00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 18 Kanama 2021

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 August 2021 saa 09:18
Yasuwe :

Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Kanama 2021, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu gihe Abagize Guverinoma bitegura gutangira ikiruhuko.

1. lnama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho gahunda zo gukingira no gusuzuma icyorezo cya COVID-19 zigeze mu gihugu hose. Abamaze gukingirwa mu Rwanda bagera hafi kuri miliyoni imwe, muri bo, harimo abaza imbere mu kurwanya COVID-19 n’abafite ibyago byo kuzahazwa nayo kurusha abandi.

Guverinoma y’u Rwanda irashima abafatanyabikorwa barimo ibihugu n’imiryango itandukanye batanze inkunga y’inkingo z’inyongera. Inama y’Abaminisitiri irashimira Abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibijyanye n’impapuro mpeshamwenda za Eurobond Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyira ku isoko ry’u Burayi zaguzwe miliyoni 620 z’Amadolari ya Amerika. Aya mafaranga azishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 ku nyungu ya 5,5%.

Izi mpapuro mpeshamwenda zitabiriwe n’abashoramari benshi kuko bagejeje kuri miliyari 1,6 z’Amadolari ya Amerika. Ibi bikaba bigaragaza icyizere abashoramari bafitiye ubukungu n’imiyoborere by’u Rwanda. Amafaranga yavuye muri izi mpapuro mpeshamwenda azakomeza gufasha mu kuzahura ubukungu no kubaka iterambere rirambye.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho amakuru atandukanye, harimo n’iyoherezwa ry’Ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique ariko by’umwihariko no muri Mozambique. Yamenyeshejwe ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zateye intambwe ishimishije mu kwirukana inyeshyamba mu bice bitandukanye, ibyo bikaba byaratumye umutekano muri ako karere wiyongera.

Ikindi ni uko mu rwego rw’ubufatanye bwa Afurika n’ubw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufatanya na Guverinoma ya Mozambique n’abandi bafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano no kwiteza imbere.

  • Ikiruhuko cy’Abagize Guverinoma kizarangira ku itariki ya 31 Kanama 2021.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Dr. Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .