00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimiye abari n’abategarugori b’ingenzi mu buzima bwe (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 October 2021 saa 09:58
Yasuwe :

Perezida Kagame yashimiye abari n’abategarugori ba hafi mu buzima bwe yaba abo babana igihe gito n’abo bahorana by’igihe cyose, avuga ko bafite uruhare rukomeye mu buzima bwe.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021 mu Ihuriro Ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri.

Iri huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”; ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.

Ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 25 ishize, hari byinshi yafashije mu kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda. Yashimiye abari n’abategarugori babaye ku isonga y’igitekerezo kijyanye n’ubumwe bw’u Rwanda binyuze muri Unity Club.

Ati “Abagore nta wabura gukomeza kubashimira ndetse nizera ko muri ibyo byose ari ibigaragara n’ibindi tubatezeho byinshi biri imbere, ndagira ngo mbisubiremo ko mufata umwanya uhagije mu buzima bwacu natwe tukabona imbaraga tukubakiraho.”

Yavuze ko umugabo n’umugore ari magirirane ndetse ko we ku giti cye agira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwe.

Ati “Uhereye ku bakubyara, ugakurikizaho abo mushakana, ugakurikizaho abo mubyara, ndetse wagira n’amahirwe abo mubyara nabo bakabyara ndetse bakabyara abakobwa. Ibyo mvuga ku giti cyanjye ndabizi ko mbisangiye namwe mwese cyangwa benshi muri mwe.”

Perezida Kagame yavuze ko mu buzima bwe bw’akazi, yagize abari n’abategarugori bamuyobora igihe kimwe, agira n’abamuyobora igihe cyose.

Ati “Igihe kimwe ubwo ni hanze mu kazi gasanzwe, abakuyobora igihe cyose bikaba abo mubana. Abo tubana nyine nabavuze, guhera ku bakubyara, uwo mwashakanye, uwo mubyara n’abo babyara.”

“Kugeza ubu ndacyafite ayo mahirwe amfasha no mu kandi kazi nshinzwe. Namwe ayo mahirwe ndayabifuriza kandi murayafite ariko ushobora kugira amahirwe ntunamenye ko uyafite. Icyo mvuga rero, abafite ayo mahirwe bakaba bayazi banabizi, dukomereze aho, abayafite ariko ntibabimenye, babimenye.”

Yavuze ko abafite ayo mahirwe ntibashake kuyamenya, bakwiriye gufashwa ku buryo bagira ubushake bwo kuyamenya.

Perezida Kagame yavuze ko kuba mu gihugu, uko kibana n’ibindi bihugu, byose bihera ku muntu ku giti cye. Yavuze ko umuntu igihe cyose akiriho, afite icyo abereyeho kugeza ku munsi azaba atakiriho ariko by’umwihariko akwiriye kwiberaho akanaberaho mugenzi we.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Unity Club ari ikimenyetso cy’aho abantu bava, aho bagana n’ikibagira abo baribo. Uyu muryango ngo wibutsa igitekerezo gihoraho cy’icyo abantu bahuriyeho aribwo Ubumwe.

Ati “Turabashimira ko mwabitwibukije ndetse bigahera no ku bategarugori ariko byazanyemo natwe twese abagabo.”

Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Mu gihe uyu muryango washingwaga, igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye byari bikeneye kwigwaho no gushakirwa umuti wihuse kandi urambye. Birimo kucyubaka mu nkingi zose zirimo umutekano, ubuzima, uburezi, imibereho; gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse; kwita ku mfubyi zari zandagaye; umutekano w’igihugu hibandwa ku w’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse no kubaka inzego z’igihugu.

Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.

Perezida Kagame ubwo yageraga mu Intare Arena ahabereye ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu
Perezida Kagame yashimiye abagore b'ingenzi mu buzima bwe barimo na Madamu Jeannette Kagame babana
Madamu Jeannette Kagame hamwe n'abandi bari mu buyobozi bukuru bwa Unity Club bakata umutsima w'isabukuru
Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko abari n'abategarugori ari abantu bakwiriye gushimirwa no guhabwa agaciro
Perezida Kagame yasabye abagize Unity Club gusakaza mu banyarwanda igitekerezo yubakiyeho cy'ubumwe
Umukuru w'Igihugu yavuze ko umugabo n’umugore ari magirirane ndetse ko we ku giti cye agira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwe
Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye
Byari ibyishimo ku bayobozi batandukanye bagize Unity Club
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari gushayaya. Inyuma ye ni Uwacu Julienne yasimbuye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, ateze amaboko mu kwishimira isabukuru y'imyaka 25 ya Unity Club
Minisitiri Gatabazi yiyunze ku bandi maze arahamiriza yishimira imyaka 25 Unity Club imaze
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV, asanzwe azwiho ubuhanga mu kubyina ikinimba, imbyino isaba ingufu

Amafoto: Igirubuntu Darcy & Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .