00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Uko abana b’abakobwa bakomeje guhindura imibereho ya bagenzi babo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 August 2022 saa 08:29
Yasuwe :

Bamwe mu bana b’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo Karere ka Kayonza, barishimira bimwe mu bikorwa bakomeje kugiramo uruhare hagamijwe guteza imbere umwana w’umukobwa.

Hari ibibazo bikunze kwiganza mu muryango Nyarwanda Leta n’abafatanyabikorwa bakabishoramo akayabo nyamara hari ibishobora gukorwa nta ngengo y’imari kandi bigatanga umusaruro.

Kuri ubu umushinga wa Ready for Reading ukorera mu turere twa Bugesera, Rwamagana na Kayonza watangije uburyo butatu abana bari hagati y’imyaka icumi na 16 bigishwa kwishakamo ibisubizo bigirira umuryango Nyarwanda umumaro.

Uru rubyiruko ruhabwa amasomo mu gihe cy’imyaka itatu arimo kwigisha umwana w’umukobwa gukurana icyizere, ubuzima bw’imyororokere akamenya uko yicunga no gucunga umubiri we ndetse bakanabafasha kwishakamo ibisubizo no kwihangira umurimo.

Izi nyigisho zatumye aba bana babasha gutinyuka bamwe banabasha gukora ibikorwa by’indashyikirwa birimo n’ibikorwa nta ngengo y’imari nyamara bo bakaba barabikoze kubera ubwitange.

Hari abakora ibikoresho by’isuku byifashishwa mu mihango

Iradukunda Angelique ufite imyaka 17 ni umwe mu bagize uruhare mu gukora ibikoresho by’isuku by’abakobwa bishobora no gufurwa bikongera bigakoreshwa, yavuze ko batangiye kuzikora kugira ngo bajye baziha bamwe mu bana bajya mu mihango ntibabashe kuzigura bigatuma basiba ishuri.

Ati “ Muri twe harimo abadafite ubushobozi bwo kuzigura rero tuzajya tuzikora tuzibahe hanyuma ya mafaranga abe yagurwamo ibindi nkenerwa.”

Irasubiza Deborah we yagize ati “ Aho ntuye hari abakobwa benshi batishoboye, iyo bagiye mu mihango rero akenshi basiba ishuri, turifuza kujya tuzibaha bikabafasha kudasiba ishuri nkuko byari bisanzwe.”

Hari abana bagaruye bagenzi babo mu ishuri

Abangavu bo mu Murenge wa Rwinkwavu nyuma yo kwigishwa bakigirira icyizere basuye abana 83 bari baravuye mu ishuri barigaruramo 57 mu gihe abandi babakoreye ubuvugizi mu bigo bitandukanye babasha kwigishwa imyuga.

Uwambayinzobe Carine utuye mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, yabashije kugarura mu ishuri abana batatu nyuma yo kubasanga iwabo akababaza icyatumye bareka ishuri.

Yagize ati “ Twaragendaga tukababaza impamvu bavuye mu ishuri, uwa mbere yatubwiye ko yari yarabuze ibikoresho, tukamwigisha tukamwumvisha uburyo kuva mu ishuri atari byiza kugeza atwumvise, hari abahitaga batubaza uburyo bazabona ibikoresho tukabibakira ubuyobozi ubundi bakagaruka mu ishuri.”

Uwambayinzobe yavuze ko kuba umwana nkawe aganiriza abandi bana bataye ishuri bakarigarukamo ari kimwe mu bituma yumva ko ashoboye nyamara ngo hari abayobozi n’abandi bantu bakuru bajya kubaganiriza bikanga.

Ati “ Mba numva nishimye cyane kuba naragiye nkaganiriza umwana njyewe ku giti cyanjye uko ngana uku nyamara hari umuntu mukuru abanabibwira ntajyeyo ariko njye nkitinyura nkajyayo nkamuganiriza agasubira mu ishuri mba nishimye cyane.”

Hari abarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Munezero Grace uri mu bakoze umushinga wo kureba ku bibazo bitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yavuze ko bimwe mu bibazo babonye harimo kuba hari ibihuru byinshi bitiza umurindi abahohotera abangavu, hari abana bafite ibibazo byo mu mutwe bamwe bakabyuririraho, ubukene, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi byinshi.

Ati “ Iyo dusuye abo bangavu tubasangiza ku bumenyi dufite tukanabakorera ubuvugizi abatazi uburenganzira bwabo tukabubigisha kuburyo batakongera gusambanywa.”

Umuyobozi w’agateganyo w’umushinga Ready for Reading, Habimana Jean Marie, avuga ko kwigisha aba bana binyuze mu ihuriro bahuriramo kuri ubu bigenda bitanga umusaruro mu muryango Nyarwanda, yavuze ko bagerageza kububakamo imbaraga no kuzana impinduka hirya no hino aho bari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb. Solina Nyirahabimana, aheruka kugaragariza abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko hari ibibazo bidakenera ingengo y’imari ahubwo bikenera imiyoborere, abasaba gukoresha urubyiruko n’izindi nzego mu kubikemura.

Kuri ubu urubyiruko 510 ruturuka mu turere twa Bugesera, Rwamagana na Kayonza bari mu ihuriro mu Murenge wa Rwinkwavu hagamije kurwongerera ubumenyi mu gihe cy’iminsi itatu ngo rurusheho gushakira umuryango Nyarwanda ibisubizo ku bibazo bagenda bahura nabyo.

Aba bana b'abakobwa bakora 'Cotex' zifasha bagenzi babo gukomeza amasomo igihe bari mu mihango
Abana b'abakobwa bakomeje gufasha bagenzi babo kuguma mu ishuri
Umuyobozi w'agateganyo wa Ready for Reading Habimana Jean Marie avuga ko kuri ubu abana 510 bari kwigishwa kwigira
Uwambayinzobe yishimira ko amaze kugarura abana batatu mu ishuri
Aba bana biyemeje gukora impapuro z'isuku bazajya baha abandi bana byagoraga kuzibona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .