00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biciwe mu nsengero: Isomo amadini n’amatorero yigiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 April 2021 saa 07:24
Yasuwe :

Ikibazo umuntu wese ashobora kugorwa no kubonera igisubizo ni ukuntu amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabayeho mu gihugu kirimo nibura abaturage 90%, babarizwa mu Madini n’Amatorero. Igiteye inkeke kurushaho, ni uko umubare munini w’Abatutsi bishwe biciwe mu nsengero aho babaga bahungiye.

Ni ikimwaro gikomeye ku madini, ni ipfunwe ku banyamadini. Kugeza uyu munsi, hari abantu bigora kwiyumvisha uburyo amadini n’amatorero yemeye kuba igikoresho cy’ubuyobozi bubi, akemera kwigisha inyigisho z’amacakubiri n’ivanguramoko kugeza ubwo abayoboraga iyo miryango Nyobokamana n’abayibarizwagamo bahindukiranye abo basenganaga bakabica babaziza uko Imana yabaremye.

Ubusanzwe mu muco w’Abanyarwanda cyangwa ahandi bemera Imana, bafataga urusengero nk’inzu ubwoko bw’Imana buhuriramo bugiye kuyisaba, kuyiramya, kuyisingiza no kuyishimira. Barufataga kandi nk’ahantu hera, ntavogerwa kandi hashinganywe.

Ni byo koko kuko n’ubundi Urusengero cyangwa Ingoro y’Imana, nayo ubwayo irabyivugira mu gitabo cyayo cya Bibiliya ko babiri cyangwa batatu, iyo bateranye bavuga izina ryayo iba iri kumwe nabo.

Igikomeye kandi giteye agahinda ni uburyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari insengero nyinshi abakirisitu bagiye bahungiramo bikarangira biciwemo, hamwe na hamwe amabwiriza agatangwa n’abayoboraga izo nsengero [Abapadiri cyangwa Abapasiteri].

Ni icyasha ku madini n’amatorero

Mu 2016, nibwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yemeye ku mugaragaro ko abihaye Imana n’abakiristo bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze ibisabira imbabazi.

Mu buryo bweruye, babinyujije mu itangazo ryashyizweho umukono n’abepisikopi ba diyosezi zose zo mu Rwanda, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ivuga ko nubwo ntawe yatumye kugira nabi, basabye imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihaye Imana, n’abakristu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi kandi ni uko byagenze kuri ADEPR kuko nayo muri Mata 2016, yasabye imbabazi ku bw’uruhare bamwe mu bayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

IGIHE yaganiriye n’Abayobozi b’amwe mu madini n’amatorero by’umwihariko Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali muri Kiliziya Gatolika, Antoine Cardinal Kambanda ndetse n’Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Pasiteri Ndayizeye Isaie.

Cardinal Kambanda yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano ndetse n’ibyago bikomeye ariko bikaba akarusho kuko yakozwe n’Abanyarwanda barimo n’Abakirisitu.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni amahano akomeye, ni ibyago bikomeye. Ikibabaje rero ni uko yakozwe n’Abanyarwanda barimo n’abakirisitu, ibyo biratubabaza […], ibintu byabaye mu Rwanda bitabaye impuhwe z’Imana naho ubundi birenze urugero.”

Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu natwe muri iki gihe kimwe n’abandi Banyarwanda tuba turi mu cyunamo tunasenga ngo Imana ijye idutsindira inabi n’urwango kugira ngo tuve mu rupfu tujye mu buzima. Nibyo Umwami wacu Yezu Kirisitu yaje kutwigisha we wemeye akarengane n’urupfu kugira ngo yifatanye n’abo bose bazize icyo bari cyo, barenganye.”

Cardinal Kambanda yavuze ko biba bibabaje kugira ngo umuntu abe yavutsa undi ubuzima ariko noneho by’umwihariko Umukirisitu uzi neza ko impano ikomeye Imana yahaye abari mu Isi ari ‘Ubuzima’.

Ati “Amaraso y’inzirakarengane ni amarira agera ku Mana. Muri aka kanya tuboneraho no gukomeza abasigajwe iheruheru na Jenoside, tugasabira abazize Jenoside kugira ngo Imana ibakire mu mahoro.”

Pasiteri Ndayizeye Isaie yavuze ko ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi byabayemo umubabaro mwinshi, abayikorewe banyura mu majoro y’umubabaro nta muntu ubabwira ngo bahumure.

Yagize ati “Ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibihe byabayemo umubabaro mwinshi cyane ku barokotse kandi banyuze mu majoro, mu minsi myinshi nta muntu ubabwira komera cyangwa humura. Icyo tubabwira ni uko Kirisitu ari umwami w’ihumure kandi arabahumuriza.”

Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Bishop Rusengo Nathan Amooti, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahinyuje cyane Ubukirisitu bw’Abanyarwanda kuko babaye ba ‘Yuda’ bakicana.

Ati “Jenoside yagaragaje Ubukirisitu bwacu nk’Abanyarwanda uko bwanganaga n’aho bwari bushingiye. Yaratugerageje cyane nk’Abanyarwanda cyangwa n’abakirisitu. Abanyarwanda babaye ba Yuda baragambanirana kandi baricana.”

Yakomeje agira ati “Icya mbere numva dukwiye kwemera ko twaguye rwose pe, noneho twakwemera ko twaguye tukica umwana w’Imana. Urumva ko twahemukiye bagenzi bacu ariko sibo twahemukiye gusa twahemukiye n’Imana.”

Jenoside yakorewe Abatutsi, isomo ku nyigisho zihabwa Abakirisitu

By’umwihariko abayoboke ba Kiliziya Gatolika, Kwibuka bifite agaciro gakomeye mu kwemera kwabo kuko Nyagasani Yezu yabwiye intumwa kujya zimwibuka ari nawo muco wo kwibuka abavandimwe, inshuti n’indi miryango yazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

Cardinal Kambanda yavuze ko inyigisho zikwiye gutangwa zigomba kwigisha abantu urukundo, kwirinda icyacamo ibice abantu.

Yagize ati “Inyigisho zikwiye ubu ni ukwirinda icyacamo ibice abantu, isano yacu niyo ikomeye kurusha ibidutandukanya kandi n’ibyo tudahuje ni ubukungu, ariko nk’uko Bikiramariya w’i Kibeho yabivuze turi indabo. Ubwiza bw’indabo ni uko ziba zidasa zose zivanze, natwe rero abantu bose nibo bashobora kuba umuntu umwe.”

“Ubudasa bwacu ni ubwiza kandi ni imbaraga zacu. Pawulo Mutagatifu abivuga neza, agatanga urugero rw’umubiri ufite ibice byinshi ariko ubwinshi bw’ibyo bice nizo mbaraga z’umubiri.”

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abanyamadini bakwiriye guhindura imyigishirize, bakigisha inyigisho zihindura abantu.

Ati “Nk’amatorero dukwiye kwibaza ngo ese inyigisho zigishijwe zahinduye abenyetorero abigishwa ba Kirisitu cyangwa zagiye zibahindura abayoboke b’amadini n’amatorero? Rero amasomo dukwiye gukuramo, ni ayo kwita cyane ku nyigisho zihindura abantu bakaba abigishwa ba Kirisitu.”

“Kuko icyagaragaye ni uko icyo cyabuze muri kiriya gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Rero ni byiza kwibaza ku nyigisho zigishwa uyu munsi wa none, impinduka zizana mu buzima bw’Abanyetorero, uburyo babasha kwanga ikibi bagakora icyiza bidatewe n’ikibiherekeje.”

Bishop Rusengo ati “Ni habeho kwihana, noneho Abakirisitu dufate inshingano zacu za Gikirisitu turebe mugenzi wacu tumubonemo ishusho y’Imana.”

Kuva tariki 7 Mata 2021, Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni. Abayobora amadini n’amatorero basaba abayoboke n’Abanyarwanda muri rusange kurangwa n’imyitwarire iboneye kandi bagafata mu mugongo ababuze ababo.

Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Bishop Rusengo Nathan Amooti, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahinyuje cyane Ubukirisitu bw’Abanyarwanda
Cardinal Kambanda yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano ndetse n’ibyago bikomeye byagwiririye u Rwanda
Pasiteri Ndayizeye Isaie Uvugira ADEPR yavuze ko umuryango nyarwanda wateshutse mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .