00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Misiri wasoje inshingano ze mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 August 2021 saa 06:32
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye ndetse agirana ibiganiro na Ahmed Samy Mohamed El-Ansary wari umaze imyaka itatu ari Ambasaderi wa Repubulika y’Abarabu ya Misiri mu Rwanda, wasoje manda ye.

Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yoherejwe guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu 2018. Ku wa 16 Mutarama uwo mwaka ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2021.

Mu gihe yari amaze mu Rwanda, Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yagiye agira uruhare mu kwagura umubano igihugu cye kigirana n’u Rwanda haba mu buzima n’ubucuruzi.

Igikorwa yaherukaga gukora ni icyabaye muri Kamena 2021, ubwo we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije bashyiraga umukono ku masezerano yo kubaka ikigo kizajya kivurirwamo indwara z’umutima kikanakorerwamo ubushakashatsi.

Kizubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye bw’Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu Iterambere (EAPD) ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abasirikare n’abakozi mu by’umutekano aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.

Ibihugu byombi kandi bimaze imyaka isaga 45 bikorana mu zindi nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ingufu, ubuvuzi no guhererekanya abanyeshuri.

Muri iyo myaka, Abanya-Misiri barushijeho kwerekeza amaso mu gushora imari mu Rwanda ari nako batinyura Abanyarwanda gushora imari muri icyo gihugu.

Kuri ubu buri mwaka, Misiri itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”.

Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi, imineke n’ibindi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Ahmed Samy Mohamed El-Ansary wari umaze imyaka itatu ari Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda
Nyuma y'ibiganiro abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary wari uhagarariye Misiri mu Rwanda kuva muri Mutarama 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .