00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsengimana na Col Nizeyimana bavuze ko bamenye ko FLN ari umutwe w’iterabwoba bageze mu Rwanda (Amafoto na Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 29 April 2021 saa 08:54
Yasuwe :

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD, Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Nsengimana Herman bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18.

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha busoje kwerekana ibyaha byose abareganwa na Rusesabagina baregwa, kuri uyu wa Kane, batangiye kwiregura.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Mata 2021, urukiko rwumvise ubwiregure bwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” wari umaze gutabwa muri yombi na Col Nizeyimana Marc.

Aba bombi baregwa icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN ariko mu kwiregura bagaragaje ko bamenye ko FLN ari umutwe w’iterabwoba bageze mu Rwanda, batangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Col Nizeyimana Marc ashinjwa ibyaha icyenda, muri byo yemera bibiri gusa birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

UKO IBURANISHA RYAGENZE:

15:00: Iburanisha rya none rirasojwe. Urubanza ruzakomeza ku wa 6-7 Gicurasi 2021, Col Nizeyimana Marc akomeza kwiregura ku byaha ashinjwa.

14:58: Me Murekatete Henriette yavuze ko mu byo Ubushinjacyaha bwerekanye bushinja Col Nizeyimana Marc n’ibyo yemeye nta cyerekana umugambi wo gutera igihugu cyangwa ngo kibe cyaravuyemo ibyo bitero.

14:54: Col Nizeyimana yavuze ko yagiye mu Burundi ajyanye n’Abarundi bari muri Union pour le Congo Libre (UCL). Aba bari baragiye muri Congo guhashya imitwe ikorera ku butaka bw’icyo gihugu baza guhurirayo.

Col Nizeyimana asobanura ko icyo gihe bari bungukiye mu kujya no gufata amasasu bari bemerewe n’uwitwa Lt Col Fabien wari uhagarariye FLN mu Burundi.

14:40: Uwunganira Col Nizeyimana Marc yavuze ko cyaha ashinjwa cyo Kugirana umubano n’abakozi ba Leta y’amahanga abigiriye gushyigikira intambara, Ubushinjacyaha buterekana neza niba ubwo yageraga mu Burundi, yaragiranye umubano n’abayobozi baho.

Ati “Iki cyaha ntaho urukiko rwahera ruvuga ko yaba yaragikoze, kuko uburyo yagiyeyo, ibyo yakoze nta ngaruka byagize ku gutera u Rwanda.’’

Me Murekatete Henriette yunganira umukiliya we Col Nizeyimana Marc mu buryo bw'amategeko

14:34: Me Murekatete Henriette yavuze ko ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba uwo yunganira acyemera ariko hakaba hakenewe kurebwa itegeko kuko irimukurikirana ryagiyeho nyuma y’uko ajya muri iyi mitwe.

14:18: Me Murekatete Henriette yavuze ko ku cyaha cyo Kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, Col Nizeyimana Marc adakwiye gukurikiranwa n’itegeko ryo mu 2018 ahubwo hagakwiye kuba hakoreshwa itegeko ryo mu 2012.

Abishingira ku kuba Col Nizeyimana yaragiye muri FLN mu 2018.

Ati “Mu rwego rw’amategeko ni ho bashakira niba ibikorwa Col Nizeyimana Marc aregwa bijyanye n’itegeko.’’

14:14: Col Nizeyimana Marc yavuze ko Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba atabyemera.

Ati “Ababikoze, babibazwa.’’

14:12: Col Nizeyimana Marc yavuze ko atemera icyaha cy’Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ati “Muri ibi byaha harimo ibivugwa byabereye mu Karere ka Rusizi. Mu baregwa hagize ubivuga, cyangwa utunze nimero ya telefoni naba mfatanywe igihanga. Aho yaba ari amatakirangoyi.’’

14:08: Col Nizeyimana Marc yahakanye icyaha Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba atacyemera kuko atigeze agera aho cyabereye.

14:07: Ku cyaha cyo Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, Col Nizeyimana Marc yavuze ko atacyemera.

Avuga ko yari yungirije kandi n’abakoze ibibi bahabwaga amabwiriza n’urwego rwari hejuru ye.

Ati “Icyaha cyo kwiba cyabazwa abakigizemo uruhare. Ni itsinda ryabikoze ahubwo si itsinda. Ababikoze bagomba kubiryozwa.’’

14:06: Col Nizeyimana Marc yahakanye icyaha cy’Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, avuga ko atacyemera.

Yavuze ko icyo bari bazi ari uko abagiye muri Nyungwe bagiye gushoza intambara kuri Leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Bari [abasirikare] muri Congo narabayoboraga ariko muri Nyaruguru ntaho nari mpuriye nabo. Bari abasirikare bari barakoze imyitozo ya gisirikare.’’

Yavuze ko adahakana raporo yakozwe n’Umurenge n’ababajijwe kuko atari ahari. Ati “Sinahakana raporo kuko yakozwe n’abantu bari bahari.’’

14:00: Col Nizeyimana Marc yavuze ko icyaha ari gatozi ku buryo abagabye ibitero muri Nyabimata n’ababishyigikiye babibazwa.

  Yahakanye uruhare mu bitero bya Nyabimata

13:44: Col Nizeyimana Marc yavuze ko ibyakorwaga byose byabaga ari ibanga rikomeye kuko hirindwaga ko byajya mu itangazamakuru bitewe n’uko hari igihe muri FDLR hatangazwaga ibintu kandi bitarakorwa.

Ati “Ibitero byabaga ndi Masisi kandi kuva aho ugera mu Rwanda ni urugendo rurerure. Ibyo kugenda nabaga ntabizi.’’

Col Nizeyimana Marc yunganiwe na Me Murekatete Henriette
Col Nizeyimana Marc ubwo yaburanaga yahakanye ko yagize uruhare mu bitero FLN yagabye i Nyabimata

13:41: Col Nizeyimana yasobanuye ko mu miterere ya FLN, hari icyitwa “Haut Conseil de Défense’’ yari igizwe n’abajenerali umunani, inzego zikagenda zimanuka hasi.

Ati “Ibyemezo byafatwaga, ababiteguye bo bashyizeho gahunda y’uko ibintu bizagenda. Abageze mu Rwanda na bo hari amategeko bahabwaga ya FLN. Njye n’abagiye sinzi igiye bagendeye, nta mategeko nabahaga, nta raporo bampaga.’’

13:34: Col Nizeyimana yavuze ko ku wa 18 Gashyantare 2020 bagiye mu Burundi. Icyo gihe bashakaga kureba ahantu abasirikare bakambika ariko ahageze Abarundi baramuvumbura.

Yabwiye Titulaire we ibyamubayeho, amubwira ko hari indi gahunda ari gutegura. Yaje guhura n’umu-guide wamuyoboye bajya kureba ahantu bashobora kuba.

Icyo gihe yahagurukanye n’abantu 15, kandi nka Commander ntabwo yari kugenda adafite ibikoresho byo kumurinda.

Ati “Dushobora gukomereka, nari mfite umuganga. Dushobora gutatana cyangwa network ikanga nari mfite telefoni. Aba-commander icyenda ba mbere barambutse bajya mu Burundi. Njye n’abandi batandatu, twagize ikibazo tugeze mu mazi, bamwe barapfa njye ndafatwa. Intego twari dufite ni ugusubira mu bihe byiza, tugasa n’abibagiwe iby’intambara.’’

13:26: Muri Werurwe 2019, Etat Major ya FLN yasabye Secteur Nord kuyiha abasirikare 100. Col Nizeyimana Marc yabwiwe ko hakenewe abasirikare, amubwira ko bagomba kuboneka.

Yavuze ko atari mu nama yafatiwemo icyemezo cyo kohereza abo barwanyi bavuye mu Kibira mu Burundi bagana mu Rwanda.

Ati “Icyo nemera ni uko umubare warenze 100. Noneho commander ansaba gusigazamo 100. Urwo ruhare nararwemeye kugira ngo haboneke umubare nari nasabwe, ngakuramo abavandimwe, cyangwa abafite ubwoba. Kuvuga ko abo bantu banyuraga mu Cibitoke bakajya muri Nyungwe. Sinajonjoye kuko nari nshinzwe kubikora ahubwo ryari itegeko ryo gusigaza abantu 100.’’

13:21: Col Nizeyimana Marc yavuze ko icyaha cya kane cy’Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba ashinjwa, atacyemera.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu yahoze ari mu bayobozi bakuru muri FLN muri Secteur Nord ari nayo yoherezaga abarwanyi benshi mu bagabye ibitero mu Rwanda.

Col Nizeyimana yavuze ko iyo secteur atari yo yonyine yavagamo abarwanyi, kuko amategeko yatangagwa kuva hejuru.

Ati “Icyo gihe hafatwaga abasirikare b’ingaragu. Byabaga mu bwiru kuko kuva muri Rutshuru, kugera Goma na Bukavu. Hagendaga abantu nka babiri kugira ngo batabatahura.’’

13:19: Col Nizeyimana Marc yavuze ko Lt Col Kamari Fabien yari ashinzwe ibijyanye n’Ibikoresho. Yavuze ko bari basanzwe baziranye kuko yanamubereye umuyobozi mu girisikare.

Ati “Twari tuziranye ariko yari muto mu gisirikare.’’

13:15: Col Nizeyimana Marc yavuze ko imvugo ijyanye n’uko abo muri FDLR barwanaga bashaka gukuraho ubutegetsi bwa Kigali, itari iye ahubwo igaragaza imyumvire yagenderwagaho n’icyo gihe.

Umucamanza Muhima Antoine yamubajije niba iyo nyandiko atarayisinyeho, yasubije ati “Narayisinye ariko sinayisomye. Ugeze mu gihugu, nturakimenyera. Nasabaga ko ibyo nzavugira imbere yanyu aribyo byazafatwa nk’ukuri.’’

13:13: Iburanisha rirasubukuwe. Col Nizeyimana Marc wunganiwe na Me Murekatete Henriette agiye gukomeza kwiregura.

12:07: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa nyuma y’isaha.

11:58: Ku cyaha cyo kugirana umubano n’abakozi ba Leta y’amahanga abigiriye gushyigikira intambara, Col Nizeyimana yavuze ko atacyemera.

Yavuze ko ubwo bari bavuye muri Congo bajyanye n’Abarundi, bageze ku Rusizi ahagana saa Munani z’ijoro, basanga hari imodoka yabategereje.

Ati “Nta handi twagombaga kujya kuko abo Barundi bari banambaye imyambaro y’ingabo z’u Burundi. Twagiye nkabo, batubajije impamvu twagiye turi benshi.’’

Babajyanye aho bagomba kuba muri Batayo ya 114 mu Cibitoke. Bakihagera bamwe muri za ngabo bagiye kuba iwabo.

Lt Col Fabien uba mu Bujumbura ni we wagombaga kubaha amasasu ya magendu angana na box eshatu. Yamubwiye ko aza kuyahabwa na Adjudant witwa Niyonzima.

Amasasu bakimara kuyabona ku wa Mbere nijoro ni bwo bapakiye amasasu basubira mu misozi ya Kahanda.

Col Nizeyimana Marc aregwa ibyaha icyenda byose bifitanye isano n'iterabwoba

11:54: Col Nizeyimana yavuze ko kugeza afashwe nta mubano yagiranye n’abari bashinzwe politiki kuko we yabaga mu bya gisirikare. Ati “Nta na nimero yabo nigeze ngira.’’

11:47: Col Nizeyimana yavuze ko UNHCR na Commission Nationale pour les Réfugiés (CNR) bagize igitekerezo cyo kubarura impunzi ariko nticyavugwaho rumwe. Abayobozi bakuru ba FDLR bavugaga ko ari umutego bashaka guturwamo. Yasobanuye ko aho ariho havuye amahari muri FDLR-FOCA.

Col Nizeyimana yavuze ko ku wa 31 Gicurasi 2016, aribwo hashinzwe CNRD. We nk’umusirikare na bagenzi be bahawe imirimo; muri Nyakanga nib wo yabaye Commander Segond muri Secteur ya Kabiri yakoreraga Rutshuru muri Nord Kivu.

11:44: Col Nizeyimana yavuze ko hari igihe umuyobozi we yamuhamagaye amubwira ko hari Abarundi bagomba kujya kureba ibindi bikoresho.

Ati “Twagiye turi abantu 22 tugiye kuzana bya bikoresho. Nagiye muri urwo rwego kugira ngo dukomeze kwirinda.’’

11:35: Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, yavuze ko nta gikorwa cy’iterabwoba yakoreye ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’ubwa Congo.

Ati “Sinigeze ntanga amabwiriza muri ibyo bikorwa by’iterabwoba kugeza ngejejwe mu Rwanda. Nabimenye ko uwo mutwe witwa uw’iterabwoba ngeze mu Rwanda. Turwanira Congo, Laurent Désiré Kabila yatubwiye ko intambara azayisubiza aho yaturutse. Twarwanaga dushaka kuza mu Rwanda ariko dufashijwe na Congo.’’

Yasobanuye ko ubwo bari muri Kalehe batewe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abandi ariko babona hagoye, barahava ariko bageze mu nzira barafatwa.

Mu nzira bashatse uko bahunga, baza kugera muri Teritwari ya Uvira.

Ati "Ntitwari kwishyira ku karubanda, twagiye hepfo ya za Remera, tuhageze, twari dufite ibikoresho bihagije, tuhasanga ingabo ziganjemo Mai Mai izaturutse mu Burundi batwereka imisozi tujyaho ariko batubwira ibyo tugomba kubahiriza.’’

Babasabye ko mu gihe baterwa babatabara ndetse ku wa 2 Gashyantare 2020, ingabo za Congo zabasanze kuri iyo misozi bararwana.

Ati "Igihe cyarageze amasasu arashira. Imbunda zisigara ari nk’ikibando.’’

11:30: Col Nizeyimana yavuze ko itegeko riteganya ko abahoze mu bacengezi batagezwa mu bucamanza, ahubwo bajyanwa mu ngando. Yasobanuye ko yakabaye aburanira mu nkiko za gisirikare kuko izo nkiko ari zo zumva neza iby’igisirikare.

11:25: Mu 1994 ni bwo yahungiye muri Zaïre. Yafatiwe mu ngabo za FLN afite ipeti rya Colonel. Yavuze ko yarwanye intambara nyinshi muri Congo, akiga muri kugeza mu 2002 ubwo igisirikare cya FAC cyabirukanaga bakajya muri FDLR.

Yavuze ko yemera ko yagiye mu Mutwe w’Ingabo utemewe wa FDLR-FOCA.

Col Nizeyimana Marc yavuze ko atabaye mu buyobozi bukuru bwa FDLR-FOCA. Ati “Umurimo munini nakoze ni ukuba Commander muri Sous Secteur ya Reserve. Yari nka batayo yari ishinzwe

11:20: Nizeyimana Marc ni we ugiye kwiregura. Ashinjwa ibyaha icyenda. Yunganiwe na Me Murekatete Henriette.

Nizeyimana Marc ni mwene Mbavu Elie na Mukamanzi Marthe. Yavutse ku wa 27 Nyakanga 1972. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Komini Mabanza, Segiteri Kibirizi, Selire Rubona.

Yari atuye mu Karere ka Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yashakanye na Uwambajimana Donatille, bafitanye abana batanu.

11:14: Me Rugeyo Jean yavuze ko ku kwemera icyaha, nyir’ubwite yasobanuye ibikorwa yakoze.

Ati “Ibikorwa uwo nunganira ntabyemeranya n’Ubushinjacyaha. Icyo kuvuga ko harimo imyanzuro ibiri, ni byo. Hari uwo twashyizemo tukinjira muri dosiye ariko hari n’umwanzuro twashyizemo ejo. Ibyo dusaba babifite imbere yabo, biranasobanutse. Ni nabyo tuzasaba nyuma y’ubusabe bw’Ubushinjacyaha.’’

11:08: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze hari aho Rugeyo Jean n’uwo yunganira bashyize mu ikoranabuhanga imyanzuro ihabanye.

Yavuze ko hari aho bemera ibyaha baregwa, ahandi ntibagire icyo babivugaho.

Ati “Ibyo bintu niba urukiko rwabyumvise, rwadufasha kubyumva cyangwa rukadusabira Nsengimana Herman ibisobanuro.’’

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure

11:00: Nsengimana Herman yavuze ko Capt Rusine akiri kumwe na FLN. Ati “Nta musivili utanga amategeko mu gisirikare. Hari conseil ya Commandements ya FLN yari igizwe n’abajenerali umunani, barimo abazanye na CNRD. Ni bo bafataga icyemezo. Ntabwo igisivili kivanga mu gisirikare cyangwa ngo igisirikare cyivange muri politiki.’’

Nsengimana yavuze ko iyo ataza gufatwa yari kuguma muri FLN. Ati “Njye nk’umusirikare nari muri FLN ariko ishyaka ryanjye ryabarizwaga muri MRCD.’’

10:55: Nsengimana Herman yavuze ko ku wa 31 Gicurasi 2016 ari bwo igice kiyobowe na Gen Irategeka Wilson alias Lumbago cyiyomoye kuri FDLR-FOCA. Bamaze gutandukana, hashinzwe CNRD nk’ishyaka rya politiki, rifite igisirikare cya FLN.

Yakomeje avuga ko muri Kamena FDLR yakurikiranye abari bayivuyemo ishaka kubarwanya, muri icyo gihe ni bwo bishyizwe hamwe bubaka igisirikare cya FLN kijya kurwanya FDLR-FOCA.

10:53: Me Rugeyo Jean yavuze ko yemeranya n’Ubushinjacyaha ko FLN yabayeho mu 2016, anashimangira ko ari cyo gihe yahawe iryo zina.

10:52: Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo. Urubanza rugiye gukomeza, Rugeyo Jean wunganira Nsengimana Herman bakomeza kwiregura.

  Mu mafoto: Mu gihe urukiko rwatanze akaruhuko, ababuranyi bari kuganira n’abavoka babo ku buryo bagomba kwitwara n’ibyo bagomba kuvugira imbere y’urukiko.

10:14: Iburanisha rirasubitswe by’akanya gato. Rirasubukurwa Nsengimana Herman akomeza kwiregura ku byaha ashinjwa.

09:51: Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba, Rugeyo Jean wunganira Nsengimana yavuze ko amasezerano yabaye mu kurema MRCD, biterekana uruhare na rumwe rw’umukiliya we.

Ati “Ntaho byerekana ko Nsengimana yabaye umunyamuryango wayo. Turagaragaza ko inyandiko zerekana abanyamuryango b’uyu mutwe nta Nsengimana urimo. Bamurebera mu kintu cya FLN, bagashaka kubisanisha nk’umutwe umwe nyamara atari byo. Icyo Ubushinjacyaha bwakoze cyo guhuriza hamwe imitwe ibiri itandukanye bihabanye n’ibyo ba nyir’ubwite biyemerera. Amakuru dufite ubu ng’ubu ni uko MRCD isigayemo RRM, PDR Ihumure na RDI Rwanda Nziza.’’

Yasabye ko urukiko rwazemeza ko uwo yunganira atigeze aba mu mutwe wa MRCD.

09:41: Umunyamategeko wunganira Nsengimana Herman yavuze ko icyaha Ubushinjacyaha bushinja umukiliya we cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe cyakozwe mbere y’uko itegeko risohoka.

Ati “Dusanga ntaho urukiko rwahera rumuhanisha kwinjira muri uyu mutwe kuko yawinjiyemo nta tegeko ribibuza rihari.’’

09:21: Nsengimana Herman yavuze ko ibyo yabajijwe muri RIB, no mu Bushinjacyaha abyemera ariko avuga ko hari bimwe atazi.

Yagize ati “Nta bindi bikorwa bifatika njye nagaragayemo. Nari nzi ko muri Congo hari abasirikare ariko abasigaye bari bafite gahunda yo gukoreshwa ngo bagirane imishyikirano.

“Numvise ko FLN yishe abantu, bagatwika amamodoka, ibyo sinigeze mbimenya”

Muhima Antoine yabajije Nsengimana Herman icyo yakoze nk’uwari ushinzwe itangazamakuru ati “Ntabyo.’’

Ati “Nta matangazo nasohoye mu bitangazamakuru nkiri no mu rubyiruko. Mu buvugizi [bwa FLN], bangize umuvugizi nkaba niyicariye aho, ibyabaga mu nama sinabagamo. Jeva yanyohererezaga ubutumwa akambwira igitero bagabye. Urumuri na BBC twaravuganye. Nabasomeraga bya bindi nahawe. Ibyo bitangazamakuru nabivugiyeho nk’umuvugizi wahawe amategeko.’’

Muri ibyo biganiro hari icyanyuze kuri Radio Urumuri aho Nsengimana Herman wari Umuvugizi wa FLN, abajijwe ku gitero cyo ku wa 22 Nzeri 2019, yasubije ko icyo gitero cyagabwe Ku Cyapa mu Murenge wa Nyakarenzo hafi y’ahari ikigo cya Gisirikare.

Yakomeje ati “Ibindi navuze n’ibitero bibiri. Wilson yantumyeho ambwira ko ngiye kuvuga. Ikindi cya kabiri cyabaye nko mu kwa Cumi, Jeva yanyoherereje ibyo mvugo, ampa ifoto yariho imbunda eshanu n’imyenda. Yambwiye ko igitero cyabereye ku Ruhero. Nyuma gato na bwo yambwiye ko hari igitero cyabereye muri Bweyeye nabwo kiri kumwe n’amafoto menshi na video. Ibyo yarabimpaye nabyo ndabivuga.’’

Nsengimana Herman yasobanuye uko akimara kwinjizwa muri FLN yoherejwe mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Rutshuru.

  • Nsengimana Herman ku mikoranire na Rusesabagina

Nsengimana yavuze ko nta hantu yahuriraga na Rusesabagina kuko we n’abaperezida bagenzi be bagiraga inama bahuriragamo “twe tutazi”.

Ati “Ntibashakaga ko ibintu byabo bimenywa na bose. Njye nari umuntu usanzwe, ntaho nahuriye na Rusesabagina ndetse nta nimero ye ya telefoni nari mfite.’’

Yasobanuye ko yumvise ko FLN ari umutwe w’iterabwoba ubwo yagezwaga mu Bugenzacyaha.

Yakomeje ati “Nabimenye ngeze mu Rwanda.’’

  Nsengimana Herman yasobanuye uko yinjijwe mu buvugizi bwa FLN

Nsengimana akigera muri FLN yashyizwe muri Komisiyo y’Itangazamakuru ariko kuko ngo atabonekaga, hatangwa igitekerezo ko Mukashema Esperance wakoraga kuri Radio Ubumwe yahabwa uwo mwanya.

Ku wa 5 Gicurasi 2019 ubwo yari Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni bwo Irategeka Wilson yamuhamagaye amubwira ko agomba kuba umuvugizi.

Ati “Mu gisirikare iyo commander avuze na we icyo ukora ni ukwemera.’’

Mu Ugushyingo 2019, ni bwo bagabweho igitero n’ingabo za FARDC. Bamaze kugenda ibilometero byinshi.

Ati “Nabonye bashobora kumfata, nsesera mu gihuru ndabihorera. Bwakeye mu gitondo, nkomeza izo nzira banyuzemo. Nakomeje muri iryo shyamba, aho risoreza ngwa mu ngabo ziramfata.’’

Ku wa 16 Ukuboza 2019 ni bwo bageze mu Rwanda, bajyanywe i Mutobo mu Kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu Gisirikare.

Nsengimana Herman yahawe inshingano ku mwanya w'ubuvugizi bwa FLN nyuma y'itabwa muri yombi rya Nsabimana Callixte "Sankara"
Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN n'umwunganira mu mategeko ubwo bari imbere y'urukiko

Uko Nsengimana yinjiye muri FLN

Nsengimana Herman yavuye mu Rwanda ku wa 22 Mata 2014 ajya muri Uganda. Yari asanzwe aziranye na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari usanzwe ari inshuti y’umuvandimwe wa Herman.

Mu 2018 ni bwo Nsengimana yinjiye muri RRM, ishyaka rya Sankara. Nyuma yo kugirana ibiganiro Nsengimana yasabwe kuva muri Uganda akajya muri RDC, akaba umuyoboke wa RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yinjiye muri FLN.

Ku wa 18 Mata 2018 ni bwo Nsengimana Herman yagiye mu birindiro ingabo za FLN zarimo ndetse ahageze ahabwa inyigisho za gisirikare, yazirangije ku wa 12 Nzeri 2018. Kuva icyo gihe yabaye umusirikare mu ngabo za FLN.

Nsengimana yabaye Komiseri ushinzwe Itangazamakuru ndetse n’Urubyiruko. Ubwo Sankara wari umuvugizi wa FLN yafatwaga, ku wa 5 Gicurasi 2019, yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe w’ingabo.

  Nsengimana Herman yatangiye asobanura uko yinjiye muri FLN bigizwemo uruhare na Nsabimana Callixte “Sankara’’.

Herman Nsengimana yasimbuye Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ku buvugizi wa FLN, uyu yafatiwe mu Birwa bya Comores mu 2019.

Tariki ya 5 Gicurasi 2019, ni bwo ishyaka MRCD ari na ryo rifite umutwe w’Ingabo wa FLN, ryasohoye itangazo rivuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte.

Ku wa 17 Mutarama 2020 ni bwo Nsengimana yeretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi, akananyuzwa mu Kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe.

Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Abunganizi ba Nsengimana Herman ni Kabera Johnston na Rugeyo Jean.

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha busoje kwerekana ibyaha byose abareganwa na Rusesabagina baregwa, kuri uyu wa Kane, batangiye kwiregura. Uwa mbere wahereweho ni Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” wari umaze gutabwa muri yombi.

Nsengimana Herman ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie. Yavutse ku wa 12 Nyakanga 1980, yavukiye mu Mudugudu wa Runazi, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo.

Amafoto y’ababuranyi bagera ku rukiko

Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengimana Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Indi nkuru wasoma: Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha byose by’abareganwa na Rusesabagina- Uko iburanisha ryagenze (Amafoto na Video)

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .