00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwiyoroshya ntacyo bikwambura - Perezida Kagame ahanura abayobozi bikanyiza

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 October 2021 saa 10:30
Yasuwe :

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurangwa no kwiyoroshya kuko aricyo kibagira abayobozi beza, biyumvwamo n’abo bayobora kandi umusaruro ukaboneka byoroshye.

Umukuru w’Igihugu ni kimwe mu byo yabwiye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021 ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.

Mu mpanuro ze, yagarutse ku ngingo Abanyarwanda bose bakwiriye gushyira imbere harimo ubumwe, umutekano n’iterambere ku buryo babihuriraho kandi buri wese akumva ko atibereyeho ahubwo abereyeho mugenzi we.

Perezida Kagame yavuze ko kwiyoroshya benshi babyumva nabi, bakumva ko ari ukwisuzuguza kandi ahubwo ariko kwihesha agaciro nyako.

Ati “Kwiyoroshya ntacyo bikwambura, ahubwo bikongerera imbaraga. Kwiyoroshya bitera imbaraga ntabwo bigutesha agaciro. Ariko iyo bidahari, icyo bivuze, uwo bitabonekaho, ni we witekereza gusa, ntabwo atekereza abandi.”

Abantu babona inyungu mu kwitekerezaho, yavuze ko ziba zitazamara igihe kandi ko zifite ibindi byinshi zangiza kuko hari abandi baba batakaje.

Ati “Abakuzengurutse niba bashonje bakabona wowe wishimye, ndetse bakabona urajugunya, bariya bantu bagucira urubanza. Urubanza baguciriye ntabwo ruhera ko rusohoka ngo ubibazwe ako kanya ariko amaherezo birakugaruka byanze bikunze. Iryo ni isomo nibwira ko abayobozi twajya duhora twiyibutsa.”

Perezida Kagame yavuze ko “nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara”, kuko kuba umutware mwiza ubigirwa n’abo utwara kubera uburyo bakwibonamo, ubafasha gukemura ibibazo byabo; hanyuma ukaba mubi kubera ko ariko bakubona.

Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu rwamenyekanye kabiri ku Isi. Ubwa mbere hari ukubera ububi bwarwo [Jenoside yakorewe Abatutsi], ariko uyu munsi nta hantu wajya ngo ntiwumve u Rwanda kandi baruvuga neza kubera iterambere rumaze kugeraho.

Ati “Birantangaza, hari abantu babikubwira, ngo yagiye muri biriya Birwa byo mu Nyanja ya Pacifique, ibilometero nk’ibihumbi 10 kuva hano. Anyura mu Kibuga cy’Indege bati u Rwanda, bati nibyo, birashoboka? Bati turashaka kuza iwanyu kureba, bati aho tugeze hose batangaho u Rwanda urugero, kuri ibi...Ni ukuvuga rero ko hari ibimaze gukorwa ariko ntabwo bihagije.”

Iyo ngo ari mu Nama y’Abaminisitiri, hari ubwo ajya atera urwenya akabwira abo baba bari kumwe ko iyo ageze mu mahanga bakamubwira uburyo u Rwanda ari igitangaza, hari ubwo aba yumva yabuze aho ajya yibaza niba abo bantu bazi ibibazo bihari.

Ati “Ndababwira nti mbura aho njya kuko nzi ibyo twirirwamo […] nkashaka aho njya […] nkavuga nti abo bantu bazi ibyo twirirwamo? Muri za minisiteri, serivisi zitangwa nabi abantu bazitukiwe bazitonganiye, barabizi? Nkababwira nti Imana tugira gusa nayo tutakwishimira cyane ni uko bazaza bagasanga abo duturanye nabo bari inyuma yacu gato cyangwa cyane akaba ari icyo kidukurayo.”

“Ariko wakwishimira kuvuga ngo baranyogeza kuko ndi igitangaza kubera ko ndutaho gato utameze neza? Mba mbivugira kugira ngo tugire n’uko kwiyoroshya, tutirara, iyo wiraye havamo no kwirata no gusubira inyuma na ka kandi kari karimo kakabura.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kurangwa no gukunda igihugu, bakarandura utuntu duto dushobora kugisubiza inyuma cyane ko hari ubushobozi burangiza ibyo bibazo.

Perezida Kagame ubwo yageraga mu Intare Arena i Rusororo ahabereye uyu muhango
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, nawe yari yitabiriye uyu muhango
[Hagati] Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Richard Tusabe na Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, baganira
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'umutekano, Gen James Kabarebe, ari mu bari bitabiriye kwizihiza iyi sabukuru
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yari yitabiriye
Perezida wa Sena, Augustin Iyamuremye, akurikiye imbyino zasusurutsaga abari bitabiriye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yari umusangiza w'amagambo mu gihe cyo gushimira Abarinzi b'Igihango
Immaculée Ilibagiza yashimiwe ibikorwa by'ubutwari byamuranze, agirwa Umurinzi w'Igihango
Perezida Kagame yasabye abayobozi kumva ko kwiyoroshya ari ibintu bibongerera agaciro
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu bari barangaje imbere abandi banyamuryango ba Unity Club mu mbyino zo kwishimira isabukuru y'imyaka 25 y'uyu muryango

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .