00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Zambia ku bw’urupfu rwa Kenneth Kaunda

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 18 June 2021 saa 12:57
Yasuwe :

Perezida Kagame Paul, yihanganishije abaturage ba Zambia nyuma y’urupfu rwa Kenneth Kaunda, Perezida wa mbere wayoboye Zambia nyuma yo kwigobotora ubukoloni bw’Abongereza mu 1964.

Kenneth Kaunda yitabye Imana afite imyaka 97 azize indwara z’ubuhumekero mu bitaro bya gisirikare biherereye mu murwa mukuru Lusaka ku wa 17 Kamena 2021.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame, yihanganishije umuryango we ndetse n’abaturage ba Zambia ku bw’urupfu rw’intwari nka Kaunda waharaniye ubwigenge bw’abanya-Zambia na Afurika muri rusange.

Yagize ati “Nihanganishije umuryango wa Perezida Kenneth Kaunda n’abaturage ba Zambia. Uruhare yagize mu kubohora Afurika ntiruzigera rwibagirana. Ubuyobozi bwe kuri uyu mugabane ndetse n’umurage asize wo guharanira agaciro n’iterambere bya Afurika bizahora bizirikanwa.”

Kenneth Kaunda bakundaga kwita KK yabaye impirimbanyi ikomeye y’agaciro n’ubwigenge bwa Afurika, aho yari ashyigikiye cyane ibikorwa byo kurwanya irondaruhu ryabereye muri Afurika y’Epfo (apartheid), ashyigikira ishyaka riharanira ubwigenge muri Mozambique ndetse no muri Zimbabwe.

Mu myaka ye ya nyuma yo kuva ku butegetsi, yashyize imbaraga mu gukangurira abantu kwirinda no kurwanya Agakoko gatera SIDA nyuma y’uko umwe mu bahangu be imuhitanye.

Mu 2002 yabwiye Reuters ati “Twarwanyije ubukoloni. N’ubu dushobora gukoresha imbaraga twakoresheje icyo gihe mu kurwanya SIDA kuko igiye kutumaraho abantu muri Afurika.”

Muri Kamena 2017 ubwo Perezida Kagame yasuraga Zambia, yahuye na Kaunda ndetse bagirana ibiganiro.

Mu bihembo byo kurwanya ruswa byiswe ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’ byatangiwe i Kigali mu Ukuboza 2019, Kaunda yahawe igihembo nyamukuru nk’uwagize uruhare mu kurwanya ruswa mu gihugu cye.

Kenneth Kaunda yavutse 28 Mata mu 1924, asize abana bane, umugore we batandukanye mu 2012.

Yanditse ibitabo umunani, harimo ikitwa ‘Letter to My Children’ [Ibaruwa igenewe abana banjye], ‘Zambia will be Free’ [Zambia izabohoka] n’ibindi. Igitabo cya nyuma yanditse cyitwa ‘The Political Philosophy of President Kenneth D. Kaunda of Zambia’, yacyanditse mu 1986.

Aha Perezida Kagame yaganiraga na Kenneth Kaunda muri Kamena 2017

Ubwo Perezida Kagame yahuraga na Kenneth Kaunda mu 2017


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .