliyoni 22,1 mu 2050.
Ubu bwiyongere bw’abaturage buzagira ingaruka ku mikoreshereze y’ubutaka no ku musaruro ubuvaho kuko umubare w’abaturage kuri kilometero kare imwe uzava ku baturage 518 ukagera kuri 887.
Muri iki gihe kandi abafite imyaka yo gukora byitezwe ko bazazamuka kuva kuri 61% bariho mu 2020 bakagera kuri 65,7% mu 2050.
Inyungu u Rwanda ruzakura mu bwiyongere bw’abaturage izagerwaho binyuze mu kububakira ubushobozi butuma biteza imbere ndetse igihugu kikagira abakozi bafite ubuzima bwiza, b’injijuke kandi bafite ubunararibonye mu byo bakora.
Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka no kububyaza umusaruro mu cyerekezo 2020-2050 gikora mu mfuruka zose z’ubuzima zirimo imyubakire, imijyi n’imiturire mu cyaro; Inganda; Ubuhinzi n’ubworozi; Umutungo kamere n’ibidukikije; Ubukerarugendo; Ubwikorezi no gutwara abantu n’Ibikorwaremezo.
Nko mu buhinzi, giteganya ko ababukora batagomba kurenga 30% by’abaturage kugira ngo byibura buri wese agere ku kigereranyo cy’ubutaka bungana na hegitari 1.5 akoresha mu buhinzi.
U Rwanda rwiyemeje ko mu 2024, abaturage bangana na 35% bazaba batuye mu Mujyi wa Kigali no mu yindi itandatu iyunganira, iyo mibare yitezweho kugera kuri 50% mu 2035.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] yo mu 2018 yerekana ko abaturage bangana na 18.4% ari bo batuye mu mijyi ndetse bariyongera kubera amahirwe y’umurimo ahari. Biteganyijwe ko mu 2021 hazakorwa igenzura ryerekana aho u Rwanda ruhagaze muri icyo cyerekezo.
Mu 2050, byitezwe ko u Rwanda ruzaba rutuwe n’abaturage basaga miliyoni 22, barimo 70% bazaba batuye mu mijyi na 30% bo mu byaro.
Muri uwo mwaka, biteganyijwe ko abantu miliyoni 15,4 bazaba batuye mu mijyi 101 izaba iri mu Rwanda, mu gihe miliyoni 6,6 bazatuzwa mu midugudu yo mu byaro.
Hashingiwe ku mubare w’abaturage na serivisi zizaba zikenewe mu guteza imbere imibereho y’abatuye imijyi mu 2050, igishushanyombonera gishya cyashyizeho ibyiciro bitanu by’imijyi birimo Kigali izakomeza kuba umurwa mukuru w’igihugu; imijyi itatu izayigaragira [Muhanga, Bugesera na Rwamagana]; imijyi umunani yegereye imipaka ariyo Nyagatare, Musanze, Rubavu, Karongi, Rusizi, Huye, Kirehe na Kayonza izateza imbere ubucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka; imijyi iciriritse 16 y’uturere n’imijyi mito mito yo mu cyaro 73.
Imijyi yose y’igihugu uko ari 101 ntigomba gukoresha ubuso burenze kilometero kare 1754. Nka Kigali yonyine mu 2050 izaba ituwe n’abaturage bari hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni 3.8 bari ku bucucike bw’abaturage buri hejuru ya 9000 kuri kilometero kare.
Imijyi igaragiye Kigali yo izaba ituwe n’abaturage bari hagati ya 650.000 na 1.000.000 ndetse ubucucike bw’abaturage kuri kilometero kare imwe bugomba kuba hagati ya 8000-9000 kubera abayiganamo.
Ku rundi ruhande, imijyi umunani yunganira Kigali iri hafi y’imbibi z’igihugu buri wose uzaba ufite abaturage bari hagati ya 250.000 na 650.000. Ubucucike bw’abaturage kuri kilometero kare imwe bugomba kuba hagati ya 7000-8000.
Imijyi iciriritse 16 y’uturere [Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Gisagara, Nyamagabe, Nyaruguru, Ngoma, Gatsibo, Gicumbi, Rulindo, Gakenke, Burera, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero, Nyamasheke] aho buri mujyi ufatwa nk’icyicaro cy’ako karere izakomeza gutera imbere. Buri wose uzaba ufite abaturage bari hagati ya 100.000 na 250.000 bari ku bucucike bw’abaturage kuri kilometero kare imwe buri hagati ya 6000-7000.
Igishushanyombonera giteganya ko muri santere zo mu cyaro 73, ahazajya hagurishirizwa umusaruro ukomoka ku buhinzi mu bice bizizengurutse, buri yose izaba ifite abaturage 25.000.
I Musanze hazakomeza kuba Umujyi ushingiye ku Bukerarugendo
Flythrough animation providing a glimpse into what the Secondary City of Musanze @MusanzeDistrict is expected to look like in the future #Vision2050#MasterPlan2050 #RwandaCities pic.twitter.com/NihhSj6Tk5
— Rwanda's 6 Secondary Cities (@Rwanda6Cities) December 3, 2020
Imiterere ya Rusizi mu 2050
Flythrough animation providing a glimpse into what the Secondary City of Rusizi @RusiziDistrict is expected to look like in the future.#MasterPlan2050 #RwandaCities pic.twitter.com/cWpW8FyLap
— Rwanda's 6 Secondary Cities (@Rwanda6Cities) December 7, 2020
I Huye ku gicumbi cy’uburezi
The flythrough animation provides a glimpse into what the Secondary City of Huye @HuyeDistrict is expected to look like in the future. #Vision2050 #MasterPlan2050 pic.twitter.com/zv3tJr67Lu
— Rwanda's 6 Secondary Cities (@Rwanda6Cities) December 2, 2020
Imijyi yunganira Kigali yatangiye kurimbishwa mu kwitegura abazayituramo
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!