00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahawe miliyari 96 Frw yo kubaka laboratwari no kuzahura ubucuruzi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 October 2021 saa 02:24
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yahawe na Banki y’Ishoramari y’u Burayi [EIB] miliyoni 82 z’Amayero ni ukuvuga asaga miliyari 96 Frw, agiye kwifashishwa mu kuzahura imishinga y’ubucuruzi hibandwa ku y’abagore yazahajwe na Covid-19 ndetse no kubaka no guha ubushobozi Laboratwari y’Igihugu.

Aya mafaranga arimo miliyoni 27 z’Amayero yahawe Guverinoma y’u Rwanda, yo kwifashishwa mu kubaka Laboratwari y’Igihugu, ifite ubushobozi buri ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no gupima indwara zitandukanye.

Ni mu gihe andi ari inguzanyo ya miliyoni 40 z’Amayero yahawe Banki ya Kigali ndetse n’andi miliyoni 15 z’Amayero yahawe Banki y’Ubucuruzi ya KCB Bank Rwanda.

Iyi nguzanyo y’imyaka irindwi yahawe izi banki, izakoreshwa hibandwa cyane ku mishanga y’abakobwa n’abagore, ikaba izagenerwa nibura 30%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko aya mafaranga aje akenewe cyane ko nka miliyoni 27 z’Amayero zahawe u Rwanda harimo inguzanyo ya miliyoni 22 z’Amayero ndetse na miliyoni 5 z’Amayero yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nk’impano.

Yagize ati “Covid-19 yakomye mu nkokora ubucuruzi mu Rwanda, ibintu byagize ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu muri rusange. Ubufatanye bwa EIB na banki zacu za BK na KCB Bank, nta kabuza ko buzibanda ku gushora imari muri iyo mishanga y’ubucuruzi yakomwe mu nkokora n’iki cyorezo.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi Diane, yavuze ko aya mafaranga azashorwa mu mishanga by’umwihariko iy’abakobwa n’abagore kugira ngo ibashe kongera gukora nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.

Ati “30% by’aya mafaranga azatangwa mu bigo biyobowe n’abakobwa cyangwa abagore, tuzi ko hari abagore benshi bari mu bucuruzi, akenshi ntabwo babonaga inguzanyo ihagije. Rero amafaranga azajya muri ibyo bigo bito n’ibiciriritse bafite, azabafasha kugira ngo ubucuruzi bwabo bwongere gukora neza butere imbere.”

Amafaranga yahawe u Rwanda muri gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo gutera inkunga ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba mu kubifasha kwigobotora ingaruka za Covid-19.

Banki y’Ishoramari y’u Burayi [IEB] isanzwe ikorera ibikorwa byayo mu Rwanda kuva mu 1977, aho imaze gutera inkunga ya miliyoni 206 z’Amayero imishinga y’abikorera n’iya leta.

Umuyobozi ushinzwe ubufatanye muri Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Lluis Navarro, yavuze ko hakenewe ubufatanye kugira ngo ibihugu bibashe kwigobotora ingaruka zasizwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Ubu bufatanye bw’u Rwanda na EU, buratanga icyizere cy’uko ubucuruzi bushobora kongera gukorwa neza mu gihe iri shoramari rya Banki yacu y’Ishoramari rizaba ryatangiye gushyirwa mu bikorwa.”

Kubaka Laboratwari y’Igihugu; Umushinga uhanzwe amaso

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye umushinga wo kubaka Laboratwari y’Igihugu [National Health Referral Laboratory], umushinga witezweho kuzana ibisubizo mu bijyanye no gupima indwara zitandukanye hano mu Rwanda.

Muri Nyakanga 2020, nibwo u Rwanda rwatanze umushinga wo gusaba ubufasha mu kubaka iyi laboratwari, uza kwemerwa, amasezerano akaba yasinywe kuri uyu wa Mbere, hagati y’Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima na Banki y’Ishoramari y’u Burayi.

Miliyoni 27 z’Amayero zigiye gushorwa muri uyu mushinga wo kubaka laboratwari izaba ihuriza hamwe inshingano zo gupima no gukwirakwiza amaraso, ubushakashatsi, laboratwari n’ibindi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze iyi laboratwari ari igisubizo gikomeye ku rwego rw’ubuvuzi kuko kuvura indwara bisaba kuba wabashije kuyipima.

Ati “Iyi laboratwari, ni amahirwe yo kongera ubushobozi mu bijyanye no gupima indwara. Mu bihe by’icyorezo ntabwo ushobora guhangana nacyo udafite uburyo cyangwa ubushobozi bwo gupima, ngo umenye ni iyihe virusi umuntu afite cyangwa uko umurwayi arwaye.”

Yakomeje agira ati “Mu bihe byashize twafataga amafaranga ashorwa mu rwego rw’ubuvuzi nk’umutwaro kuri twe, ariko kubera iki cyorezo cya Covid-19, twabonye ko gushora imari mu rwego rw’ubuvuzi ari ikintu dukwiye gukora.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yavuze ko OMS izakomeza gukorana n’u Rwanda mu mishanga itandukanye hagamijwe kubaka urwego rw’ubuvuzi rukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba.

Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro
Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteze inyungu nyinshi mu kugira Laboratwari ifite ubushobozi buri ku rwego mpuzamahanga
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya EIB muri Afurika, Caraïbes na Pacifique, Aziya ndetse na Amerika, Maria Shaw Barragan, yavuze ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere mu Karere gihawe iyi nkunga y’iyi banki y’Abanyaburayi
Umuyobozi Mukuru wa KCB Bank Rwanda, George Odhiambo, yashimye ubufatanye bwa EIB n'amabanki yo mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Karusisi Diane, yavuze ko aya mafaranga nabo bazongeraho izindi miliyoni 40 z'Amayero kugira ngo batere inkunga imishinga y'ubucuruzi y'abagore n'abakobwa
Umuyobozi ushinzwe ubufatanye muri Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Luis Navarro, yashimye uburyo u Rwanda rukomeje kwitwara mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yashimye ubufatanye bwiza buri hagati y'u Rwanda na Banki y'Ishoramari y'u Burayi
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin na Maria Shaw Barragan, nibo bashyize umukono ku masezerano hagati y'u Rwanda na EIB
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi Diane n'Umuyobozi muri EIB, Maria Shaw Barragan, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, asuhuzanya na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel
Abitabiriye uyu muhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Uwacu Lizerie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .