00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame asanga urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubyaza ibisubizo aho abandi babona ibibazo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 July 2021 saa 03:47
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi gushyira hamwe mu kumenya no kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi hagati ya Afurika na Amerika, hibandwa cyane ku basore n’inkumi bigishwa kumva ko aho abandi babona ibibazo bo bashobora kubyazamo ibisubizo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Nyakanga 2021, mu Nama y’Ubucuruzi ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika [The Corporate Council on Africa].

Inama iheruka yabaye muri Kamena 2020, yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Iri huriro rikomeje kugira uruhare rukomeye mu gukorera ubuvugizi urwego rw’abikorera hagati ya Amerika na Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye inama y’umwaka ushize iterana hifashishijwe ikoranabuhanga none bikaba ari ko bigenze muri uyu mwaka, ari icyerekana ko imikorere yahindutse.

Ati “Ntabwo tuzi igihe kizamarana [icyorezo cya COVID-19] natwe. Ni yo mpamvu, dukeneye ubufatanye bukomeye hagati ya Afurika na Amerika.”

Amerika yemeye ko izatanga miliyoni y’inkingo za Covid-19, binyuze muri gahunda ya Covax ndetse iza mbere zamaze kugezwa ku Mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko izo nkunga atari igisubizo kirambye ku buremere bw’iki kibazo gikomereye urwego rw’ubuzima ku Isi ndetse ko zitanakemuye ikibazo cy’ubusumbane mu kugezwaho izo nkingo.

Ati “Rero ni ikimenyetso cyiza cy’uko Amerika yiteguye kwihuza n’abafatanyabikorwa ba Afurika, binyuze mu Ishami ryayo rishinzwe imari n’iterambere n’ibindi bigo, gufasha inganda z’imbere gutunganya inkingo n’indi miti.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko Afurika ikomeje gukora uruhare rwayo mu gushyira imbaraga mu ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti [African Medicines Agency, AMA].

Ati “Ibi biratanga amahirwe menshi ku masosiyete ku mpande zombi za Atlantic. Hari ingero twamaze kubona z’uko ubufatanye nk’ubu bwafashije mu guhanga ibishya byagiriye akamaro Isi yose.”

Yakomeje agira ati “Mu myaka mike ishize, ikigo gito cyatangiraga ibikorwa muri California cyitwa Zipline cyegereye u Rwanda ku kugerageza umushinga w’ahazaza mu ikoranabuhanga ryo kugeza amaraso mu bitaro biri kure hakoreshejwe drones.”

Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016, ifite ibyicaro bibiri i Kayonza n’i Muhanga. Itanga serivisi zayo mu bigo nderabuzima 260.

Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu Zipline imaze kwaguka atari muri Amerika cyangwa Afurika gusa ahubwo yageze mu Buyapani aho abakozi bayo baturuka mu Rwanda bakajya gukorera ku Isi hose.

Ati “Ikigo ubu kibarirwa agaciro ka za miliyari z’amadorali.”

Yakomeje agira ati “Reka dukoreshe iki gihe byihutirwa, kugira ngo tumenye ahari andi mahirwe, tugamije gufatanya, twibanda cyane cyane ku basore n’inkumi bo ku migabane yacu yombi, babona ibisubizo aho abandi babona ibibazo gusa.”

Iyi nama ya #AfricaBizSummit, ibaye ku nshuro ya 13, yitabiriwe n’abarenga 1000 barimo abacuruzi n’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Amerika na Afurika, Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma za Afurika n’abandi bayobozi mu nzego za leta.

Abayitabiriye bari gusuzumira hamwe uburyo bushya bwo kwagura umubano n’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, ubukungu n’ubucuruzi hagati ya Amerika na Afurika.

Mu bayobora ibigo bikomeye bitabiriye iyi nama harimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Red Rivers Foods, Dan Philpps, Umuyobozi w’Ikigo Kazana Group, Addis Alemayehou n’abandi.

Perezida Kagame yitabiriye Inama y'Ubucuruzi hagati ya Afurika na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .