00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kongera kwakira abakerarugendo nyuma ya Covid-19

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 24 September 2021 saa 08:55
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yatanze icyizere cy’uko u Rwanda rwiteguye gusubukura no gukomeza kwakira abakerarugendo, nyuma y’uko uru rwego ruri mu zagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19, kandi rwari rufatiye runini ubukungu bw’igihugu.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24, barimo ingore 11 ingabo 13, bakomoka mu miryango 14, igize imiryango 22 ituye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa byo kurengera ingagi zo mu misozi miremire, ziri mu nyamaswa zishobora kuzimira ku Isi mu gihe zitakwitabwaho mu buryo bw’umwihariko, ari umusaruro w’ubufatanye bwa Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage.

Yagize ati “Uburyo ibikorwa byo kwita ku ngagi mu Rwanda byatanze umusaruro mwiza, byerekana ibyiza bishobora kugerwaho binyuze mu bufatanye bw’abaturage n’abafatanyabikorwa. Ndifuza gushimira abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, ku ruhare bakomeje kugira muri ibi bikorwa mu myaka ishize.”

Umukuru w’Igihugu kandi yakomoje ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19, avuga ko nubwo cyagabanyije umubare w’abakerarugendo basura u Rwanda, Leta yakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Kubera icyorezo, umubare w’abasura pariki waragabanutse, ariko ibikorwa byo kurengera ibidukikije byarakomeje, birimo n’ibikorwa byo gukomeza gukoresha igice cy’amafaranga aturuka mu bukerarugendo, mu kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igirira akamaro abaturage baturiye pariki.”

Mu gihe ibikorwa by’ubukerarugendo bikomeje gufungurwa hirya no hino ku Isi cyane cyane nyuma y’uko inkingo zikomeje kugezwa mu bice byinshi by’Isi, Perezida Kagame yatanze icyizere ku bashyitsi bifuza gusura u Rwanda, avuga ko rwiteguye gukomeza kubakira no guhaza ibyifuzo byabo.

Yagize ati “Uko abakerarugendo bakomeza kuza mu Rwanda, bazakomeza kugirira ibihe byiza mu Rwanda, bihuye n’ibyifuzo byabo. Leta y’u Rwanda izakomeza gushora mu bikorwa byo kwakira abashyitsi, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bwacu, ndetse no kurengera ibidukikije [ku buryo bizagira ingaruka nziza ku] bazadukomokaho.”

Yongeyeho ati “Turi gupima ndetse tukanakingira abantu benshi bashoboka, kugira ngo abanyarwanda n’abashyitsi basura u Rwanda, bakomeze kugira ubuzima bwiza. Intego yacu ni ukugira ngo dukomeze gutuma u Rwanda ruba ahantu hatekanye kandi hakurura ba mukerarugendo.”

Perezida Kagame kandi yashimye abifatanyije n’u Rwanda mu birori byo Kwita Izina, nubwo bitoroshye kuko biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, ati “Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku buryo twari dusanzwe twizihiza umunsi wo Kwita Izina, ariko nishimiye kubona abafatanyabikorwa n’inshuti zacu zifatanyije natwe muri uyu muhango."

Igikorwa cyo Kwita Izina ingagi kibaye ku nshuro ya 17, kikaba cyitabiriwe n’amazina akomeye arimo abakinnyi ba Paris Saint Germain nka Neymar Jr, Kylian Mbappe, Angel Di Maria, Marquinhos na Sergio Ramos, bise ingagi amazina atatu, ari yo ’Ingeri’, ’Nshongore’, na ’Mudasumbwa’. Bukayo Saka ukina muri Arsenal nawe yitabiriye uyu muhango, aho yise ingagi yo mu Muryango wa Pablo, ayita ‘Kura.’

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kongera kwakira abakerarugendo nyuma ya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .