00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya byimbitse uko RDF yitwara mu gihe umwe mu basirikare bayo yatabarutse; umuryango we uyagirwa byihariye

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 May 2021 saa 07:17
Yasuwe :

Bajya bavuga ko nta rugamba rutagira abarugwamo n’inkomere, Igisirikare ni umwe mu myuga isaba ubwitange kandi n’umutima ukomeye kuko isaha n’isaha ukirimo aba yiteguye kwitangira abandi ngo bagire amahoro.

Icyakora, si umwuga wo gutinya nk’uko Perezida Paul Kagame yigeze kubibwira abari barangije icyiciro cya 11 cy’Itorero Indangamirwa mu 2018.

Icyo gihe yavuze ko igisirikare ari umwuga mwiza abantu badakwiriye gutinya kuko ushobora kuwugwamo, avuga ko ntaho urupfu rutaba.

Yagize ati"Abantu baratinya ngo iyo ugiye mu gisirikare ushobora gupfa, ngo uraraswa ugapfa, ariko se upfa atarashwe, ko abantu bapfa buri munsi ? Urupfu ntaho ruba kurusha ahandi, hose uraruhasanga. Icyo utinya muri ibyo uragisanga aho wahungiye. Iyo watinye ku rugamba ugisanga aho wahungiye kandi byo bikaba no gupfa bitari neza. Burya hari no gupfa neza.”

Ntako bisa nko gupfa urwanira ubusugire n’ejo hazaza h’igihugu cyawe! Ni nayo mpamvu umusirikare ugize ibyago agatabaruka ari ku rugamba, umuryango we udatereranwa.

Benshi bakunze kwibaza uko bigenda igihe Umusirikare w’u Rwanda yitabye Imana ari ku rugamba cyangwa azize izindi mpamvu zitamuturutseho. Bibaza niba hari icyo umuryango we uba waramuretse ngo ajye gukorera igihugu kandi ukamufasha mu kuzuza izi nshingano ugenerwa n’uko hagenwa ibyo ugenerwa.

Ibigenerwa umuryango w’umwe mu Ngabo z’u Rwanda watabarutse ari ku rugamba cyangwa akitaba Imana kubera indi mpamvu iyo ariyo yose itamuturutseho nk’uburwayi bigenwa n’Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda.

Ingingo ya 94 y’iri Teka igena ibijyanye no kuyagira umuryango w’umusirikare w’u Rwanda witabye Imana ivuga ko "Iyo umusirikare apfuye ari mu bikorwa bya gisirikare cyangwa mu mirwano, umuryango we ugenerwa amafaranga yo kuwuyagira."

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko "Umuryango w’uyu musirikare uhabwa amafaranga angana na bitatu bya kane (3/4) by’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano y’akazi cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo."

Iri teka rigaragaza ko "Umusirikare wa RDF ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu kiruhuko cy’izabukuru angana n’amezi makumyabiri n’ane (24) y’umushahara mbumbe yari agezeho"

Ibi bivuze ko niba umusirikare wa RDF witabye Imana ari ku rugamba yahembwaga ibihumbi 200Frw, kugira ngo hagenwe amafaranga yo kuyagira umuryango we bafata umushara yahembwaga bakawukuba amezi 24 kugira ngo babone ayo yari kuzahabwa igihe yari kuba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Numara gukora iyi mibare urabona ko uyu musirikare mu gihe yari kuba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru yari kuzahabwa 4 800 000Frw. Kugira ngo ubone ayo umuryango we uhabwa igihe ugiye kuyagirwa urafata 4 800 000Frw ukube 3 ugabanye kane, uhite ubona ko umuryango we uzahabwa 3 600 000Frw.

Uko umusirikare yahembwaga menshi bitewe n’ipeti afite, inshingano zindi yari afite cyangwa ubumenyi bwihariye yari afite nko kuba yari umuganga ariko akaba n’umusirikare, niko iyo yitabye Imana n’amafaranga yo kuyagira umuryango we yiyongera.

Urugero, niba umusirikare yahembwaga ibihumbi 500Frw, umuryango we n’ujya kuyagirwa uzahabwa miliyoni 9Frw, mu gihe yahembwaga 1 000 000Frw uhabwe miliyoni 18Frw.

Aha ni kubirebana n’umusirikare wapfiriye ku rugamba. Iyo umusirikare w’u Rwanda yapfuye azize urundi rupfu ariko atagizemo uruhare iyi ngingo ya 94 ikomeza ivuga ko "Umuryango we ugenerwa amafaranga yo kuyagira angana na kimwe cya kabiri (1/2) cy’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.

Aha ni ukuvuga ko niba umusirikare wapfuye atari ku rugamba cyangwa ngo azire izindi mpamvu yiteye nko kwiyahura yahembwaga ibihumbi 200Frw, umuryango we uzahabwa 2 400 000Frw, yaba yahembwaga ibihumbi 500Frw ugahabwa 6 000 000 Frw, mu gihe niba yahembwaga 1 000 000 Frw ugahabwa miliyoni 12 Frw.

Nubwo bimeze gutya ariko iyo umusirikare wa RDF wapfuye yari yarujuje ibisabwa kugira ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru, ikiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe cyangwa igihe cy’amasezerano ye cyararangiye ariko akagumishwa mu kazi, umuryango we ubona amafaranga y’impozamarira angana n’ahabwa ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa urangije amasezerano.

Kugira ngo umusirikare wa RDF ajye mu kiruhuko cy’izabukuru igihe ari ofisiye jenerali agomba kuba afite imyaka 60, yaba ari Ofisiye Mukuru akemererwa ku kijyamo igihe yujuje imyaka 55, yaba ari Ofisiye muto akaba afite imyaka 45 ibi akaba ariko bigenda n’igihe ari Suzofisiye Mukuru.

Icyakora, imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ishobora kongerwa, mu nyungu z’akazi, n’umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ipeti ryisumbuye umusirikare, gusa igihe cy’inyongera ntigishobora kurenza imyaka itanu.

Umusirikare wa RDF ashobora no kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo yuzuze imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Abisaba, mu nyandiko, umuyobozi ufite ububasha bwo kumuzamura mu ipeti ryisumbuye.

Umuryango ufashwa gushyingura

Bimwe mu biranga RDF ni uguherekeza umusirakare wayo witabye Imana mu cyubahiro kandi ibi bigakorwa haba ku musirikare muto cyangwa umu Ofisiye Mukuru. Usanga yaherekejwe na bagenzi ndetse akaba aribo batwara isanduku.

Uretse kuba umuryango w’umusirikare w’u Rwanda witabye Imana uyagirwa unafashwa no mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera. Aya mafaranga aba akubiyemo akoreshwa yose mu bikorwa byo gushyingura umusirikare wapfuye.

Ingingo ya 95 igena ibijyanye n’amafaranga y’ishyingura n’impozamarira ivuga ko "Amafaranga y’ishyingura n’ay’impozamarira atangwa n’ubuyobozi bwa RDF bubifitiye ububasha, agahabwa abazungura ba nyakwigendera bemewe n’amategeko."

Ku muryango wapfushije aya mafaranga yo gushyingura nyakwigendera uyahabwa mbere y’imihango yo gushyingurwa kandi akagenwa na Minisitiri w’Ingabo.

Uretse aya mafaranga afasha mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera, umuryango we unahabwa impozamarira y’amafaranga angana n’inshuro esheshatu z’umushahara mbumbe umusirikare yari agezeho utavanyweho umusoro kandi agatangirwa rimwe.

Umusirikare wa RDF witabye Imana ashyingurwa mu cyubahiro kandi umuryango we ugafashwa muri ibi bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .