00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika yifuza gushyira iherezo ku guhanga amaso ibiribwa biva hanze yayo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 23 September 2021 saa 11:37
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite intego yo gushyira akadomo ku mirire mibi no kuba yahanga amaso ibiribwa bituruka ku yindi migabane, ari nako hahangwa imirimo mishya.

Yabivugiye mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mirire, ubuzima, ubuhinzi n’ibindi bibazo byugarije abatuye Isi birimo imihindagurikire y’ikirere yiswe “United Nations Food Systems Summit”. Yabaye kuri uyu wa 23 Nzeri 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ku wa 26 Nyakanga 2021 ni bwo hari habaye inama yo kuyitegura, mu gihe igitekerezo cyayo cyatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, mu 2019.

Yitabiriwe n’abandi barimo Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, Abdulla Shahid; Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo hirya no hino mu Isi.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bayitabiriye, yabanje gushimira Guterres ku bwo kuzana igitekerezo cyayo dore ko ari yo ya mbere ibayeho igaruka ku mirire n’ibiribwa nk’ibintu byageza ku iterambere rirambye.

Yibukije ko ari byo bigize kimwe cya cumi cy’ubukungu bw’Isi aho byihariye miliyari 8.000$.

Yakomeje ati “Muri Afurika, 70% by’abafite imyaka y’ubukure bakora mu buhinzi n’imishinga ibushamikiyeho; ariko imirire n’ibiribwa ku Mugabane wacu bihora bijegajega ndetse bidahagije. Aya ni amahirwe akomeye yo kongerera umuvuduko iterambere rigeza ku ntego z’amajyambere arambye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari ngombwa ko hakorwa amavugurura hakarushaho kongerwa ingufu bishorwamo “zirimo kongera ishoramari mu ikoranabuhanga ribika rikanasesengura amakuru, ikoranabuhanga mu gutunganya ibikomoka ku nyamaswa n’ibimera, serivisi z’imari zoroshye kuzigeraho n’utundi dushya.”

Yemeje ko ibyo bizanafasha muri ibi bihe Isi yose ikomeje gushaka uko yakwigobotora ingaruka za COVID-19.

Yakomeje agira ati “Kuri Afurika, intego nyamukuru ni ugushyira iherezo ku mirire mibi irangwa ku Mugabane no kuba wahanga amaso ibiribwa bituruka hanze yawo, ndetse hagahangwa imirimo mishya.”

Perezida Kagame kandi yabwiye abitabiriye iyo nama ko Ikigo Nyafurika gishinzwe Iterambere (NEPAD) cyafashije Common African Position (CAP) Kuyishyigikira hibandwa ku bintu bintu bitanu birimo gushyiraho ingamba zirebana n’amafunguro yuje intungamubiri, ubuhunikiro bw’ibiribwa no kwagura gahunda zo kugaburira abanyeshuri.

Hanibanzwe ku gushyigikira amasoko y’imbere muri Afurika hanagurwa ubucuruzi bwaho n’inzira ibiribwa binyuzwamo kugeza bigeze ku bari bubirye.

Icya gatatu cyakozwe ni ukongera ishoramari mu buhinzi rikagera ku 10% by’ibyo Leta zishoramo amafaranga; icya kane kiba korohereza abahinzi bato no kugenzura ko abagore bagera ku mitungo ibyara inyungu; naho icya gatanu ni ukwagura uburyo bwo kurengera abababaye n’ubw’amakuru y’imihindagurikire y’ibihe.

Perezida Kagame yagize ati “Kuzuza inshingano ngo ibi bikorwa bigerweho hazaba harimo amagenzura ahoraho y’Umushinga wita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (CAADP). Uburyo bw’ishoramari bushya bushobora kwihutisha iterambere, ari bwo gushora imari mu birebana n’amafunguro no kuboneza imirire byasabwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.”

Yavuze ko iyo nama ishyizeho intangiriro y’ukundi kwiyemeza gushya mu bufatanye mpuzamahanga bukenewe kugira ngo havugururwe ibirebana n’ibiribwa n’imirire ndetse bijyane n’intego z’iterambere rirambye.

Ati “Ubu ni wo mwanya ngo Isi ihagurukire iki kibazo, dushyire hamwe.”

Antonio Guterres yavuze ko guhindura ibijyanye n’amafunguro n’imirire nidashoboka gusa ahubwo bikenewe, ati “Ibiryo ni ubuzima, ibiryo ni icyizere”.

Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama bagiye batanga ubutumwa bibanda cyane ku mirire yuje intungamubiri n’ibishobora gufasha mu kuba ibiribwa byagera kuri bose.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika yifuza gushyira iherezo ku guhanga amaso ibiribwa biva hanze yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .