00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriwe na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 May 2021 saa 08:33
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa aho yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Afurika mu Nama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani, yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabereye i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021. Uretse abakuru b’ibihugu yanitabiriwe kandi n’abayobora ibigo by’imari muri Afurika.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aho bombi bitabiriye iyi nama. Ntabwo hatangajwe ibikubiye mu byo abakuru b’ibihugu byombi baganiriye.

Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na mugenzi we Emmanuel Macron byabaye nyuma y’ukwezi hasohotse raporo ebyiri zacukumbuye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izi raporo zirimo iyashyizweho na Perezida Macron, yitiriwe Duclert ndetse n’iyashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda yitiriwe ‘Muse’.

Izi raporo zombi icyo zahuriyeho ni uko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand kuva mu myaka ya 1990 kugeza mu 1994, bwashyigikiye mu buryo bugaragara Leta yari iyobowe na Habyarimana Juvénal ari nayo yateguye inashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama zirimo iyiga kuri Sudani n’ibibazo biri muri icyo gihugu. Iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo iki gihugu kiyobowe n’Uhagarariye Akanama ka Gisirikare, Abdel-Fattah Burhan na Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

Muri iyi nama kandi harebewe hamwe icyakorwa kugira ngo iki gihugu cya Sudani kizabashe kwishyura imyenda kibereyemo u Bufaransa n’ibigo by’imari mpuzamahanga.

U Bufaransa bwahise butangaza ko buzaguriza Sudani miliyari 1.5 z’Amadorali ya Amerika mu gufasha iki gihugu kwishyura imyenda kibereyemo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

Umwenda Sudani ibereyemo Paris Club [irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo], ukabakaba 38% by’umwenda wa miliyari $60 ifitiye abayigurije bo mu mahanga.

Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, yabwiye abitabiriye iyi nama ko yizeye ko igihugu cye muri uyu mwaka gishobora kwishyura umwenda wa miliyari $60 ibashije kugira ayo ikurirwaho no kubona amasezerano y’ishoramari yava mu nama ya Paris.

Leta ya Sudani iri kugerageza kuzahura ubukungu bw’iki gihugu bwashegeshwe ahanini bitewe n’ibihano mu bijyanye n’ubukungu cyagiye gishyirirwaho n’ibihugu bikize. Ku rundi ruhande kandi iki gihugu kiracyafite ibibazo birimo kurangiza intambara n’imitwe yitwaje intwaro mu Burengerazuba mu gace ka Darfur ndetse no muri Leta z’Amajyepfo za South Kordofan na Blue Nile.

I Paris mu Bufaransa kandi kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi hateganyijwe inama y’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika, izaba yiga ku gushakira hamwe uburyo bwafasha Afurika kuziba icyuho cya miliyari $300, mu bukungu bw’uyu mugabane nyuma y’ingaruka za Covid-19.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu na za guverinoma bitabiriye inama yiga ku bibazo biri muri Sudani
Perezida Kagame na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron bagiranye ibiganiro byihariye
Perezida Kagame ari i Paris mu Bufaransa aho uretse guhura na Macron hari inama ebyiri yitabiriye
Perezida Kagame aramukanya na mugenzi we w'u Bufaransa Emmanuel Macron wamwakiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .