00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwiyunga k’u Rwanda n’u Burundi, umunsi mubi ku barwanya ubuyobozi bwarwo

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 10 August 2021 saa 02:52
Yasuwe :

Hashize iminsi hari ibikorwa n’ibimenyetso bigaragaza ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze imyaka isaga itandatu warajemo agatotsi ushobora kongera kuba mwiza abaturage b’ibihugu byombi bakongera kubana nk’abavandimwe no kugenderanira nta kwikandagira nk’uko byari bisanzwe.

Abenshi mu bakurikiranira hafi politike yo mu karere bavuga ko kuba u Rwanda n’u Burundi byakwiyunga bivuze ibintu bitatu: Kongera guhahirana mu buryo busesuye, kugenderana kw’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare hagamijwe kubungabunga umudendezo w’ibihugu byombi.

Kuba u Rwanda rwari rumaze iminsi rudacana uwaka n’u Burundi byagiye byuririrwaho n’abarwanya ubuyobozi bwarwo, ugasanga baragaba ibitero bitandukanye baturutse ku butaka bw’iki gihugu. Ibi bitero birimo icyagabwe muri Gicurasi 2021 i Bweyeye muri Rusizi.

Muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk’aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Bane muri izo nyeshyamba barishwe. Aho barasiwe kandi habonetse ibisigazwa by’amasasu byinshi na zimwe mu ntwaro bahataye zirimo imbunda, grenade n’amasasu.

Umuntu yavuga ko guhera mu 2018 u Rwanda rutigeze rubona agahenge biturutse ku nyeshyamba za FLN zagiye zitera ziturutse mu Burundi. Ibi bitero byibasiraga mu bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Rwanda.

Kuba u Burundi bwarakunze kuba icyanzu ku bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda binemezwa n’umusesenguzi muri politike akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ismael Buchanan.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibihugu byombi biramutse byiyunze byaba bivuze ko bigiye kurandura iki kibazo.

Ati “Mu rwego rw’umutekano twavuga ko hari ibintu bishobora kuba byahinduka kubera ko twaba tugiye mu mibanire myiza kandi ntabwo wabana n’igihugu kigufitiye umwanzi. Numva ko u Burundi ku ruhande rwabwo hari ibyo busabwa gukora kugira ngo ayo mahoro abe yasubira mu bikorwa.”

“U Burundi bwagiye buba indiri y’abantu banyuraga hariya bakanyura ku mupaka ari mu ishyamba rya Nyungwe n’ahandi bakaza gutera u Rwanda n’u Burundi kandi ntibwabihakanaga ko abantu bari kubutaka bwabwo nubwo bakundaga kuvuga ko babatorotse abatazi aho banyuze. Ibyo rero mu mibanire bizatuma u Rwanda rwongera kubana n’u Burundi ku buryo bashobora gukorera hamwe bakaba bahangana n’ibyo bintu kuko ari ku Burundi bitera ibibazo ari no ku Rwanda bitera ibibazo.”

Dr Ismael Buchanan yakomeje avuga ko ikibazo cy’abagaba ibitero mu Rwanda baturutse mu Burundi gikomeye kuko u Rwanda rudashobora kubakurikirana.

Ati “Ntabwo ari ukuvuga ko ari ikibazo gikomeye cyangwa cyoroshye. Iyo tugeze ku busugire bw’Igihugu ureba ubutaka bwawe ntabwo ureba ubutaka bwo hanze. Ni ikibazo gikomeye kuba umuntu yagutera ntushobore kuba wamukomezanya cyangwa ngo ube wamutera aho ari.”

“Uko byagenda kose n’iyo yaba abuza umutekano ku mupaka gusa yinjira agasubirayo cyangwa se hari abaturage bagenda baburirwa irengero, ni ikibazo gikomeye ku gihugu.”

Yavuze ko mu gihe ibihugu byombi bizaba byiyunze neza hashobora kuzabaho ubufatanye mu byagisirikare bugamije guhashya aba barwanyi.

Indi nyungu iri mu kwiyunga kw’ibi bihugu byombi mu mboni za Dr Ismael Buchanan, ni uko impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zizarushaho gutahuka bityo n’ababa bazivamo bakiyemeza kurwanya Leta y’u Burundi bakabura icyanzu.

Uretse ibijyanye n’umutekano, Dr Buchanan yavuze ko kwiyunga k’u Rwanda n’u Burundi kuzatuma abaturage b’ibihugu byombi bongera kugenderanirana ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukongera kuzamuka.

Kwiyunga k’u Rwanda n’u Burundi bifatwa nk’undi munsi mubi ku barwanya Leta y’u Rwanda kuko uwa mbere wo bawugiyemo ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyobowe na Félix Antoine Tshisekedi yiyemezaga kubarwanya yivuye inyuma bamwe baricwa, abandi barafatwa ku buryo n’abasigaye babayeho bihishahisha.

Ese hari icyizere cyo kwiyunga koko ?

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo ibihugu byombi byatangiraga gushinjanya gucumbikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwabyo.

Kuva iki gihe, nta mwaka wigeze ukorwamo ibikorwa cyangwa ngo uvugwemo imbwirwaruhame n’impande zombi zigaragaza ko hari icyizere cy’uko ibibazo byaba bigiye gukemuka nk’uyu mwaka wa 2021.

Icyezere cy’uko ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi byaba bigiye gukemuka cyatangiye kuzamuka ku wa 1 Gicurasi 2021 ubwo hateranaga Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Perezida Kagame wari uyiyoboye yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kugenda ujya mu buryo nubwo hari hashize igihe ibi bihugu bidacana uwaka.

Yagize ati “Abaturanyi bacu, ni bane gusa tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy’amajyepfo, u Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana ariko ngira ngo ubu twe n’Abarundi turashaka kubana kandi nabo bamaze kwerekana iyo nzira.”

Umuntu yavuga ko kuva Evariste Ndayishimiye yatorerwa kuyobora u Burundi ibintu byatangiye kujya mu buryo ugereranyije n’uko byari bimeze ku butegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Byagiye bigaragara haba mu biganiro hagati y’ibihugu byombi, yaba ibyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ibyahuje abakuru b’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare bigamije guhanahana amakuru mu guhashya umwanzi washaka guhungabanya umutekano.

Iri jambo ritanga icyizere rya Perezida Kagame ryaje rikurikira iryo mugenzi we yavuze mu ntangiriro z’uyu mwaka agaragaza ko afite icyizere cy’uko umubano w’ibihugu byombi uzongera ukaba mwiza.

Iki cyizere cyarushijeho kwiyongera ku wa 1 Nyakanga 2021 ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yagaragaraga mu mubare w’abashyitsi benshi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge.

Mu mbwirwaruhame Perezida Ndayishimiye yatanze uyu munsi yavuze ko ko hagiye gufungurwa “igitabo gishya” mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi.

Yavuze ko kuba u Rwanda rwifatanyije n’u Burundi mu kwizihiza ubwigenge ari akanyamuneza ku Barundi. Ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi ari uw’akanyamuneza ku Burundi, ndabizi ko nta Murundi n’umwe utanezerewe kuri uyu munsi kuko na bene wacu bo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda baje aha kudushyigikira.”

“Twizeye neza ko kuva ubu hari igitabo u Burundi n’u Rwanda twari tumaze imyaka twandika ubu tugiye kugisoma kugira ngo dutangire igice gishyashya. Iki ni icyizere cy’uko kiriya gitabo twari tumaze iminsi twandika tugifunguye ngo tugisomere hamwe, hanyuma tugifunge ubundi dutangire igice kindi cy’icyo gitabo twavuga ko ari ubucuti bushya. Twizeye ko ibya kera turi kubisoza hagiye kuza ibishya.”

Uretse gushimira Edouard Ngirente, Perezida Ndayishimiye yanavuze ko amuhaye ubutumwa bw’ishimwe agomba kumugereza kuri Perezida Kagame n’Abanyarwanda.

Umuhate ibihugu byombi bishyira mu kongera kubana ugaragazwa kandi n’uko ku wa 30 Nyakanga 2021, u Rwanda rwashyikirije Leta y’u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe muri Nzeri 2020. Ni abarwanyi u Burundi bwari bumaze iminsi busaba kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera kubera ibyaha batandukanye bashinjwa kuba barakorewe ku butaka bw’iki gihugu.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Ndayishimiye, yashimye u Rwanda rwamushyikirije abo barwanyi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Ikindi kimenyetso cyiza cyabonetse kuwa Gatanu tariki 6 Kanama ubwo Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi yahuraga na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, bagahurira mu murenge wa Ruheru muri Nyaruguru, bakaganira ku mubano w’intara zombi ndetse u Burundi bugashyikiriza u Rwanda abaturage barindwi bari bamaze iminsi bafatiweyo kuko bambutse binyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe Guverineri wa Kayanza, Cishahayo Remy, yijeje u Rwanda ko nta muturage we cyangwa undi wese uzava mu Burundi agiye kugirira nabi u Rwanda.

Yagize ati “Abanyarwanda twabizeza ko nta nkozi y’ibibi izava mu Burundi ngo ize gutera u Rwanda, uwo ntituzamwihanganira kandi natwe twizeye ko nta nkozi y’ikibi izava mu Rwanda ngo ize gutera u Burundi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka.

Yavuze ko imibanire myiza by’umwihariko hagati y’Intara ayoboye n’iya Kayanza, ari ingenzi kuko bizatuma abayobozi b’inzego z’ibanze ku mpande zombi babasha kujya bakemura ibibazo byoroheje bidasaba imbaraga nyinshi kandi bagahanahana amakuru

Uwo munsi kandi, intumwa z’u Burundi zaje mu Rwanda zizanye ibinyobwa mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’Umuganura.

Umwaka ushize ubwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yahuriraga na mugenzi we w'u Burundi, Albert Shingiro ku mupaka wa Nemba mu Bugesera
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente aganira na mugenzi we w’u Burundi, Alain-Guillaume Bunyoni mu birori byo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi
Hashize igihe hari ibimenyetso ko umubano w'ibihugu byombi ushobora kongera kuba mwiza, aha Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye yaganiraga na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente
Abayobozi ku mpande zombi bagiye bagirana ibiganiro mu bihe bitandukanye, aha Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yari yahuye na mugenzi we w'u Burundi, Albert Shingiro
Guverineri Kayitesi aganira na Cishahayo ubwo bari bageze mu murenge wa Ruheru
Guverineri Cishahayo na Kayitesi biyemeje gukomeza guhanahana amakuru ku nyungu z'umutekano n'iterambere ry'ibihugu byombi
Abanyarwanda barindwi bafatiwe i Burundi bambutse binyuranyije n'amategeko, basubijwe mu gihugu cyabo
Abaturage basabwe kwirinda kwambuka mu buryo butemewe n'amategeko mu gihe imipaka itarafungurwa
Mukamisha Verediana, ni umuturage washyikirijwe inka ye yari yafatiwe i Burundi
Mu kwifatanya n'Abanyarwanda ku munsi w'Umuganura, Abarundi baje bazanye icyo kunywa
U Rwanda narwo rwakirije Abarundi ibinyobwa bitandukanye mu kwifatanya nabo kwizihiza Umuganura
Guverineri Kayitesi na Cishahayo basezeranyeho biyemeje gukomeza guhanahana amakuru arimo n'ay'umutekano
Guverineri Cishahayo Remy yijeje ko nta muturage we cyangwa undi wese mu Burundi uzava muri icyo gihugu agiye kugirira nabi u Rwanda
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka
U Rwanda rwagiye rugabwaho ibitero bitandukanye n'abarwanyi baturutse i Burundi, uyu ni umwe mu bari bagize itsinda ryagabye igitero i Bweyeye, akaraswa n'Ingabo z'u Rwanda
U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b'umutwe wa Red Tabara biba ikindi kimenyetso cy'uko umubano w'ibihugu byombi ugana aheza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .