00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye u Bufaransa gukora igikwiye ku bakekwaho uruhare muri Jenoside bucumbikiye

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 May 2021 saa 11:19
Yasuwe :

Perezida Kagame yatangaje ko u Bufaransa aribwo bukwiriye guhitamo icyo bubona nk’ikiboneye mu gushyira mu buryo umubano wabwo n’u Rwanda, uhereye ku kuba bwasaba imbabazi cyangwa se bwagira indi ntambwe butera nyuma ya Raporo zirimo iya Komisiyo ya Duclert n’iyitiriwe Muse zagaragaje ko iki gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RFI hamwe na France 24 mu ruzinduko arimo mu Bufaransa rujyanye n’inama yitabiriye igamije kwiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Sudani hamwe n’indi ijyanye no kurebera hamwe uburyo bwo kuzahura ubukungu bwa Afurika bwashegeshwe na Covid-19.

Raporo ya Muse yakozwe bisabwe n’u Rwanda hamwe n’iya Duclert yakozwe bisabwe na Perezida Macron, Perezida Kagame yavuze ko zombi ari intambwe nziza ishobora kubashisha u Bufaransa n’u Rwanda kugirana umubano mwiza nk’uko byari bikwiriye kuba bimeze.

Ati “Hanyuma ibindi tukabisiga inyuma, ahari atari ukubyibagirwa ahubwo ntibitubabaze hanyuma tubashe gukomeza kujya imbere. Ndacyeka ko icyo ari icy’ingenzi cyane.”

Perezida Kagame yavuze ko atategeka u Bufaransa icyo bukwiriye gukora mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, ahubwo ko bwo bufite uburenganzira bwo gukora icyo bubona nk’igikwiriye.

Ati “ Ni ah’u Bufaransa gufata umwanzuro ku cyo bubona ko ari cyiza kuri bwo. Ikintu kibi gishoboka nakora kandi ntifuza gukora, ni ukugira uwo nsaba ko yasaba imbabazi.”

Perezida Kagame yavuze ko hagize ubona ikibazo, agasaba imbabazi ku bushake, we ubwe ari ibintu yakwishimira.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko hari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa mu gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwabwo, ashingiye ku kuba Kabuga Felicien yaratawe muri yombi, avuga ko hari n’ibindi byinshi byakorwa.

Yabajijwe kuri Agathe Habyarimana, uba mu Bufaransa, abazwa niba yifuza ko yakwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu cyangwa se niba yifuza ko yakurikiranwa.

Ati “ Ndatekereza ko dushobora gukomeza gukora ibintu mu buryo buboneye, yaba ari Agathe cyangwa se abandi bantu. Hari n’abandi hano. Ni umwe mu bari kuri lisiti ndende, ari hejuru ariko u Bufaransa buzafata umwanzuro w’icyo bugomba gukora, ntabwo ngiye kubagira inama y’icyo bakora, nagira icyo mbasaba kandi nabyo byakorwa mu buryo bwemewe mu nyandiko ariko ntabwo nshobora kubabwira icyo gukora.”

Agatha Kanziga Habyarimana, umugore wa Habyarimana Juvenal wahoze ayobora u Rwanda amaze imyaka isaga 20 mu Bufaransa nyamara akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yari umwe mu bari mu cyiswe ‘Akazu’ kateguye kakanayobora ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

U Rwanda rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi ariko u Bufaransa bwanze kumuburanisha cyangwa kumwohereza mu Rwanda ngo aburanishwe.

Perezida Kagame yavuze ko atategeka u Bufaransa icyo bukwiriye gukora mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, ahubwo ko bwo bufite uburenganzira bwo gukora icyo bubona nk’igikwiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .