00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bane, anagena uwungiriza muri NISS

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 June 2021 saa 08:39
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Lieutenant Colonel JP Nyirubutama wazamuwe ku ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).

Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera abandi basirikare bakuru batatu barimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant Colonel Ronald Rwivanga wazamuwe ku ipeti rya Colonel. Lieutenant Colonel Callixte Kalisa na we yazamuwe ku ipeti rya Colonel ndetse na Lieutenant Colonel Francis Ngabo Sebicundanyi yahawe ipeti rya Colonel.

Col Nyirubutama wahawe inshingano nshya ni umwe muri 47 baherutse gusoza amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, akaba ari na we wahembwe nk’uwitwaye neza muri bagenzi be (Overall best student).

Nyirubutama yakoze mu myanya itandukanye irimo kuba yarigeze kuba Umuyobozi Wungirije wa RwandAir, nyuma yo kuba umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

Col Callixte Kalisa wazamuwe mu ntera ni Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ushinzwe guhuza ibikorwa by’ibigo bishamikiye kuri iyo Minisiteri. Ni umwanya yagiyeho mu 2016 nyuma y’imyaka umunani ari umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri iyo Minisiteri. Ni Visi Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS.

Col Ronald Rwivanga ni Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda guhera mu Ukuboza 2020 asimbuye Lt Col Innocent Munyengango. Mbere yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College). Yakoze kandi indi mirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda harimo no kuba umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa.

Col Francis Ngabo na we ni umwe mu baherutse gusoza amasomo i Nyakinama akaba yaraje ku mwanya wa kabiri mu bitwaye neza (Second overall student Award), akaba yaranabaye uwa mbere mu gukora umushinga mwiza w’ubushakashatsi (Best college research paper).

Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel
JP Nyirubutama yahawe ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano, NISS. Ni we wahize abofisiye bakuru mu masomo aherutse gusorezwa i Nyakinama
Francis Ngabo Sebicundanyi wazamuwe mu ntera akagirwa Colonel, ni umwe mu bahembwe na Perezida Kagame ku wa 11 Kamena nk'uwahize abandi mu masomo ya gisirikare yaberaga mu ishuri rya Nyakinama
Colonel Callixte Kalisa ni umwe mu bazamuwe mu ntera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .