00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 200 Frw ziva mu bushakashatsi: UR mu nzira yo kwigobotora ubukene bwari bwarabaye karande

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 September 2021 saa 07:05
Yasuwe :

Mu myaka nk’itatu ishize, nta cyumweru cyashiraga mu itangazamakuru hadatambutse inkuru zivuga kuri Kaminuza y’u Rwanda (UR), ahanini zishingiye ku bibazo by’amikoro make yatangiranye ubwo kaminuza n’amashuri makuru bya Leta byahurizwaga hamwe mu 2014.

Mu Ukwakira 2017, Dr Charles Muligande wahoze ari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Iterambere, yeruriye abadepite bari bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ko nta bushobozi Kaminuza isigaranye kandi ko bidakemutse byaba ikibazo kuri ejo hazaza h’uburezi.

Ikibazo cyahagurukije inzego zose zirimo na Minisitiri w’Intebe, birangira Leta ifashe umwanzuro wo kongerera Kaminuza y’u Rwanda miliyari 36 Frw mu 2019/2019, yiyongera kuri miliyari 25.2 Frw iyi Kaminuza yakoreshaga. Guverinoma kandi yemeye gukomeza kongera iyo nkunga buri mwaka.

Nubwo Guverinoma yemeye ubufasha, Kaminuza y’u Rwanda ikomeje gushakisha amikoro ku ruhande ngo ibashe kugeza ubwo izihaza mu bushobozi, idategereje inkunga.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre aherutse kubwira IGIHE ko kuri ubu buri mwaka binjiza agera kuri miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda aturutse mu bushakashatsi n’ibindi bikorwa by’ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga.

Ni amafaranga anyuzwa mu kigo gishinzwe gucunga amafaranga y’ubushakashatsi cya Kaminuza y’u Rwanda.

Ati "Muby’ukuri biranakorwa ni uko abantu batabibona, buriya tubona hafi miliyoni 200$ ku mwaka mu bufatanye mu by’ubushakashatsi na za kaminuza n’ibindi bigo mpuzamahanga."

Yakomeje agira ati "Tugira n’ubundi buryo amafaranga abonekamo iyo twafashije abantu gukora inyigo z’imishinga n’ibikorwa bitandukanye. Ibyo nabyo birakorwa."

Uretse ubushakashatsi, Prof Lyambabaje yavuze ko hari ibindi bikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi, ubworozi n’ibindi.

Prof Lyambabaje avuga ko ibi byose babihuza hagamijwe guteza imbere Kaminuza no kwishakamo ibisubizo.

Nubwo ibikorwa byinjiriza Kaminuza y’u Rwanda bikiri bito, yavuze ko hari icyifuzo na gahunda yo gutangira kureba uko babyaza umusaruro ibikorwa bishingiye ku bumenyi n’umutungo mu by’ubwenge.

Ati "Icya nyuma abantu bakunda kubona cyane ni ukuvuga ngo abantu bahinze ibishyimbo, ibigori cyangwa tworoye inka n’andi matungo, icyo na cyo kirakorwa, ariko ntabwo ari cyo cyane cyane kaminuza yakagombye kuba ireberaho kubyaza umusaruro cyangwa ibikorwa byayo amafaranga, turifuza ko amafaranga yaturuka mu bikorwa bishingiye ku bumenyi no ku bwenge."

Kaminuza y’u Rwanda kandi ifite intego yo kureshya abanyeshuri mpuzamahanga kugira ngo baze kuyigamo ari na ko irushaho kugirana ubufatanye n’izindi mpuzamahanga.

Muri ubu bufatanye harimo ubwo Kaminuza y’u Rwanda n’iya Kent muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugirana bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, harimo gutangiza amasomo mashya, kongera imbaraga mu masomo yari isanzwe ahari no gufatanya mu bushakashatsi.

Izi kaminuza kandi zemeranyijwe kuzajya zihererekanya abanyeshuri aho Abanyarwanda bazajya boherezwa kwiga muri Kaminuza ya Kent, Abanyamerika na bo bakaza mu Rwanda kuhavoma ubumenyi.

Kuri ubu iyi Kaminuza ibarizwamo amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu, ikaba ibarirwa abanyeshuri bagera ku bihumbi 30, ari na yo ya mbere ifite benshi mu Rwanda.

Prof Lyambabaje yavuze ko Kaminuza y'u Rwanda ifite intego zo gukomeza kwishakamo ibisubizo biyifasha gukemura ibibazo ihura nabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .