00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika ntikwiye kuba nk’umwana w’inyoni utegereza guhora atamikwa-Perezida Kagame

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 10 August 2021 saa 11:27
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Umugabane wa Afurika ukwiye gutekereza ku buryo buboneye ukwiye kuzakomeza kubaho mu gihe inkunga z’amahanga zizaba zahagaritswe.

Afurika ni umugabane utunzwe n’inkunga z’amahanga ndetse ibi bishimangirwa n’uburyo ingano yayo yagiye izamuka mu myaka yashize.

Mu 1970, ibihugu bya Afurika biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, byahawe inkunga ifite agaciro ka miliyari 1.7$, ariko yaje kugera kuri miliyari 49.2$ mu 2017. Muri uwo mwaka ishoramari uyu mugabane wakiriye ryari miliyari 24.6$ rivuye kuri miliyoni 700$ mu 1970.

Perezida Kagame yavuze ko atatunguwe no kuba ibihugu birimo u Bwongereza byarafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga bigenera Afurika, avuga ko ikwiye kwiga uburyo bwo kubaho mu gihe inkunga zizaba zihagaritswe.

Ati “Ntibyantungura. Ikibazo si ugukuraho inkunga, ntegereje ko zizagabanuka zikagera kuri zero. Umunsi umwe bizabaho, byaba bikozwe n’u Bwongereza ndetse n’ibindi bihugu. Ibi bishimangira igitekerezo cyanjye cy’uko inkunga zitakubakirwaho iterambere rirambye, nubwo zikenewe mu kubaka ubushobozi buzashoboza abantu kubaho batazikeneye, cyangwa abazikera bakagenda baba bacye uko ibihe bishira.”

Perezida Kagame yavuze ko atari ikibazo kuba ibihugu bindi ndetse n’imiryango mpuzamahanga byagira uruhare mu kubaka iterambere rya Afurika, ariko asobanura ko biba ikibazo iyo abazanye ibyo bikorwa by’iterambere batangiye gutegeka Abanyafurika uburyo bitwara.

Ati “Ku ruhande rumwe, ni ibintu byiza [kuba ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’abantu ku giti cyabo] bafitiye ishyaka Afurika, bakaba bifuza kuyifasha [mu rugendo rw’iterambere]. Ibyo ndabishima. Icyo ntakunda ni urundi ruhande ruha abantu uburenganzira bwo kuvuga no gukora ibintu nk’aho ari Abanyafurika. [Iyo bibaye] ndibaza nti ‘turi he?’”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa ariko ashimangira ko birushaho kuba byiza iyo bibafitiye akamaro.

Yakomeje ati “Nta kibazo mfite ku bitekerezo bituruka hanze ya Afurika, ndetse n’imishinga y’iterambere ariko kuki tutakorana ku buryo Abanyafurika bafata inshingano mu kugaragaza ibyo bakeneye ndetse n’ibitekerezo byabo. Rimwe na rimwe bishobora no kugira uruhare mu guteza imbere iyo mishinga. Niba imishinga y’iterambere igenewe Afurika, ni ingenzi ko Abanyafurika bagira uruhare muri ibyo bikorwa aho kugira ngo abandi babe ari batanga ibitekerezo byabo kuri Afurika.”

Perezida Kagame yavuze ko imyitwarire yo gutegereza icy’abandi bagenera Afurika imeze nk’uko ibyana by’inyoni bitegereza kugaburirwa

Ati “Afurika ntishobora kuba nk’ibyana by’inyoni byicara gusa bifunguye umunwa kugira ngo [abandi] baze batamike Afurika. Ntekereza ko atari byo.”

Ni irihe shingiro ry’abagereranya u Rwanda na Silcon Valley?

U Rwanda rufite isura nshya, kuko ari kimwe mu bihugu bifite umuvuduko mu iterambere, umwihariko mu kubaka ubukungu bwihagazeho, kizwi ku isuku, guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ibindi bituma amahanga agitangarira.

Nk’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yagize uruhare rufatika muri ibi bikorwa, nubwo “Iyo ibintu bigenda neza, bisa nk’aho nta ruhare na ruto nagize mu gutuma [ibyo byagezweho bishoboka”, nk’uko yabiteyemo urwenya mu kiganiro kirekire yagiranye na New African Magazine.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko umwanya afite nk’Umukuru w’Igihugu, utuma yiga amasomo atandukanye mu buryo butoroshye.

Ati “Niga amasomo buri munsi kandi mu mwanya ndimo [nk’Umukuru w’Igihugu] niga amasomo mu buryo bukomeye. Buri gihe iyo ibintu bigenze nabi, ninjye unengwa kandi ntabwo byanze.”

U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bifite umuvuduko uri hejuru mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, aho umubare w’abakoresha internet wavuye kuri miliyoni 1.4 mu 2016 ukagera kuri miliyoni 4.1 muri uyu mwaka.

Ni mu gihe ibikorwaremezo birimo imiyoboro ya flbre optic ituma ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa, rigeze kuri 96% by’ubuso bw’igihugu.

Uyu muvuduko uri hejuru mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ni wo watumye u Rwanda rutangira kugereranywa na Silicon Valley yo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aka gace gafatwa nk’igicumbi cy’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi, kakabarizwamo ibigo bikomeye nka Google, Facebook n’ibindi bikomeye.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga, ariko rudakwiye kwifuza kuba nka Silicon Valley.

Ati “Twishimira kwigira kuri Silicon Valley cyangwa mu bindi bice [byateye imbere mu ikoranabuhanga] ariko ntukwiye kwifuza kuba nk’undi muntu. Ukwiye kuba uwo uri we ariko ukiga kwigeza ku rwego wifuza kugeraho. Ibyo tubona ku Isi ni uko [iterambere mu ikoranabuhanga] rishingira ku bushobozi n’ubumenyi bw’abantu. Rero bishingira mu guteza imbere urwego rw’uburezi ndetse n’ubumenyi mu Rwanda, ari nabyo bizatugeza ku cyo twifuza kugeraho.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda ruri gushora imari mu gushyiraho ibizatuma urubyiruko rubyaza umusaruro ikoranabuhanga riri mu gihugu.

Ati “Turi gushora imari mu rubyiruko, abahungu n’abakobwa, abagabo n’abagore, ndetse no gushyiraho uburyo bashobora kwiga, no kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa ibyo bifuza gukora.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rufite inshingano yo kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa, ati “Tubabona nk’ejo hazaza. Navuga ko ingamba zishyirwaho na Leta zijyanye no guteza imbere urubyiruko ndetse no kurufasha kuba aho bifuza ndetse n’aho igihugu cyifuza ko baba bari.”

“Ariko urubyiruko ni rwo rugomba guhitamo icyo rwifuza kuba n’aho rwifuza kuba. Ibyo bituma baba igice gikomeye cy’iryo terambere. Ni bo bagomba kuba nyambere, bagomba kumva ko bagira uruhare muri iryo terambere. Ntabwo ari ingamba z’iterambere cyangwa Leta byatuma ibintu bishoboka.”

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika, rugizwe n’urubyiruko rwinshi, aho abarenga 60% by’abatuye u Rwanda bari munsi y’imyaka 30.

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe y'iterambere ari kuri uyu mugabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .