00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwemejwe mu bihugu bitatu bizubakwamo uruganda rukora inkingo za COVID-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 21 June 2021 saa 07:24
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruri mu hantu hatatu hatoranyijwe ku Mugabane wa Afurika nk’ahazubakwa uruganda rukora inkingo za COVID-19 kandi ko rugeze kure gahunda ziganisha mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 21 kamena 2021, ubwo yari mu Nama yiswe Qatar Economic Forum.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Umugabane wa Afurika wihaze mu nkingo ari uko ugomba gutangira kuzikorera.

Ati "Biroroshye Afurika igomba kuba umufatanyabikorwa ungana n’abandi bose bo ku Isi cyane iyo bigeze ku gukora inkingo aho gutegereza inkingo ziturutse aho hantu bazikorera. Aka kanya Afurika irajwe ishinga no kugerageza gukora ibyo, gushaka abafatanyabikorwa bo gutangiza ibikorwa byo gukora inkingo, dufite Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by’Imari, IFC, dufite Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, dufite abandi bafatanyabikorwa bashaka kuza gufatanya n’Umugabane wacu muri ibyo."

Yavuze ko u Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal aribyo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19.

Ati "Mu gihe ibyo bizaba byatangiye gukora ndacyeka tuzabasha kubona inkingo dukeneye ku gihe ndetse n’Isi yose. Ku Mugabane wacu hazaba hari ahantu hatatu hakorerwa inkingo za COVID-19 ndetse ibi bihugu bimaze gutera intambwe ndende muri uwo murongo ibyo ni Afurika y’Epfo, Sénégal n’u Rwanda."

Perezida Kagame yavuze ko ibi bigo bizakora inkingo byifashishije ikoranabuhanga rya mRNA ndetse yemeza ko u Rwanda rugeze kure imyiteguro izatuma uru ruganda rutangira gukora.

Ati "Tuzaba turi mu hantu ku Mugabane aho ibikorwa byo gukora inkingo bizabera ku Rwanda by’umwihariko, twakoranye n’inganda zifite ubunararibonye mu ikoranabuhanga rya mRNA."

"Iri ni ikoranabuhanga rishya rikoreshwa mu bintu byinshi, mu buhinzi cyangwa ku bindi byorezo. Twamaze kuganira n’abafite iryo koranabuhanga turi kuganira n’abantu bazatanga inkunga mu buryo bw’amafaranga ndetse ndatekereza ko mu mezi make dushobora gutangira gukora ibitarigeze bibaho."

Messenger RNA (mRNA) ni uburyo bushya buri kwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo z’indwara zandura zirimo na COVID-19.

Uburyo bwa mRNA bwari bwaratekerejweho mbere hakorwa inkingo za Zika, ibicurane n’izindi, ariko abashakashatsi batangira kubukoresha hamaze kuvumburwa virusi ya SARS-COV2 itera COVID-19.

Ahagana mu myaka ya 1990, ni bwo Umunya-Hongrie, Katalin Karikó w’imyaka 66 ubu, yagaragaje bwa mbere ko mRNA yakora mu ikorwa ry’inkingo ariko aterwa utwatsi.

Inkingo z’Abanyamerika zirimo Moderna na Pfizer zakozwe muri ubwo buryo; mu gihe urwa Johnson&Johnson na rwo rwabo, AstraZeneca y’Abongereza, Sputnik V y’Abarusiya na Sinovac y’Abashinwa zakozwe mu buryo buzwi nka “adénovirus” bwifashisha utunyangingo twa virus ivurwa.

Kugeza ubu inkingo zikorwa mu buryo bwa mRNA ziracyari nkeya ariko hagaragazwa ko kuzikora bitagoranye cyane nk’uburyo gakondo kuko zo zikoreshwa ibikoresho bisanzwe muri laboratwari gusa.

Byitezwe ko uko ikoranabuhanga rizagenda ritera imbere mRNA izifashishwa mu gukora urukingo rumwe ruzajya rukingira indwara zose zandura zishobora kurwanywa, kuzikingira bigatandukanywa n’umubare wa doses zizajya zihabwa umuntu.

Amakuru y’uko u Rwanda ruri mu hantu hazubakwa uruganda rukora inkingo za COVID-19 yanatangajwe kandi na Ngozi Okonjo-Iweala, uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) wanavuze ko Nigeria nayo ishobora kwiyongera kuri ibi bihugu bitatu.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze kure imyiteguro yo gutangiza uruganda rukora inkingo za COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .