00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ubuhinzi nk’umusemburo uzafasha Afurika kwigobotora ingaruka za Covid-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 July 2021 saa 07:41
Yasuwe :

Perezida Kagame yagaragaje ko igihe kigeze Umugabane wa Afurika ugahagurukira guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, kuko rurimo amahirwe menshi y’iterambere atabyazwa umusaruro, bikagira ingaruka ku bukungu bwa Afurika kandi ibyo bikajyana n’ibindi bibazo birimo igwingira ry’abana.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama yateguwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, igamije kurebera hamwe ibikwiye gukorwa kugira ngo mu 2030, Isi izagere ku ntego 17 z’iterambere rirambye yiyemeje kuzaba yagezeho.

Perezida Kagame wari Uhagarariye Umuryango w’Iterambere rya Afurika, NEPAD, yavuze ko ubuhinzi ari inkingi ya mwamba mu gufasha Afurika kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Ubuhinzi, cyane cyane ubwo muri Afurika, buzadufasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Ibi ni ukuri cyane cyane muri ibi turi kugerageza kubaka iterambere ryasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19.”

Perezida Kagame yavuze ko buri gihugu gikwiye gushyiraho ingamba zihariye mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi, ariko yongeraho ko ari ngombwa ko ibihugu bifatanyiriza hamwe mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.

Yavuze ko bitumvikana uburyo ubuhinzi bwa Afurika bukiri inyuma nyamara uyu Mugabane ufite abantu benshi bashobora gukora muri urwo rwego ndetse ukanagira ubutaka bwera.

Ati “Muri Afurika, 70% by’abantu bafite ubushobozi bwo gukora, bakora mu rwego rw’ubuhinzi. Ariko usanga bigorana kugira ngo umusaruro uboneke kuko amasoko adateguwe neza [ku buryo kongerera] agaciro umusaruro w’ubuhinzi bitaragerwaho."

Ikoranabuhanga rihanzwe amaso

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi, ku buryo rwaba imwe mu nkingi yo kubakiraho iterambere rirambye, Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye kwifashishwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, nubwo ritaragera ku bahinzi benshi.

Yagize ati “Ikoranabuhanga riri kugira uruhare mu [guteza imbere] ubuhinzi bwa Afurika, ariko abahinzi benshi ntibaragera kuri iryo koranabuhanga mu buryo busesuye. Serivisi z’imari, zirimo ubwishingizi ku bahinzi, nazo ntabwo ziragerwaho neza.”

Uku kutagira ikoranabuhanga no kutabona uburyo bw’imari yo gushora mu buhinzi, bituma abashoramari bacika intege kuko baba bafite ibyago byinshi byo guhomba.

Ati “Abakora mu rwego rw’ubuhinzi muri Afurika ntibabona inyungu bakwiriye, kandi bagomba guhangana n’ibibazo by’ibihombo ndetse no kutamenya ahazaza h’ishoramari ryabo. Impinduka [kuri ibi bibazo] ni ngombwa.”

Perezida Kagame yasobanuye ko mu rwego rwo gushakira umuti ibi bibazo byugarije ubuhinzi bwa Afurika, NEPAD yashyizeho imirongo migari igizwe n’ingamba zizafasha Afurika kuruzahura.

Izo ngamba zirimo gushyiraho gahunda ziteza imbere ubuhinzi, gushyiraho uburyo bwo guhunika imyaka, guteza imbere ishoramari rishingiye ku buhinzi ku buryo Leta za Afurika zishyiramo 10% by’ingengo y’imari, guteza imbere amakoperative y’abahinzi ndetse no guteza imbere ibijyanye no kumenya amakuru y’iteganyagihe.

Perezida Kagame yavuze ko izi ntego zizagabanya ibikomoka ku buhinzi Afurika itumiza mu mahanga kandi yakabaye ibyikorera, dore ko 60% by’ubutaka bwera ku Isi ariko budakoreshwa, buri muri Afurika.

Ku rundi ruhande, uyu Mugabane ushora miliyari 35$ mu gutumiza ibikomoka ku buhinzi ku yindi migabane ndetse nta gikozwe, iki kiguzi kizaba ari miliyari 110$ mu myaka itanu iri imbere.

Perezida Kagame yagaragaje ubuhinzi nk'urwego ruzafasha Afurika kwigobotora ingaruka z'icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .