00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimangiye ko igitutu cyo gufungura Rusesabagina kidashoboka

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 11 August 2022 saa 07:44
Yasuwe :

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abatekerezaga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izashyira igitutu ku Rwanda rugafungura Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha birimo iby’iterabwoba.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo biteganyijwe ko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken agera i Kigali avuye i Kinshasa muri RDC.

Ubwo hatangazwaga uruzinduko rwe mu bihugu birimo n’u Rwanda, ifungwa rya Rusesabagina ryakomeje kuza mu ngingo nyamukuru azaganira na Perezida Kagame.

Rusesabagina yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN ushamikiye ku ishyaka rye, MRCD.

Blinken ubwe mu kiganiro yagiranye na RFI ari muri Afurika y’Epfo, yabajijwe niba ateganya kuganira na Perezida Paul Kagame ku bijyanye n’ifungurwa rya Rusesabagina.

Yasubije ati "Yego, mu buryo bwose, mu bihugu birimo abaturage ba Amerika bafunzwe bidakurikije amategeko, ni ngombwa, uko byagenda kose, kugerageza uko basubira iwacu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Ni imvugo ihuye n’izakomeje gushimangirwa na benshi mu banyepolitiki ba Amerika ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku ifungwa rya Rusesabagina.

Guverinoma y’u Rwanda n’abantu ku giti cyabo bakomeje kwamagana izi mvugo z’agasuzuguro ko kwirengagiza ibyaha by’iterabwoba Rusesabagina yahamijwe n’inkiko, kudaha agaciro abo byagizeho ingaruka no gushaka gusuzugura igihugu gifite ubusugire bwacyo.

Bibaza uburyo Blinken yavuze ko ashyize imbere imiyoborere myiza hanyuma akivanga mu byemezo by’ubutabera.

Ubwo Perezida Kagame yatangaga igitekerezo ku butumwa bwanditswe kuri Twitter n’Umuyobozi Mukuru wa Kepler, Nathalie Munyampenda, yavuze ko nta mpungenge bikwiye gutera kuko ‘gushyira igitutu ku Rwanda bidakora’.

Perezida Kagame yagize ati “Ntibibatere impungenge…hari ibintu bidakora gutyo hano”.

Munyampenda yanenze uburyo hashyirwa imbaraga mu gushaka ko Rusesabagina afungurwa hirengagijwe ko ari icyemezo cyafashwe n’inkiko mu rubanza rwabaye mu mucyo.

Yanenze kandi uburyo hirengagizwa inzirakarengane icyenda zaguye mu bikorwa bya Rusesabagina n’umutwe wa FLN.

Abagizweho ingaruka n’ibi bitero bakomeje gusaba ko amajwi yabo nayo yumvikana, aho gukomeza gusaba ko Paul Rusesabagina arekurwa, ahubwo bagahabwa indishyi.

Munyampenda yitsaga ku nyandiko ya Martin Ngoga, uyobora inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) wigeze no kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.

Ngoga yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika irimo gushaka kwivanga mu butabera bw’u Rwanda, yirengagije ko inzego zayo zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zakusanyije ibimenyetso ku bikorwa bya Rusesabagina zikabitanga.

Yibutsa ko ibi bidatandukanye n’uko u Buholandi bwitwaye ubwo Ingabire Victoire, yari akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda iherutse kuvuga ko mu biganiro bizahuza impande zombi, ubwo Blinken azaba ari i Kigali, u Rwanda ruzagaragaza ko ifungwa rya Rusesabagina ryubahirije amategeko.

Ati “Ku bijyanye n’Umunyarwanda Paul Rusesabagina twaganiriyeho na Amerika inshuro nyinshi mu myaka 10 ishize, rwishimiye uyu mwanya wo kongera kugaragaza neza ko ifungwa rye no guhamywa ibyaha bikomeye byakorewe abaturage b’u Rwanda (bigizwemo uruhare nawe n’abandi 20 bareganwa) mu gihe yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ryari rikurikije amategeko yaba ay’u Rwanda na Mpuzamahanga.”

Abasenateri ba Amerika bamwe bamaze iminsi basaba ko mu gihe u Rwanda rutarekura Rusesabagina, rwahita ruhagarikirwa inkunga rwahabwaga n’iki gihugu yifashishwaga mu bijyanye n’igisirikare.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko hari abayobozi b’ibihugu bikomeye basabye u Rwanda ko rurekura Rusesabagina, ariko akabasubiza ko rufite ubutabera bwigenga, kandi ko bwaciye urubanza rwe mu mucyo, imyanzuro yarwo ariyo ikwiriye gukurikizwa.

Si ubwa mbere u Rwanda rusa n’urushyirwa ku gitutu ariko rukerekana ko ari igihugu cyigenga. Ibintu nk’ibi byabaye kuri Ingabire Victoire, Perezida Kagame akurira uwo ariwe inzira ku murima ko nta gitutu gishobora gushyirwa ku Rwanda ngo rurekure umunyabyaha.

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abatekerezaga ko Amerika izashyira igitutu ku Rwanda rugafungura Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe uruhare mu bikorwa by'iterabwoba byakorewe ku butaka bw'u Rwanda mu bihe bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .