00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munyenyezi Béatrice yitabye Urukiko (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 April 2021 saa 02:47
Yasuwe :

Munyenyezi Béatrice uherutse kugezwa mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho.

Munyenyezi Béatrice wavutse mu 1970, akurikiranyweho ibyaha birimo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wa Jenoside, gutegura Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu busambanyi.

Yitabye Urukiko yunganiwe na Me Gatera Gashabana gusa Me Buhuru Pierre Célestin na we uri mu bunganizi be ntiyigeze agaragara mu rukiko.

Me Gatera yabwiye urukiko ko bamenye ko urubanza ruri uyu munsi ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 27 Mata ku buryo inyandiko zijyanye n’ikirego atarazishyikiriza uwo yunganira ndetse ngo banahure baganire ku myiregurire ye.

Gatera yabwiye urukiko ko kuva Munyenyezi yagezwa mu Rwanda, bahuye ku wa Kabiri kandi nabwo bamaranye iminota 20 gusa, asaba urubanza ko rwashyirwa ku yindi tariki n’umukiliya we agahabwa ibintu byose byamufasha mu kwiregura.

Yavuze kandi ko uwo yunganira hari inyandiko yazanye zijyanye na dosiye ye atigeze yemererwa kubona, ndetse ko dosiye ye yaburanishijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mabazwa yashinjwaga n’abatangabuhamya bagaragaye muri dosiye y’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ariko ntihagaragare isano bifitanye.

Gatera yavuze ko bandikiye abamwunganiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo babashyikirize ibimenyetso bijyanye n’uko yireguye icyo gihe.

Munyenyezi ahawe umwanya, yavuze ko na we atarabona dosiye, ndetse ko yahabwa uburenganzira bwo kubona inyandiko yazanye kandi akemererwa kuvugana n’umuryango we kuko kuva yagezwa mu Rwanda bataravugana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ikirego bagishyikirije urukiko ku wa Mbere, ariko kuko kumenya dosiye ye ari uburenganzira umuburanyi agenerwa n’amategeko, nta kibazo kirimo mu gihe urukiko rwabisuzuma rukemeza indi tariki hanyuma Munyenyezi akabona umwanya wo kuvugana n’abunganizi be bagategura urubanza.

Umucamanza yavuze ko urubanza rwimuriwe ku wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021 saa tatu za mu gitondo.

Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

Ubwo Umupolisi yari amuherekeje amujyanye mu cyumba cyabereyemo iburanisha
Munyenyezi ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Ntara y'Amajyepfo
Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda tariki ya 16 Mata 2021
Munyenyezi yasabye ko yahabwa umwanya uhagije wo kubanza gusoma dosiye ye kuko ngo atarayibona

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .