00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yolande Makolo na Stephanie Nyombayire bamaze igihe bakora muri Perezidansi bahawe inshingano nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 July 2021 saa 04:02
Yasuwe :

Yolande Makolo yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu gihe Stephanie Nyombayire we yagizwe uwo muri Perezidansi ya Repubulika.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga niyo yemeje ko bahabwa inshingano nshya.

Bombi bari bamaze igihe kinini bakora muri Perezidansi mu ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru.

Usibye gukora mu ishami ry’itangazamakuru, Yolande Makolo mu 2014 yari yagizwe Umwanditsi w’imbwirwaruhame za Perezida wa Repubulika.

Ku rundi ruhande, Stephanie Nyombayire yari aherutse guhabwa izindi nshingano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho mu kwezi gushize yari yagizwe Umunyamabanga Mukuru wihariye wungirije ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.

Yolande Makolo yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga
Stephanie Nyombayire yagizwe Umuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .