00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir igiye gutangira ingendo zijya Goma na Lubumbashi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 August 2021 saa 08:17
Yasuwe :

Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yatangaje ko mu gihe cya vuba izatangiza ingendo mu Mijyi ya Goma na Lubumbasi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nkuru nziza yatangajwe na RwandAir kuri uyu wa 18 Kanama 2021, aho ku ikubitiro ingendo zijya muri iyi mijyi ibiri zizajya ziba nibura buri cyumweru.

Muri Werurwe 2019, ni bwo u Rwanda na RDC, byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, byatumye RwandAir itangiza ingendo zerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

Muri Mata uwo mwaka, RwandAir yahise itangira gukora ingendo eshatu mu Cyumweru za Kigali-Kinshasa, aho kuri ubu ijya cyangwa ikava ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili kiri i Kinshasa.

Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame aheruka kugirira muri Congo nyuma y’aho mugenzi we Félix Tshisekedi asuye u Rwanda ku wa 25 Kamena 2021, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atsura ubuhahirane arimo n’agena amahame yo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa byambukiranya imipaka.

RDC ni igihugu gikorana ubucuruzi n’u Rwanda. Nta gushidikanya ko kongera ingendo za RwandAir, mu bice bitandukanye bya RDC bizongera ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi bikagura n’urwego rw’ubucuruzi bubarurwa hagati yabyo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa, yasabye abaturage b’ibihugu byombi gukomeza gufatanya mu rugamba rw’iterambere.

Ati “Ndashishikariza Abanyarwanda baba muri RDC kimwe n’Abanye-Congo bahisemo u Rwanda nk’igihugu cyabo cya kabiri, kubahiriza amategeko y’aho baba.”

Ku bijyanye n’ubucuruzi, Karega yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yabyazwa umusaruro n’Abanye-Congo, nko kuba ari inzira yakwifashishwa mu kwinjiza cyangwa kohereza mu mahanga ibicuruzwa binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam na Mombasa.

RwandAir igiye gutangira ingendo zijya mu Mijyi ya Goma na Lubumbashi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .