00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ivumburamatsiko ku kirego cy’umusore wemeye ko yasambanyije abana b’abahungu 17

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 December 2020 saa 07:25
Yasuwe :

Ntibisanzwe kumva mu Rwanda inkuru y’umusore wasambanyije umuhungu mugenzi we, ibyari bimaze gusa n’ibimenyerwa mu matwi ya benshi, ni uwasambanyije cyangwa agafata ku ngufu umukobwa cyangwa umugore. Yewe ni na gake bene iryo hohoterwa ryakorerwaga umugabo kuko wasangaga ryibasiye abagore cyane.

  Byatangiye mu 2018
  Ntiyibuka abana "benshi" yasambanyije, gusa arondora amazina y’icumi muri bo
  Yaburanye yemera icyaha
  Ntashobora kwikoza umukobwa, ntiyanamusuhuza bahuriye mu muhanda
  Abana yasambanyije barahungabanye

Muri iyi minsi imwe mu nkuru ziri kuvugwa cyane ni iy’umusore wavutse tariki ya 01 Mutarama 2001 mu Karere ka Gasabo wemereye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruherereye i Rusororo ko yasambanyije abana 17 b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 7 na 14.

Ni urubanza rutigeze ruvugwa mu itangazamakuru kuko rwaburanishijwe mu muhezo mu kurinda umutekano w’abakorewe icyaha, dore ko bakiri n’abana. Gusa IGIHE yakoze icukumbura, imenya imiterere y’ikirego, uko uyu musore byaje kumenyekana ko asambanya abahungu bakiri bato n’ibindi byose bijyanye.

Ku wa 18 Ukuboza nibwo uyu musore yitabye Urukiko, atangira kuburanishwa mu mizi ku cyaha cyo gusambanya abana. Aregwa kuba mu bihe bitandukanye yaragiye asambanya abana b’abahungu 17 bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 7 na 14.

Yaburanye yemera icyaha

Mu iburanisha ryo ku itariki 18 Ukuboza, yabajijwe niba icyaha cyo gusambanya abana acyemera, asubiza ko acyemera. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko urubanza rwaburanishwa mu muhezo kugira ngo hataza kubaho kuvuga amazina y’abana mu ruhame narwo rubyemeza gutyo ku mpamvu z’umutekano w’abakorewe icyaha.

Uregwa yabajijwe ibyo avuga ku birego by’Ubushinjacyaha, ntiyajya muri byinshi asubiza ko uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye ariko byagenze, ko yasambanyije abana b’abahungu abashukishije ibikinisho by’imodoka yakoraga.

Yabajijwe aho yagiye ahurira n’abo bana, avuga ko bajyaga mu rugo iwabo bakurikiye ibyo bikinisho. Ngo yabahaga ibyo bikinisho abibatiza, gusa yabemereraga kubitwara ari uko bamaze kujyana mu cyumba akabasambanya.

Ngo yabanzaga gusambanya buri umwe hanyuma akamuhereza igikinisho gusa ngo ntibamusuriraga rimwe.

Yabajijwe uko yahuraga n’abo bana, niba yarabahamagaraga cyangwa se niba barizanaga. Yasubije ati “Oya umwe yabwiraga undi ko iwanjye mfite imodoka nawe akaza”. Yabajijwe niba koko abana bose uko ari 17 ariko yabasambanyije arasubiza ati “Yego ariko ntabwo bazaga buri munsi”.

Yabajijwe icyo avuga kuri raporo ya muganga yerekana ko abana bahungabanye kubera ibyo yabakoreraga, asubiza ko ntacyo yayivugaho ati “ahubwo icyo nongeraho ni uko icyaha nkemera nkanagisabira imbabazi”.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo kugira ngo butange icyifuzo cyabwo, busaba urukiko kwakira ikirego no kwemeza ko gifite ishingiro hanyuma rukemeza ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana ubundi rukamuhanisha igifungo cya burundu.

Uregwa yabajijwe icyo yongera ku bwiregure bwe, asubiza ko kuba yemera icyaha akanagisabira imbabazi, yumva igihano cy’igifungo cya burundu cyakurwaho.

Ibimenyetso byashingiweho muri uru rubanza

Mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, uyu musore yisobanuye yemera icyaha ko yasambanyije abana b’abahungu kandi ko kugira ngo bibe babaga bagiye gushungera aho yakoreraga ibikinisho by’imodoka.

Ngo igikinisho iyo yakirangizaga, yagishyiraga mu cyumba hanyuma umwana ugiye kukireba, akakimuha akakigendesha hanyuma akakimusaba. Kugira ngo akimuhe ngo yamusabaga ko abanza kumusambanya umwana wabaga ushaka igikinisho akabyemera bwangu.

Iyo yamaraga kubyemera, ngo yafataga amavuta ya Vaseline akayasiga mu kibuno cy’umwana agashyiramo igitsina cye, hanyuma umwana yababara akagikuramo, agafata amavuta akayasiga ku kibero cye agakubaho igitsina cye kugeza arangije.

Raporo ya muganga yagaragaje ko abana bahungabanye

Bikimenyekana ko aba bana basambanyijwe, bahise bajyanwa kwa muganga, isuzuma bakorewe riza kugaragara ko bangiritse mu kibuno kubera ibyo bikorwa bari bamaze igihe kinini bakorerwa.

Hari n’indi raporo ya muganga uvura indwara zo mu mutwe, yagaragaje ko yasuzumye abo bana, hanyuma nyuma yo kuganira nabo akaza gusanga baragize ihungabana kubera kumenyerezwa ndetse bakanakunda gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno.

Kuba barakorerwaga iriya mibonano ubwabyo bakumva nta kibazo bafite, umuganga yasobanuye ko ari ihungabana bagize.

Uko ababyeyi bamenye ko abana babo basambanywaga

Inyandiko mvugo z’ababyeyi b’aba bana harimo imwe y’umubyeyi ufite umwana w’imyaka irindwi wavutse tariki 14 Mutarama 2013 wasambanyijwe.

Uwo mubyeyi yavuze ko ku wa 19 Ukwakira 2020, Umukuru w’Umudugudu yamusanze mu rugo aramubwira ati “Ubaze umwana wawe, wasanga ikibazo ngiyemo nawe gishobora kuba cyarakugezeho”. Ngo yaramusobanuje amubwira ko hari umuhungu uregwa ko asambanya “utwana tw’uduhungu”.

Uwo mubyeyi ngo yabonye ko umwana adashobora kubimubwira kubera kumutinya, asaba abandi babyeyi ko bazamuganiriza, maze barabikora abemerera ko koko yasambanyijwe.

Ngo uwo mwana w’imyaka irindwi bamubajije uko uwo musore yabigenzaga, byose arabisobanura, ku bijyanye n’inshuro yari amaze gusambanywa undi asubiza “ko ari inshuro nyinshi”.

Umubyeyi we ntiyari azi ibyakorewe umwana we, gusa akeka ko uburwayi bukomeye bwa diarrhée yigeze kugira bwaba ariyo ntandaro.

Umuyobozi w’Isibo yasambanyirijwe abana babiri

Umuyobozi w’Isibo uwo musore atuyemo yatanze ikirego kuko abana be babiri basambanyijwe. Umwe muri bo afite imyaka irindwi. Yageze mu Bugenzacyaha abazwa impamvu imuteye kwiyambaza Ubugenzacyaha, asubiza ko agiye kurega umusore wasambanyije abana babiri b’abahungu.

Kugira ngo abimenye na we ngo yabyumvanye abandi bantu, bamubwiye ko yajya kuganiriza abana be akumva niba nta kibazo bahuye nacyo. Ageze mu rugo ngo yarabakubise, bamubwira ukuri kw’ibyabaye byose.

Yabajijwe igihe abana basambanyirijwe maze asubiza ati “Hashize imyaka ine kuko nabimenye ntinze cyane.”

Uko byamenyekanye

Kugira ngo bimenyekane ko uyu musore asambanya abana bato, byaturutse kuri umwe muri bo, wamusabye imodoka ntayimuhe, hanyuma akazajya agenda abwira abantu ko hari ibikorwa bakorerwa n’uwo musore.

Mu ibazwa, umusore yabajijwe uko gukoresha amavuta cyangwa gusambanya abana mu kibuno yabimenye, asubiza ko ntaho yabyigiye ariko ko yabitewe no kwikinisha.

Ati “Byatangiye nikinisha bisanzwe, hanyuma nkikinisha nkarangiza nkumva nshaka abana tubikora kuko nabikoraga n’abana nkarangiza.”

Abajijwe igihe yasambanyirije umwana wa mbere yasubije ati “Hari mu 2018, hari mu gitondo, hanyuma ndikinisha mbona ndasohoye hanyuma hashira iminsi ntarongera nkajya nikinisha bisanzwe nta mwana uragera mu rugo”.

Yabajijwe niba yibuka abana yasambanyije arasubiza ati “Ni benshi sinabibuka amazina ariko abo bose twarabikoze”. Yabajijwe abo yibuka, arondora amazina y’abana 10.

Ngo hari umwe muri abo bana wavuze ko yamwimye iyo modoka, akajya agenda avuga ko hari ibintu yamukoreye, bamubajije ibyo aribyo, avuga ko yamufashe ku ngufu. Ngo iryo joro nibwo abayobozi bagiye kumureba, bamujyana ku mudugudu asubiramo uko byagenze.

Ntashobora gusuhuza umukobwa

Uyu musore yabwiye urukiko ko ibikorwa byo gusambanya abana yabikoraga nta muntu uri iwabo, ni ukuvuga abavandimwe be na se.

Mu Bushinjacyaha yabajijwe niba yarigeze asambana n’umukobwa, asubiza ko usibye no gusambana adashobora gusuhuza umukobwa bahuye mu muhanda.

Yabajijwe uko yiyumva mu mubiri we, maze asubiza ati “Nta kibazo na kimwe mfite uretse ko numva mba nshaka gusambana n’abahungu”.

Yavuze ko atarasambanya umuhungu mukuru ahubwo ko buri gihe yahuraga n’abato gusa. Yavuze ko yari asanzwe azi neza ko gusambanya abana ari icyaha ndetse ko yari yarafashe ingamba zo kubireka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .