Iki cyemezo gishingiye ku bukana bw’ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo, amakuru avuga ko bufite ubushobozi bwo kwihinduranya cyane, ariko imiterere n’imyitwarire yabwo ikaba itaramenyekana. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ubu bwoko bwamaze guhabwa izina rya ‘Omicron.’
Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 28 Ugushyingo, bivuze ko ari kuri iki Cyumweru.
Minisante kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo, arimo kwambara neza agapfukamunwa igihe cyose, gufungura imiryango mu gihe abantu bari mu nzu imbere, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, gusiga intera ya metero hagati y’abantu ndetse no gukaraba intoki inshuro nyinshi.
Iki cyemezo kigamije kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho mu rugamba rwo guhangana na Covid-19, aho ruri mu bihugu bya Afurika byabashije kuyihashya mu buryo bufatika.
Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko abantu bose bakingiwe Covid-19 byuzuye n’abana batarengeje imyaka 18, batagikeneye kumara amasaha 24 muri hoteli mu gihe bategereje ibisubizo bya COVID-19 bakigera mu gihugu.
Iki cyemezo cyakuweho nyuma y’uko muri Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana bukabije kandi buri gukwirakwira cyane.
Ubu bwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye bwa mbere muri Botswana, mbere ya Afurika y’Epfo, Hong Kong nyuma igera muri Israel n’u Bubiligi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yabwiye Televiziyo Rwanda ko yandura cyane.
Ati “Amakuru mabi ateye impungenge ni uko ikomatanyirije hamwe izindi virusi kandi ikaba ikaze umuntu akurikije ibyo abashakashatsi bari kuyivugaho.’’
Yasobanuye ko u Rwanda rutaragera aho rwashyiraho Guma mu Rugo kuko hakiri amakuru akiri kwegeranywa n’ubushakashatsi buri gukorwa ngo hamenyekane imiterere y’iri virusi.
Ati “Iyo virusi ishobora kuba yandura cyane, ese irica cyane? Icyo kibazo ntabwo kirabonerwa igisubizo. Iyo ugupfa kw’abantu banduye kuri hejuru, biba bivuze ngo virusi ikaze cyane.’’
Kugeza ubu ibihugu byinshi birimo Amerika, u Bwongereza, u Buholandi n’ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi byahagaritse ingendo z’indege zituruka mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Botswana, Namibia, Zimbabwe, Eswatini na Lesotho.
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yo yasohoye itangazo rimenyesha abaturage kurushaho kuba maso no kwikingiza.
Ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe n’inzobere zo muri Afurika y’Epfo bugaragaza ko virus nshya yihinduranya inshuro nyinshi kurusha na Delta, bigatuma biyorohera kwanduza abantu benshi byihuse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!