Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga niyo yemeje ko bahabwa inshingano nshya.
Bombi bari bamaze igihe kinini bakora muri Perezidansi mu ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru.
Usibye gukora mu ishami ry’itangazamakuru, Yolande Makolo mu 2014 yari yagizwe Umwanditsi w’imbwirwaruhame za Perezida wa Repubulika.
Ku rundi ruhande, Stephanie Nyombayire yari aherutse guhabwa izindi nshingano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho mu kwezi gushize yari yagizwe Umunyamabanga Mukuru wihariye wungirije ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.
Communiqué from the Office of the Prime Minister | Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe pic.twitter.com/rIEbDTpY36
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) July 31, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!