00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukoro utegereje Gatabazi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 March 2021 saa 07:11
Yasuwe :

Prof Shyaka Anastase wari umaze imyaka hafi ibiri n’igice ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagaragaje ko muri icyo gihe hari byinshi byagezweho ku bufatanye n’izindi nzego ariko yifuza ko Gatabazi Jean Marie Vianney, wamusimbuye yakwibanda ku gushakira ibisubizo ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati y’aba bombi, nyuma y’amasaha make Gatabazi arahiriye kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Prof Shyaka yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere, ubufasha n’imbaraga yamuhaye mu mirimo yakoraga no kumushoboza ibyo yakoraga.

Kuva mu 2018, ubwo Prof Shyaka yagirwaga Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu hari impinduka ziganisha ku mibereho myiza y’abaturage zagiye zikorwa aho nk’ibijyanye n’uburyo abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa byavuye kuri 65% bikaba bigeze kuri 82%.

Ibijyanye no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage byavuye kuri 70% bigera kuri 87%, ibijyanye n’imitangire ya serivisi, ubu yageze kuri 78% ivuye kuri 74% yariho mu 2018, mu gihe gahunda y’imyaka irindwi iteganya ko u Rwanda ruba rugeze kuri 90%.

Prof Shyaka ati “Birumvikana rero ko hakiri urugendo rurerure rwo kugera kuri iyo ntego u Rwanda rwihaye muri iyi myaka itatu iri imbere.”

Muri iyi myaka ibiri n’igice ishize Prof Shyaka ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, iyi minisiteri ku bufatanye n’izindi nzego yari yihaye umuhigo wo gufasha abanyarwanda kubona amacumbi, aho inzu ibihumbi 11 zagombaga kubakwa kuva mu 2018 kugeza muri Kamena 2021.

Ati “Nibura hafi 9000 zarubatswe, ba nyirazo bazirimo nabwo haracyari urugendo rwo gukora ndetse hakaba n’izindi nyinshi zikeneye gusanwa.”

Ibijyanye n’ihame ry’uko serivisi abanyarwanda bahabwa ziba zitanzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, inzego z’ibanze zakoze urugendo rushimishije aho kuri ubu nibura serivisi 97% zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu 2020 zari kuri 89%.

Prof Shyaka yavuze ko hari imishinga itarakoraga neza nayo yahagurukiwe uyu mwaka, hongerwamo imbaraga kugira ngo ishobore gukora aho nibura igera kuri 65% yakozwe, mu gihe isigaye ikabakaba 25%, igikeneye kongerwamo imbaraga.

Yakomeje agira ati “Ibijyanye n’uburyo inzego z’ibanze zikurikirana gucunga neza umutungo wa rubanda, igishimishije hari intambwe yatewe muri iyi myaka itatu ishize ariko na none ntabwo turagerayo, haracyari byinshi byo kunozwa.”

Umukoro kuri Minisitiri Gatabazi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifite inshingano rusange zo guhuza gahunda zijyanye n’imiyoborere myiza n’imitegekere y’igihugu ihamye bigamije iterambere mu by’ubukungu, imibereho na politiki.

By’umwihariko, Minaloc ishinzwe guteza imbere, kumenyeshakisha no guhuza ishyirwa mu bikorwa rya politiki, ingamba na gahunda bijyanye n’ubutegetsi bw’igihugu binyujijwe mu gushyiraho politiki, ingamba na gahunda z’igihugu zijyanye n’imiyoborere myiza, imitegekere y’igihugu, imibereho y’abaturage n’imiturire mu Midugudu hagamijwe iterambere rirambye.

Mu bindi harimo gushyiraho amategeko ajyanye n’imiyoborere myiza, imitegekere y’igihugu, imiturire n’iterambere mu mibereho myiza n’ubukungu.

Prof Shyaka yavuze ko umusimbuye akwiye gushyira imbaraga mu gukomeza gufasha inzego z’ibanze kwirinda icyorezo cya Covid-19, gukurikirana ibijyanye n’ubudehe ndetse no kongerera imbaraga urwego rw’Akagari.

Yavuze kandi ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kureba ibibazo bibangamiye imibereho y’abanyarwanda by’umwihariko abafite intege nke.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko inshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu ziremereye ariko atari wenyine kuko ari uwamuhaye izo nshingano ahari ngo atange inama n’umurongo ndetse n’ubufatanye n’abandi bayobozi buzamufasha kugera ku cyo uwamutumye ashaka.

Yakomeje agira ati “Nk’uko abitwibutsa kenshi, icya mbere ni ukumva ko ntari njye nyine, Umukuru w’Igihugu arahari, afite amasezerano yagiranye n’abaturage, afite ibyo yabemereye mu gihe cy’imyaka irindwi turimo, nkumva rero icyanzagamo buri gihe ni ukuvuga ngo abaturage bategereje iki? Nkumva ubuyobozi ari inshingano ariko hakazamo ko iyo bitagenze neza ubibazwa.”

Avuga kandi ko n’ubwo hari inshingano za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ariko iza ngombwa ari ubukangurambaga kugira ngo n’ibindi bikorwa izindi nzego zishobora gukora zibone uburyo bw’uko bishobora gukorwa.

Ati “Kuko abaturage bari kumwe n’Umukuru w’Isibo, bari kumwe n’Umukuru w’Umudugudu, uw’Akagari kugira ngo bashobora guhinga, bashobora kubungabunga ibidukikije n’ibindi byose bakora babifashijwemo n’abo bayobozi bo mu nzego z’ibanze.”

Minisitiri Gatabazi yibukije abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko bafite inshingano zo guhindura ubuzima n’imibereho by’abaturage bakoresheje izi nzego ziva ku muryango, umudugudu zikarinda zigera ku rwego rw’igihugu.

Prof Shyaka ahererekanya ububasha na Gatabazi wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu
Umuyobozi Mukuru wa FARG, Uwacu Julienne ashyikiriza impano Minisitiri Gatabazi
Prof Shyaka Anastase yari amaze imyaka ibiri n'igice ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu
Gatabazi na Shyaka bashyira umukono kuri raporo y'ihererekanyabubasha
Abakozi ba Minaloc n'abandi bo mu bigo biyishamikiyeho bari bitabiriye umuhango w'ihererekanyabubasha

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .