00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwenda w’igihugu ugeze kuri 71,3% by’umusaruro mbumbe; indi myaka bizagenda bite?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 December 2021 saa 07:28
Yasuwe :

Mu 2020, igipimo cy’umwenda igihugu cyari gifite ugereranyije n’umusaruro mbumbe cyari 71,3% kandi uzakomeza kuzamuka uko imyaka iza kuko mu 2022 uzaba ari 75,6% ugabanuke mu 2024 ugere kuri 73,6%. Ikibazo gikomeje kwibazwa ni ubushobozi bw’igihugu bwo kuwishyura.

Ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda muri Gicurasi 2020, ibikorwa hafi ya byose byaba iby’abikorera n’ibya leta byarafunze, ubukungu bw’igihugu bushegeshwa bikomeye n’ingaruka zazanywe n’iki cyorezo gikomeje kuyogoza Isi.

Leta yashakishije amikoro n’ubushobozi kugira ngo haboneke ingengo y’imari ikenewe mu guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka zacyo ku buzima n’ubukungu bw’igihugu.

Hifashishijwe uburyo bushoboka bwose kugira ngo haboneke ingengo y’imari binyuze mu misoro ndetse n’inguzanyo zaba iz’imbere mu gihugu n’izo hanze ndetse n’impano z’amahanga.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatumye umwenda n’amadeni by’igihugu bikomeza kwiyongera hari icyizere cyo kugabanuka mu myaka iri imbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ukuboza 2021, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, uko ubukungu rusange n’ingengo y’imari bihagaze.

Umwenda rusange w’igihugu haba uw’imbere mu gihugu no hanze ndetse n’umwenda w’amasosiyete ya leta [ayo leta yishingira], byose ubishyize hamwe bingana na 71,3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko muri uwo mwenda harimo 55,6% by’umwenda wo hanze ndetse na 15,7% by’umwenda w’imbere mu gihugu.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko nk’uko byemeranyijweho n’Ikigega mpuzamahanga cy’Imari, IMF, muri uyu mwaka wa 2021, igipimo cy’umwenda kizagera kuri 75,6%, ukurikiyeho kigere kuri 76,6%.

Minisitiri Dr Ndagijimana ati “Guhera mu 2023, uzagenda umanuka kuzageza kuri 57%, iki gipimo cy’umwenda kizaba kigezeho mu 2030.”

Yakomeje agira ati “Kugera ku bikenewe muri iyi myaka itatu ya mbere yo guhangana na Covid-19, nyuma yaho amafaranga aturuka imbere mu gihugu agenda azamuka ,uko ibikorwa by’abikorera bigenda bizamuka ni nako mu myaka ikurikiyeho kuva 2023, kiriya gipimo kigenda kimanuka.”

Kwishyura uyu mwenda birashoboka?

Ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko iyo umwenda wo hanze y’igihugu utazaba umwenda uremereye, ari umwenda kizashobora kwishyura bijyanye n’ubukungu bwacyo.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko hari icyizere cy’uko u Rwanda ruzabasha kwishyura umwenda rufite kuko urahendutse.

Ati “Umwenda w’igihugu uri ku gipimo cyiza, uretse gusa kureba uko ungana no kureba imiterere yawo kubera ko umuzigo wo kwishyura ushingira cyane kureba niba umwenda uciriritse cyangwa uhenze.”

Yakomeje agira ati “Aha rero 88% by’umwenda wo hanze w’u Rwanda, ni umwenda uhendutse, ibi rero byorohera igihugu kwishyura buri mwaka.”

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF na Banki y’Isi bigena ibipimo ngenderwaho mu gupima umwenda w’igihugu niba uzabasha kwishyurwa cyangwa ari umutwaro uremereye.

Mu bigenderwaho hari ukureba umwenda wo hanze w’igihugu iyo uwugereranyije n’umusaruro mbumbe, aho igipimo shingiro ubusanzwe aba ari 55% b’umusaruro mbumbe.

Ku ruhande rw’u Rwanda rugeze kuri 35,2% ndetse mu myaka izakurikiraho ruzaba rugeze 37,8% mu 2022 aho mu 2027 u Rwanda ruzaba rukiri munsi y’igipimo cya 55%.

Ikindi ni ugupima umwenda wo hanze uwugereranyije n’amafaranga ava mu byo igihugu cyohereza mu mahanga, aho igipimo ntarengwa ari 240% by’umusaruro mbumbe.

Minisitiri Dr Ndagijimana ati “Ubu twebwe turi ku 192% no mu myaka izakurikiraho hose tuzaba turi munsi ya kiriya gipimo.”

Ikindi ni ukureba amafaranga igihugu cyishyura ugereranyije n’ayo cwinjiza avuye mu mahanga, aha igipimo ntarengwa ni 21%, aho mu mwaka ushize u Rwanda rwari kuri 5%, uyu mwaka ruri kuri 31%, biri hejuru y’igipimo.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko iri zamuka rikabije ryatewe n’uko u Rwanda rwafashe amafaranga mu isoko mpuzamahanga ry’impapuro mpeshamwenda, aho rwabonye miliyoni 620$ rwari rukeneye.

Yakomeje agira ati “Twagombaga kuba turi hasi cyane ya kiriya gipimo, muziko twakoze ikintu gikomeye muri uyu mwaka, twafashe amafaranga muri Euro Bond, twishyura umwenda wagombaga kwishyurwa mu 2023, twawishyuye mbere y’igihe.”

Undi mwenda uhenze wari kuri 7% by’inyungu ndetse hishyurwa miliyoni 100$ y’umwenda RwandAir yari irimo mu bijyanye n’indege.

Avuga ko mu myaka izakurikiraho u Rwanda ruzaba ruri ku gipimo cya 8%, ugereranyije n’igikimo ntarengwa cya 21%.

Minisitiri Dr Ndagijimana avuga n’ubwo umwenda ufatwa na leta ushobora kuba ari mwinshi ariko utateza ikibazo cyane ko ucunzwe neza kandi ushorwa mu gukemura ibibazo by’ubukungu.

Ati “Guverinoma icunze neza umwenda kandi yubahiriza ibipimo ntarengwa ikindi gikomeye ni uko umwenda ufatwa mu gukemura ibibazo by’ubukungu.”

Muri rusange muri uyu mwaka wa 2021, umwenda wose uzaba ari 75,6%, harimo umwenda uturuka hanze y’igihugu ungana na 57,8% ndetse n’umwenda w’imbere mu gihugu ingana na 17,8%.

Binyuze muri gahunda zikomeje gushyirwaho mu kuzahura ubukungu, Minisitiri Dr Ndagijimana avuga ko ubukungu bw’igihugu muri uyu mwaka buzazamukaho 10,2% ugereranyije na -3.4% ryabayeho umwaka ushize.

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, itangaza ko mu 2022 ubukungu buzazamuka ku kigero cya 7,2%, mu 2023 buzamuke kuri 7,9%, mu 2024 buzamuke 7,5% no mu 2025 buzamuke 7.5%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .