00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta izatanga miliyari 27 Frw: Amasubyo n’ibisubizo muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 November 2021 saa 01:51
Yasuwe :

Uwamahoro Joyeuse atuye mu Karere ka Rubavu aho afite abana babiri umwe wiga mu mashuri abanza, undi wiga mu yisumbuye muri ako karere. Bamaze iminsi biga bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri mu gihe mbere byabaga ngombwa ko bataha bakarya mu rugo.

Uyu mubyeyi yabwiye IGIHE ko mbere yahoraga ahangayitse agatekereza ko bataha atarahisha kugira ngo basubire ku ishuri bariye.

Abana ba Uwamahoro ni bamwe mu basaga miliyoni 3,6 biga bagaburirwa ku mashuri muri uyu mwaka.

Iyi gahunda yatangijwe nyuma y’inama ya 11 y’Umushyikirano yateraniye i Gabiro mu 2014, ikanzura ko abana bose bagomba kwiga barya ku mashuri mu rwego rwo kuborohereza gukurikirana amasomo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karakye yabwiye IGIHE ko nubwo byatangiye bigamije korohereza abanyeshuri by’umwihariko ababaga baturuka kure y’ishuri, binagira uruhare mu busabane hagati y’abana.

Ati “Hari isano ikomeye iri hagati y’umunyeshuri wariye n’utariye mu myigire ye. Uwariye neza arakurikira neza, bigatuma atsinda neza. Byongera ubusabane, ubwumvikane no gukorera hamwe. Umuco wo gusangira kandi utuma abantu bashyira hamwe bityo bakumvikana, ibi ntibibafasha kuko ari ku ishuri gusa, ahubwo bakomezanya na byo n’igihe barangije amashuri bakaba abanyagihugu bakorera hamwe.”

Ku munsi, umunyeshuri abarirwa amafaranga 150 Frw yo kurya ku ishuri. Umubyeyi asabwa gutanga uruhare rwa 94 Frw naho Leta igatanga 56 Frw.

Hejuru y’inyungu ku myigire myiza y’umwana, Karakye yavuze ko hari na ba rwiyemezamirimo bagemurira amashuri babyungukiramo, ubukungu bw’igihugu bukiyongera.

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022, Leta yatanze miliyari 27Frw azakoreshwa nk’umusanzu wayo mu kunganira gahunda yo kubagurura abana ku mashuri.

Leta kandi iri kubaka ibikoni 2648 bigeze ku rugero rwa 88% na muvelo zo gutekamo zingana na 5.236 byose bizahabwa amashuri atandukanye.

Ababyeyi bamwe ntibabyumva

Uwamahoro Joyeuse yavuze ko akurikije umusaruro abona ku bana be, kwiga abana barya ku ishuri bifite akamaro gakomeye.

Ati “Bituma udahangayika cyangwa se ngo wice ibyo wari ugiye gukora ngo ujye kwita ku bana. Ku mwana bituma adahangayika avuga ati ’ndabwirirwa’. Burya abana bo mu mashuri abanza hari igihe baheraga inyuma y’inzugi saa sita batashye, yataha yabura umubyeyi ukabona yashukuye. Ubu iyo yafatiye ifunguro ku ishuri bimuha imbaraga. Bituma n’imitsindire izamuka.”

Umuyobozi wa GS Kinteko mu Karere ka Gisagara, Nyirategura Gertrude, yavuze ko ku ishuri rye abana bitabira gahunda yo kurira ku ishuri ari 80%.

Yavuze ko uretse kuba umwana wariye akurikirana amasomo neza ngo byongereye n’ikinyabupfura.

Ati “Ubona ko bumvira. Kugaburira abana mu mashuri birema ikinyabupfura. Iyo umwana yariye yahaze, kumubwira biroroha, ibyo umubwira byose akumva vuba. Ibyo ni byo bigenda bigatuma umusaruro wiyongera.”

Icyakora Nyirategura, yavuze ko hari ababyeyi batarumva akamaro ko kugaburira abana ku ishuri, ari na yo mpamvu hari 20 % by’abanyeshuri ku kigo cye batarya ku ishuri.

Ati “Hari ababyeyi bagorana gushyira mu bikorwa imyanzuro iba yafatiwe mu nama, ntibabikore. Nta kindi tubakorera, bagaburira abana babo mu rugo. Ni ababyeyi batarabigira ibyabo.”

Nkurunziza Célestin amaze imyaka irindwi ari umwarimu kuri GS Mwulire I, mu Karere ka Rwamagana.

Yabwiye IGIHE ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itaraza hari abana benshi bakererwaga cyangwa bagasiba ishuri, imitsindire na yo igasubira inyuma cyane.

Ati “Burya kwigisha umunyeshuri wariye ntabwo aba asinzira, ntaba ananiwe cyane. Mbere gahunda itarabaho, bamwe bajyaga mu rugo ugasanga ntabyo kurya babonye. Ubu ntabwo abana bagikererwa.”

Icyakora Nkurunziza avuga ko hakiri ikibazo cy’ababyeyi badatanga umusanzu wabo. Hari ibigo bimwe byagiye byorohereza ababyeyi, abadafite amafaranga bagatanga imyaka bejeje, bigasimbura amafaranga bari gutanga.

Uyu mwarimu yavuze ko nubwo ubwo buryo bwemewe ku kigo yigishaho, nta babyeyi babikurikiza.

Ati “Ababyeyi iyo badatanze amafaranga usanga bari kugonganisha abayobozi n’abanyeshuri. Ku bijyanye n’ibiribwa, bajya babibakangurira ariko nta mubyeyi n’umwe uragira icyo azana.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karakye yasabye ababyeyi kumva akamaro ko kugaburira abana babo ku mashuri no kubishyigikira batanga umusanzu.

Ati “Hari aho byagiye bigaragara ko hari ababyeyi batabona umusanzu mu buryo bw’amafaranga asabwa ariko bashobora no gutanga ibiribwa bikenerwa cyangwa se umubyizi aho bishoboka.”

Yongeyeho ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri barashishikarizwa gukurikiza amabwiriza agena uburyo bwo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ndetse no gushyira gahunda mu bikorwa. Abanyeshuri barasabwa kumva ko iyi gahunda igamije gutuma imibereho yabo irushaho kuba myiza no kwitabira ishuri ntihagire usiba cyangwa ngo arivemo no kwiga cyane kugira ngo bazatsinde neza.”

Kugeza ubu abanyeshuri 220. 532 biga mu mashuri y’incuke nibo bagaburirwa ku ishuri 2.529.985 biga mu mashuri abanza, 878.525 biga mu mashuri yisumuye na 69.074 biga mu mashuri y’ubumenyingiro.

Kugaburira abanyeshuri ku mashuri byagaragaje ko byongera imitsindire n'ubusabane
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karakye yasabye ababyeyi kumva akamaro ko kugaburira abana babo ku mashuri no kubishyigikira uko bashoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .